• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Mukaruliza wayoboraga Umujyi wa Kigali yagizwe ambasaderi

Mukaruliza wayoboraga Umujyi wa Kigali yagizwe ambasaderi

Ubwanditsi 04 Feb 2017 Mu Mahanga

Mukaruliza Monique wari usanzwe ari Meya w’Umujyi wa Kigali ubu yamaze gukurwa kuri iyi mirimo n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 3 Gashyantare 2017.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri, Mukaruliza yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda , Zambia, Lusaka.

Mukaruliza yari yatorewe kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali tariki ya 29 Gashyantare 2016 mu gihe cya manda y’imyaka itanu.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Mukaruliza ni we mugore wa gatatu wayoboye Umujyi wa Kigali nyuma ya (Rtd) Lt Col Rose Kabuye na Aissa Kirabo Kakira.

Aya ni amwe mu mateka ya Mukaruliza Monique wagizwe Ambasaderi.

Monique Mukaruliza yayoboye iyahoze yitwa Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (MINEAC), kuva mu mwaka wa 2008 ubwo iyi minisiteri yashyirwagaho, kugeza mu 2013 ubwo yakurwaga kuri uwo mwanya we n’uwari Umunyamabanga Uhoraho muri iyo minisiteri Bill Kayonga kubera icyo Perezida Kagame yise “uburangare bukomeye”.

Nyuma yo guhagarikwa ku mirimo y’iyo minisiteri ariko, Mukaruliza yongeye kugirirwa icyizere, agirwa umuhuzabikorwa b’imishinga y’Umuhora wa Ruguru ku rwego rw’igihugu (National Coordinator of the Northern Corridor Integration Projects).

Mbere y’uko yinjira muri Guverinoma y’u Rwanda, Mukaruliza yari ahagarariye by’agateganyo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Sudani kuva muri 2006 kugeza tariki 5 Nyakanga 2007 ndetse mbere yaho yabaye umuyobozi wungirije ushinzwe ubutumwa bwa Afurika Yunze Ubumwe muri Sudani kuva mu 2004 kugeza mu 2006.

Afite ubunararibonye mu bucungamari n’ibijyanye na yo, dore ko ari no mu bafashishije gushyiraho Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro (Rwanda Revenue Authority) yanabereye Komiseri w’imbere mu kigo ushinzwe ubugenzuzi bw’imari nyuma aba komiseri ushinzwe imisoro y’imbere muri iki kigo n’ubundi.

Mukaruliza kandi yanabaye mu buyobozi bwa Banki ya Kigali aho yakoze nk’umugenzuzi w’imari, nyuma aba umuyobozi mukuru w’imari mu kigo cy’impfubyi cya Village d’Enfants SOS Kinderdolf International-Rwanda.

-5620.jpg

Mukaruliza Monique

2017-02-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“Bizagorana ko amahoro agaruka muri Kongo igihe cyose ubutegetsi buzakomeza kwima amatwi abagerageza kubafasha kuva mu ngorane”

“Bizagorana ko amahoro agaruka muri Kongo igihe cyose ubutegetsi buzakomeza kwima amatwi abagerageza kubafasha kuva mu ngorane”

Ubwanditsi 26 Jun 2023
Umutoni Gatsinzi Nadine yasimbuye Kamanzi Jackline wari  umaze iminsi 41 ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango

Umutoni Gatsinzi Nadine yasimbuye Kamanzi Jackline wari umaze iminsi 41 ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango

Ubwanditsi 03 May 2016
Ibihugu bitandukanye biraburira  abaturage babyo bakorera ingendo muri Uganda  kubera icyorezo cya Ebola  cyageze muri Uganda

Ibihugu bitandukanye biraburira abaturage babyo bakorera ingendo muri Uganda kubera icyorezo cya Ebola cyageze muri Uganda

Ubwanditsi 12 Jun 2019
Leta ya Kongo yabujije abanyamahanga kugera mu duce tuberamo Jenoside ikorerwa Abatutsi bo muri icyo gihugu.

Leta ya Kongo yabujije abanyamahanga kugera mu duce tuberamo Jenoside ikorerwa Abatutsi bo muri icyo gihugu.

Ubwanditsi 13 Jan 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwatsinze Nigeria mu bagabo n’abagore mu mikino yo guhatanira igikombe cya Afurika mu mukino w’intoki wa Volleyball
Amakuru

U Rwanda rwatsinze Nigeria mu bagabo n’abagore mu mikino yo guhatanira igikombe cya Afurika mu mukino w’intoki wa Volleyball

Ubwanditsi 14 Sep 2021
Ingabire Victoire n’abayoboke be baratabariza FDLR ngo idasenywa
Amakuru

Ingabire Victoire n’abayoboke be baratabariza FDLR ngo idasenywa

Ubwanditsi 11 Mar 2023
Polisi y’u Rwanda yasabye abatuye muri Huye kudahishira ihohoterwa ryo mu ngo
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yasabye abatuye muri Huye kudahishira ihohoterwa ryo mu ngo

Ubwanditsi 13 May 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru