• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Tshisekedi yabaye iciro ry’imigani mu Burayi n’Amerika kubera guhuzagurika muri politiki ye y’ububanyi n’amahanga

Tshisekedi yabaye iciro ry’imigani mu Burayi n’Amerika kubera guhuzagurika muri politiki ye y’ububanyi n’amahanga

Ubwanditsi 17 May 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Abakurikiranira hafi uko Perezida wa Kongo-Kinshasa, Félix Tshisekedi afatwa mu bihugu by’Uburayi n’Amerika, bemeza ko azwi nk’umwana muri politiki, kubera cyane cyane ihuzagurika rimuranga mu mibanire ye n’ibyo bihugu.

Ntawe utazi ko kugirana umubano wihariye n’Uburusiya bivuze gutera umugongo ibihugu bishyigikiye Ukraine, nk’Ubufaransa, Ubwongereza, Ubudage, Ubutaliyani, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, n’ibindi bigize umuryango ushingiye ku bufatanye mu bya gisirikari, OTAN.

Nubwo Tshisekedi ahora ategeye ibiganza Uburayi n’Amerika ngo bimugoboke mu bibazo by’ingutu afite, yarahindukiye asinyana amasezerano na Perezida Vladimir Putin, akubiyemo ko Uburusiya buzaha intwaro zigezweho n’imyitozo ikomeye igisirikari cya Kongo, cyane cyane mu ntambara gihanganyemo n’umutwe wa M23.

Ibi kandi arabikora, yibwira ko Uburusiya bwibagiwe ko Tshisekedi ari umwe mu bashyigikiye umwanzuro w’akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi, wamagana intambara Perezida Putin yagabye muri Ukraine.

Kimwe n’abamubanjirije kandi, Tshisekedi akomeje gukatira Abashinwa itako ry’ubutware, dore ko Abashinwa basanganywe mu biganza igice kinini cyane cy’umutungo kamere wa Kongo. Ibyo nabyo ntibishimisha ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi, bisanzwe bihangayikishijwe n’uko Ubushinwa burushaho kugira ijambo rinini ku bukungu bw’Afrika.

Icyateye Tshisekedi uko guhubuka nk’uko abasesengura politiki ye babisobanura, ngo yarakariye cyane Uburayi n’Amerika, nyuma y’uko byanze gushingira ku binyoma bye, ngo bifatire u Rwanda ibihano, dore ko amaze gukora ingendo zitabarika ajya gusabira uRwanda gucibwa umutwe.

Ubusesenguzi bw’impuguke dusanga ku rubuga “Politico. Cd”, buvuga ko ikindi cyashenguye umutima Tshisekedi, ari amasezerano uRwanda rwagiranye n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi, arebana n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro.

Tshisekedi abifashijwemo na bamwe mu bategetsi cyane cyane bo mu Bubiligi, barwanyije aya masezerano, bashingiye kuri ya ndirimbo yaharurutswe ngo “uRwanda rucuruza amabuye rusahura muri Kongo”, nyamara uwo muryango w’abanyaburayi ntiwabiha agaciro, kuko uzi neza ko uRwanda rwifitiye ibirombe byarwo bwite.

Nk’uko “Politico.cd” ikomeza ibisobanura, iyi politiki y’indimi nyinshi yatangiye kugwa nabi Tshisekedi. Urugero ni uko ngo yasabye kwakirwa muri “White House”( perezidansi y’Amerika), ariko ngo amezi abaye menshi Perezida Joe Biden yaramwihireye.

Abonye rero bitangiye kumubana bibi, Tshisekedi yashatse gukeza abami babiri, maze yongoshyoshya Ukraine ngo nayo bagirane umubano. Ubu icyo gihugu cyafunguye ambasade i Kinshasa, ariko ni nko guhomera iyonkeje, kuko bigoye kubana na Ukraine, unafitanye ubucuti bwihariye n’Uburusiya.

Nguko rero uko Tshisekedi amahanga agenda amucishamo ijisho. Azagira ibibazo by’imbere mu gihugu se, yongereho no gutakaza icyizere mu ruhando mpuzamahanga, haba mu karere haba no hanze yako, amaherezo ntazata igihugu akisubirira guceza ndombolo i Matonge mu Bubiligi?

Tubitege amaso.

2024-05-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mkapa : Afrika ikwiye guha urubyiruko amahirwe atuma rutifuza kuba i Burayi

Mkapa : Afrika ikwiye guha urubyiruko amahirwe atuma rutifuza kuba i Burayi

Ubwanditsi 12 Dec 2017
Uko umukungugu mu muhanda wa Ndera uteye ubwoba cyane

Uko umukungugu mu muhanda wa Ndera uteye ubwoba cyane

Ubwanditsi 01 Jun 2016
Perezida w’icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe yasabye abakinnyi ko nta kipe bagomba korohera kugirango batware igikombe cya shampiyona cya 2020-2021.

Perezida w’icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe yasabye abakinnyi ko nta kipe bagomba korohera kugirango batware igikombe cya shampiyona cya 2020-2021.

Ubwanditsi 23 May 2021
Muri RNC ibintu bikomeje kujya irudubi, Jean Paul Turayishimiye wari Umuvugizi yeguye ku mirimo ye

Muri RNC ibintu bikomeje kujya irudubi, Jean Paul Turayishimiye wari Umuvugizi yeguye ku mirimo ye

Ubwanditsi 27 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Shampiyona ibura imikino 2 ngo irangire, Kiyovu SC na APR FC ku gikombe, Rayon Sports igabanyije amahirwe yayo
Amakuru

Shampiyona ibura imikino 2 ngo irangire, Kiyovu SC na APR FC ku gikombe, Rayon Sports igabanyije amahirwe yayo

Ubwanditsi 07 May 2023
Tumenye abarwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 6)
ITOHOZA

Tumenye abarwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 6)

Ubwanditsi 19 Mar 2016
Uburundi bwashatse kuvangira u Rwanda kuyobora EALA
INKURU NYAMUKURU

Uburundi bwashatse kuvangira u Rwanda kuyobora EALA

Ubwanditsi 18 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru