• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kabuga yagakwiye gusogongera ku cyanga cy’Ubutabera bw’ u Rwanda nk’abandi nkawe   |   16 Nov 2025

  • Byahuriranye? Rayon Sports yatandukanye n’umutoza Afahmia Lofti, Paul Muvunyi atumiza inama y’intekorusange   |   15 Nov 2025

  • FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo   |   13 Nov 2025

  • Rayon Sports yatandukanye n’umutoza wayo Afahmia Lotfi wari umaze ukwezi ahagaritswe   |   13 Nov 2025

  • Kwizera Olivier ari mu bakinnyi bahamagawe mu mwiherero w’iminsi ine uzahuza abakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize bahekuye u Rwanda   |   11 Nov 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Mukaruliza wayoboraga Umujyi wa Kigali yagizwe ambasaderi

Mukaruliza wayoboraga Umujyi wa Kigali yagizwe ambasaderi

Editorial 04 Feb 2017 Mu Mahanga

Mukaruliza Monique wari usanzwe ari Meya w’Umujyi wa Kigali ubu yamaze gukurwa kuri iyi mirimo n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 3 Gashyantare 2017.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri, Mukaruliza yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda , Zambia, Lusaka.

Mukaruliza yari yatorewe kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali tariki ya 29 Gashyantare 2016 mu gihe cya manda y’imyaka itanu.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Mukaruliza ni we mugore wa gatatu wayoboye Umujyi wa Kigali nyuma ya (Rtd) Lt Col Rose Kabuye na Aissa Kirabo Kakira.

Aya ni amwe mu mateka ya Mukaruliza Monique wagizwe Ambasaderi.

Monique Mukaruliza yayoboye iyahoze yitwa Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (MINEAC), kuva mu mwaka wa 2008 ubwo iyi minisiteri yashyirwagaho, kugeza mu 2013 ubwo yakurwaga kuri uwo mwanya we n’uwari Umunyamabanga Uhoraho muri iyo minisiteri Bill Kayonga kubera icyo Perezida Kagame yise “uburangare bukomeye”.

Nyuma yo guhagarikwa ku mirimo y’iyo minisiteri ariko, Mukaruliza yongeye kugirirwa icyizere, agirwa umuhuzabikorwa b’imishinga y’Umuhora wa Ruguru ku rwego rw’igihugu (National Coordinator of the Northern Corridor Integration Projects).

Mbere y’uko yinjira muri Guverinoma y’u Rwanda, Mukaruliza yari ahagarariye by’agateganyo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Sudani kuva muri 2006 kugeza tariki 5 Nyakanga 2007 ndetse mbere yaho yabaye umuyobozi wungirije ushinzwe ubutumwa bwa Afurika Yunze Ubumwe muri Sudani kuva mu 2004 kugeza mu 2006.

Afite ubunararibonye mu bucungamari n’ibijyanye na yo, dore ko ari no mu bafashishije gushyiraho Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro (Rwanda Revenue Authority) yanabereye Komiseri w’imbere mu kigo ushinzwe ubugenzuzi bw’imari nyuma aba komiseri ushinzwe imisoro y’imbere muri iki kigo n’ubundi.

Mukaruliza kandi yanabaye mu buyobozi bwa Banki ya Kigali aho yakoze nk’umugenzuzi w’imari, nyuma aba umuyobozi mukuru w’imari mu kigo cy’impfubyi cya Village d’Enfants SOS Kinderdolf International-Rwanda.

-5620.jpg

Mukaruliza Monique

2017-02-04
Editorial

IZINDI NKURU

RNC irarimbutse nka za MDR, MRND na CDR, n’andi mashyaka atwibutsa amateka mabi yaranze uru Rwanda

RNC irarimbutse nka za MDR, MRND na CDR, n’andi mashyaka atwibutsa amateka mabi yaranze uru Rwanda

Editorial 18 Oct 2023
Manchester City izahura na Tottenham ku munsi wa mbere wa shampiyona y’u Bwongereza ya 2021-2022 – Uko amakipe yose azahura

Manchester City izahura na Tottenham ku munsi wa mbere wa shampiyona y’u Bwongereza ya 2021-2022 – Uko amakipe yose azahura

Editorial 17 Jun 2021
Nyampinga wa Gereza muri Kenya yakatiwe igihano cy’urupfu

Nyampinga wa Gereza muri Kenya yakatiwe igihano cy’urupfu

Editorial 20 Jul 2018
Interahamwe n’abambari bazo bararira ayo kwarika, kubera uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Bufaransa

Interahamwe n’abambari bazo bararira ayo kwarika, kubera uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Bufaransa

Editorial 17 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Premier League: Arsenal izatangirira shampiyona kuri Manchester City na Chelsea
IMIKINO

Premier League: Arsenal izatangirira shampiyona kuri Manchester City na Chelsea

Editorial 14 Jun 2018
Finland haravugwa umupasiteri ugambanira u Rwanda, akaba inshuti ya Bishop Rugagi
INKURU NYAMUKURU

Finland haravugwa umupasiteri ugambanira u Rwanda, akaba inshuti ya Bishop Rugagi

Editorial 01 Dec 2018
Umubare w’abarwayi ba Coronavirus mu Rwanda wageze kuri 82
HIRYA NO HINO

Umubare w’abarwayi ba Coronavirus mu Rwanda wageze kuri 82

Editorial 02 Apr 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru