• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uko Uganda yanze kwikora mu nda mugihe yasinya amasezerano yo kwambura intwaro FDLR na RNC/P5

Uko Uganda yanze kwikora mu nda mugihe yasinya amasezerano yo kwambura intwaro FDLR na RNC/P5

Ubwanditsi 30 Oct 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Kwikura kwa uganda mu bufatanye bw’ibihugu by’akarere bwo guhashya imitwe yitwaje intwaro ibarizwa muri  RD-Congo ni ikindi kimenyetso simusiga ko Uganda ihetse mu mujishi imitwe yose iteje umutekano muke mu karere ikorera mu mashyamba ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Hamaze iminsi hacicikana inkuru mu binyamakuru bihengamiye kuri Leta ya Uganda nka Chimpreport.com,Softpower.com nibindi biterwa inkunga na Rujugiro Tribert mu guharabika URwanda,bivuga ko igihugu cya Uganda cyateye utwatsi amasezerano y’abahagarariye ingabo za Leta ya Congo,uBurundi,Uganda na Tanzania agamije kurandura imitwe yitwaje intwaro harimo n’iyo ibereye umufatanyabikorwa  mukuru ariyo RNC,FDLR,P5, FPP na RUD-URUNANA.

Ese u Rwanda ko arirwo rushyirwa mu majwi nirwo rwatumije iyi  inama?

Mu mpera z’ukwezi kwa Kanama 2019 igihugu cya Uganda cyohereje itsinda ry’Abakuru b’ingabo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo gusaba iki gihugu ko cyakwemerera Uganda kohereza ingabo zayo k’ubutaka bwa Congo kurwanya ADF NALU umutwe w’inyeshyamba  zigometse k’ubutegetsi bwa Uganda Congo,yashimye iki cyifuzo ariko isanga Uganda atariyo yonyine ifite abayirwanya bakorera muri Kongo isaba ko hatumizwa n’ibihugu by’uRwanda n‘uBurundi,igihugu cya Tanzaniya cyatumiwe nk’indorerezi mu iyi gahunda.

Iyi nama yabaye ku matariki ya 13 na 14 Nzeli yibanze ku gufata icyemezo kirambye kigamije guhashya  imitwe y’iterabwoba nka  FDLR, RNC,CNRD na RUD-Urunana y’abanyarwanda na Mai-Mai, APCLS,NDC,NDC-R CMC/Nyatura na gumino n’indi y’abarundi  nka RED/TABARA,FNL na FPB yose irwanira mu burengerazuba bwa Congo.

Aba bakuru b’ingabo bari baremeje ko operasiyo y’ukwezi kumwe ihagije kugira ngo babe bamenesheje iyo mitwe. Ngo mu kwezi k’Ugushyingo,iyi operasiyo iramutse  ikozwe neza n’ingabo zihariye[special forces ]iturutse mu ngabo z’u Rwanda,iz’u Burundi,iza Uganda ndetse n’iziturutse muri Congo yaba yararangiye nta mutwe n’umwe witwaje intwaro ukibarizwa mu mashyamba ya Congo.

Gusa ariko uhagarariye igihugu cya Uganda muri aya masezerano Lt.Gen. Elwelu yanze gusinya umwanzuro wanyuma wayo kubera ko u Rwanda rwashakaga gushyira umutwe wayo w’ingabo zihariye [special forces]ku mupaka warwo na Uganda ndetse no kumupaka warwo n’u Burundi.

URwanda nk’igihugu gifite imitwe irurwanya iherereye muri Kivu y’Amajyepfo nka CNRD UBWIYUNGE/FLN, muri Kivu y’Amajyaruguru hari FDLR,RUD URUNANA na FPP, imaze iminsi ihungabanya umutekano mu majyaruguru y’uRwanda rwasabye ko rwakurikiranira hafi ibikorwa by’iyimitwe ariko Uganda ibigiraho impungenge nk’umufatanyabikorwa wazo ikaba n’umuterankunga mu bya gisilikare w’iyi mitwe y’iterabwoba.

Uganda kuba iya mbere mu gusaba gukorera muri Kongo s’uguhashya ADF NALU yari amayeri yo kwiyunga n’iyi mitwe ikayongerera imbaraga kuburyo buhoraho ikabasha guhangana na RDF, kuko,uyu mutwe wa ADF NALU  kuva washingwa nturagaba igitero na kimwe k’ubutaka bwa Uganda,ariko buri munsi wica abanyekongo abakurikiranira hafi iby’uyu mutwe bavugako waba warashinzwe na bamwe mu nzego z’umutekano za Uganda kugirango,Uganda ibone uko isahura ubutunzi bwo mu butaka bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Abasesenguzi mu bya Politike y’Akarere bati ese “ikibazo cy’Abahema n’Abarendu nacyo kiri mu kibazo nyamukuru cyatumaga Uganda ikora bwangu mu kohereza ingabo zayo k’ubutaka bwa Congo”??? ariko kuberako yabonye inzego z’umutekano z’Akarere zirimo n’u Rwanda zizaba zikurikirana buri kintu cyose kibaye yasanze ntanyungu izagira muri ubu bufatanye ihitamo guseta ibirenge dore ko ubwoko bw’Abahema bushyigikiwe na Uganda bukaba buhanganye n’abitwa Abarendu,igihugu cya Uganda kigirira inyungu mu kuryanishya ayo moko kugirango cyikorere ubusahuzi muri ako Karere ka Bunya gafashe ku gihugu cya Uganda.

Kwikura mu masezerano y’ubufatanye bw’ibihugu by’Akarere k’ibiyaga bigari ku iki gihugu cya Uganda nta gihombo u Rwanda rubihomberamo cyane ko atarirwo rwateguye uyu mushinga wateguwe na Leta ya Congo, kandi abakuru b’ingabo bawusizeho umukono bakaba bizeye umusaruro uzavamo.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Lt. Col Innocent Munyengango, yavuze ko ibiganiro byabaye mu nama ya kabiri byagenze neza ku mpande zose, akaba atiyumvisha ukuntu Uganda ubu noneho itangiye kuzana ibibazo bya politiki mu bikorwa byo gushakira amahoro aka karere, kandi ikabikora yifashishije ibinyamakuru bikorera mu kwaha kwa Leta.

2019-10-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RNC irarimbutse nka za MDR, MRND na CDR, n’andi mashyaka atwibutsa amateka mabi yaranze uru Rwanda

RNC irarimbutse nka za MDR, MRND na CDR, n’andi mashyaka atwibutsa amateka mabi yaranze uru Rwanda

Ubwanditsi 18 Oct 2023
Ni igiki cyihishe inyuma y’ingendo Perezida Nkurunziza yatangiye gukora hirya no hino mu gihugu?

Ni igiki cyihishe inyuma y’ingendo Perezida Nkurunziza yatangiye gukora hirya no hino mu gihugu?

Ubwanditsi 23 Nov 2017
Leta iraburira abanyarwanda kwirinda gukorera ingendo Uganda k’ubw’umutekano wabo (Yavuguruwe)

Leta iraburira abanyarwanda kwirinda gukorera ingendo Uganda k’ubw’umutekano wabo (Yavuguruwe)

Ubwanditsi 01 Mar 2019
Mwenedata Gilbert washakaga kuyobora u Rwanda yahunze ubutabera

Mwenedata Gilbert washakaga kuyobora u Rwanda yahunze ubutabera

Ubwanditsi 13 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda yahuye n’abanyamadini baganira ku ruhare rwabo mu kurwanya ibiyobyabwenge
Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda yahuye n’abanyamadini baganira ku ruhare rwabo mu kurwanya ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 23 Jan 2018
Abanyayuganda bitegure kwemera uruhererekane rw’ingoma ya Museveni?
INKURU NYAMUKURU

Abanyayuganda bitegure kwemera uruhererekane rw’ingoma ya Museveni?

Ubwanditsi 29 Apr 2019
Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame yageze i Dar es Salaam aho  yitabiriye inama ya 17 idasanzwe ya EAC
Mu Rwanda

Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame yageze i Dar es Salaam aho yitabiriye inama ya 17 idasanzwe ya EAC

Ubwanditsi 09 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru