• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Tshisekedi yabaye iciro ry’imigani mu Burayi n’Amerika kubera guhuzagurika muri politiki ye y’ububanyi n’amahanga

Tshisekedi yabaye iciro ry’imigani mu Burayi n’Amerika kubera guhuzagurika muri politiki ye y’ububanyi n’amahanga

Ubwanditsi 17 May 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Abakurikiranira hafi uko Perezida wa Kongo-Kinshasa, Félix Tshisekedi afatwa mu bihugu by’Uburayi n’Amerika, bemeza ko azwi nk’umwana muri politiki, kubera cyane cyane ihuzagurika rimuranga mu mibanire ye n’ibyo bihugu.

Ntawe utazi ko kugirana umubano wihariye n’Uburusiya bivuze gutera umugongo ibihugu bishyigikiye Ukraine, nk’Ubufaransa, Ubwongereza, Ubudage, Ubutaliyani, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, n’ibindi bigize umuryango ushingiye ku bufatanye mu bya gisirikari, OTAN.

Nubwo Tshisekedi ahora ategeye ibiganza Uburayi n’Amerika ngo bimugoboke mu bibazo by’ingutu afite, yarahindukiye asinyana amasezerano na Perezida Vladimir Putin, akubiyemo ko Uburusiya buzaha intwaro zigezweho n’imyitozo ikomeye igisirikari cya Kongo, cyane cyane mu ntambara gihanganyemo n’umutwe wa M23.

Ibi kandi arabikora, yibwira ko Uburusiya bwibagiwe ko Tshisekedi ari umwe mu bashyigikiye umwanzuro w’akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi, wamagana intambara Perezida Putin yagabye muri Ukraine.

Kimwe n’abamubanjirije kandi, Tshisekedi akomeje gukatira Abashinwa itako ry’ubutware, dore ko Abashinwa basanganywe mu biganza igice kinini cyane cy’umutungo kamere wa Kongo. Ibyo nabyo ntibishimisha ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi, bisanzwe bihangayikishijwe n’uko Ubushinwa burushaho kugira ijambo rinini ku bukungu bw’Afrika.

Icyateye Tshisekedi uko guhubuka nk’uko abasesengura politiki ye babisobanura, ngo yarakariye cyane Uburayi n’Amerika, nyuma y’uko byanze gushingira ku binyoma bye, ngo bifatire u Rwanda ibihano, dore ko amaze gukora ingendo zitabarika ajya gusabira uRwanda gucibwa umutwe.

Ubusesenguzi bw’impuguke dusanga ku rubuga “Politico. Cd”, buvuga ko ikindi cyashenguye umutima Tshisekedi, ari amasezerano uRwanda rwagiranye n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi, arebana n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro.

Tshisekedi abifashijwemo na bamwe mu bategetsi cyane cyane bo mu Bubiligi, barwanyije aya masezerano, bashingiye kuri ya ndirimbo yaharurutswe ngo “uRwanda rucuruza amabuye rusahura muri Kongo”, nyamara uwo muryango w’abanyaburayi ntiwabiha agaciro, kuko uzi neza ko uRwanda rwifitiye ibirombe byarwo bwite.

Nk’uko “Politico.cd” ikomeza ibisobanura, iyi politiki y’indimi nyinshi yatangiye kugwa nabi Tshisekedi. Urugero ni uko ngo yasabye kwakirwa muri “White House”( perezidansi y’Amerika), ariko ngo amezi abaye menshi Perezida Joe Biden yaramwihireye.

Abonye rero bitangiye kumubana bibi, Tshisekedi yashatse gukeza abami babiri, maze yongoshyoshya Ukraine ngo nayo bagirane umubano. Ubu icyo gihugu cyafunguye ambasade i Kinshasa, ariko ni nko guhomera iyonkeje, kuko bigoye kubana na Ukraine, unafitanye ubucuti bwihariye n’Uburusiya.

Nguko rero uko Tshisekedi amahanga agenda amucishamo ijisho. Azagira ibibazo by’imbere mu gihugu se, yongereho no gutakaza icyizere mu ruhando mpuzamahanga, haba mu karere haba no hanze yako, amaherezo ntazata igihugu akisubirira guceza ndombolo i Matonge mu Bubiligi?

Tubitege amaso.

2024-05-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Seninga Innocent utoza Musanze FC yasabiye rutahizamu Muteebi Rachid kuva mu mwihererero w’iyo kipe kugeza ubwo shampiyona izaba isojwe.

Seninga Innocent utoza Musanze FC yasabiye rutahizamu Muteebi Rachid kuva mu mwihererero w’iyo kipe kugeza ubwo shampiyona izaba isojwe.

Ubwanditsi 20 May 2021
Uganda: Abakozi ba leta ntibavuga rumwe ku mushinga wo kujya bishyurwa bubyizi

Uganda: Abakozi ba leta ntibavuga rumwe ku mushinga wo kujya bishyurwa bubyizi

Ubwanditsi 24 May 2018
Icyiciro cya mbere cy’abakinnyi, abatoza n’abandi bayobozi mu ikipe ya Musanze FC bakingiwe Covid-19

Icyiciro cya mbere cy’abakinnyi, abatoza n’abandi bayobozi mu ikipe ya Musanze FC bakingiwe Covid-19

Ubwanditsi 08 Mar 2021
Mitsindo Fidele umuhungu wa Aloys Nsekarije yagize icyo vuga kuri Ingabire Victoire uvugwaho gushinga imitwe y’iterabwoba.

Mitsindo Fidele umuhungu wa Aloys Nsekarije yagize icyo vuga kuri Ingabire Victoire uvugwaho gushinga imitwe y’iterabwoba.

Ubwanditsi 16 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwakoze amavugurura mu bwubatsi n’umuriro w’amashanyarazi mu korohereza ubucuruzi
UBUKUNGU

U Rwanda rwakoze amavugurura mu bwubatsi n’umuriro w’amashanyarazi mu korohereza ubucuruzi

Ubwanditsi 18 Apr 2018
First Lady Jeannette Kagame mu ruzinduko rw’akazi i Librevill
Mu Rwanda

First Lady Jeannette Kagame mu ruzinduko rw’akazi i Librevill

Ubwanditsi 22 Jun 2016
Umubyeyi watoye umwana witwa Prince muri Rurindo arasaba ko yafashwa ku murera
Mu Mahanga

Umubyeyi watoye umwana witwa Prince muri Rurindo arasaba ko yafashwa ku murera

Ubwanditsi 25 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru