• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kirehe: Polisi y’u Rwanda yafatanye umugabo ibiro 25 by’urumogi

Kirehe: Polisi y’u Rwanda yafatanye umugabo ibiro 25 by’urumogi

Ubwanditsi 15 Aug 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Kirehe ku itariki 13 Kanama yafatanye Bakanireba Emmanuel ibiro 25 by’urumogi.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) James Rutaremara yavuze ko rwafatiwe mu nzu ye iri mu kagari ka Kabuga, ho mu murenge wa Musaza.

Yagize ati:” Mu rukerera rwo kuri uwo munsi ahagana saa kumi n’imwe twagiye gusaka iwe bitewe n’amakuru twari twabonye ko acuruza urumogi maze dufatira biriya biro 25 mu nzu ye.”

SP Rutaremara yavuze ko Bakanireba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirehe ndetse n’urwo rumogi yafatanywe akaba ari ho ruri mu gihe iperereza rikomeje.

Yashimye abatanze amakuru yatumye afatanwa ruriya rumogi; kandi abasa abatuye muri Kirehe muri rusange gukomeza kugira uruhare mu kubumbatira umutekano birinda ibyaha aho biva bikagera kandi batanga amakuru yatuma birushaho gukumirwa.

Yagize ati:”Urumogi n’ibindi biyobyabwenge bitera uwabinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana, ubujura no gufata ku ngufu. Ubifatanywe arafungwa ndetse agacibwa ihazabu, kandi na byo bikangizwa.”

Kirehe ifatwa nk’imwe mu nzira zikoreshwa n’abatunda ibiyobyabwenge babyinjiza mu gihugu babivanye mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda, ibifatirwa muri aka karere bikaba akenshi binyuzwa mu murenge wa Nyamugali kubera ko wegeranye na Tanzaniya.

SP Rutaremara yagize kandi ati:”Hari abatekereza ko ibiyobyabwenge bituma umuntu yibagirwa ibibazo afite; ariko mu by’ukuri aho kubimwibagiza bimutera ibindi. Ababicuruza, ababinywa, n’ababikwirakwiza barasabwa kubireka kubera ko nta cyiza cyabyo.”

Yasabye abatuye muri aka karere kuba ijisho ry’umuturanyi, gukora neza amarondo, no gutanga amakuru ku gihe yatuma ibyaha bikumirwa.

Ingingo ya 593 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko, guhinga, gukora, guhindura, kugurisha, gutunda, kubika no kunywa ibiyobyabwenge bibujijwe keretse mu bihe no mu buryo byagenwe n’itegeko.

Ingingo ya 594 yacyo ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

RNP

2016-08-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Muri Congo Kinshasa hakoreshejwe Miliyoni 324 z’Amadorali y’Amerika mu mikino ya Francophonie mu gihe hari hateganyijwe Miliyoni 48$

Muri Congo Kinshasa hakoreshejwe Miliyoni 324 z’Amadorali y’Amerika mu mikino ya Francophonie mu gihe hari hateganyijwe Miliyoni 48$

Ubwanditsi 30 Oct 2023
Faustin Twagiramungu ahuriye n’akaga ku mbuga nkoranyambaga, Ngo ni “Bihemu”udatinya gusebya aho nyina yamuhereye ibere!

Faustin Twagiramungu ahuriye n’akaga ku mbuga nkoranyambaga, Ngo ni “Bihemu”udatinya gusebya aho nyina yamuhereye ibere!

Ubwanditsi 20 Jul 2022
Polisi y’u Rwanda irasaba abantu kwirinda gukoresha amafaranga y’amiganano

Polisi y’u Rwanda irasaba abantu kwirinda gukoresha amafaranga y’amiganano

Ubwanditsi 03 May 2016
Uko umuhango wo guherekeza mu cyubahiro Senateri Mucyo  ukurikirana

Uko umuhango wo guherekeza mu cyubahiro Senateri Mucyo ukurikirana

Ubwanditsi 06 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hon Makuza Bernard,  yasobanuye uko urupfu rwa Mucyo Jean De Dieu rwagenze
Mu Mahanga

Hon Makuza Bernard, yasobanuye uko urupfu rwa Mucyo Jean De Dieu rwagenze

Ubwanditsi 06 Oct 2016
Umuyobozi Muri RSSB Arahamya Ko Yibwe N’abana B’abakobwa Nyuma Yo Gushaka Kubafasha
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Umuyobozi Muri RSSB Arahamya Ko Yibwe N’abana B’abakobwa Nyuma Yo Gushaka Kubafasha

Ubwanditsi 10 Apr 2018
Police FC ku mwanya wa 3 nyuma yo gutsindira Mukura VS iwayo
Mu Rwanda

Police FC ku mwanya wa 3 nyuma yo gutsindira Mukura VS iwayo

Ubwanditsi 13 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru