• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Adolphe Muzitu watangaje ko igihugu cye cya Kongo-Kinshasa kigomba gutera u Rwanda yahuriye mu nama n’abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi

Adolphe Muzitu watangaje ko igihugu cye cya Kongo-Kinshasa kigomba gutera u Rwanda yahuriye mu nama n’abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 10 Mar 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA, Mu Mahanga

Inzu y’Inteko Ishingamategeko amategeko y’u Bufaransa umutwe wa Sena wafunguriye amarembo abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi bagizwe n’Abanyarwanda, abanyamahanga bagizwe n’abanditsi abanyamakuru ndetse n’abanyapolitiki.

Abazwi hari abanyapolitiki bo mu karere bitwaza ivangura n’ingengabitekerezo cyane cyane muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo aribo Adolphe Muzitu watangaje ko igihugu cye kigomba gutera u Rwanda ndetse nuwiyamamarije amatora ya Perezida wa Repubulika ariwe Martin Fayulu, muri iyo ngirwa nama akaba yariswe Perezida wa Kongo.

Adolphe Muzito wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ubu akaba ari Umuhuzabikorwa w’Ishyaka ritavuga rumwe na Leta muri icyo gihugu ryitwa Lamuka, yatangaje ko kugira ngo amahoro aboneke n’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo birangire ari uko batera u Rwanda kandi bakarufata bakarwomeka ku gihugu cyabo.

Nyuma yibyo yatangaje abayobozi ba Lamuka barimo Jean Pierre Bemba na Moïse Katumbi, bitandukanyije nawe ku ikubitiro, banamusaba kwisubiraho ku ijambo yavuze. Muzito yabaye Minisitiri w’Intebe wa RDC hagati ya 2008 na 2012 ajya ku buyobozi bw’Ishyaka Lamuka ku wa 2 Ukuboza 2019, asimbuye Jean-Pierre Bemba.

Mu kiganiro cye cya mbere n’itangazamakuru cyabaye kuwa mbere tariki 23 Ukuboza 2019, nibwo yavuze amagambo yatangaje benshi, ashimangira ko ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Congo byarangizwa no gutera u Rwanda byashoboka bakarufata.

Ati “Ntabwo dushobora kubona amahoro tudateye u Rwanda, byaba ngombwa tukarufata.” Impamvu asanga bagomba gutera u Rwanda ngo ni uko hari uburyo ruri kugira ububasha kuri Politiki ya RDC kimwe rwo na Uganda.

Yongeyeho  “Birasaba gushoza intambara ku Rwanda kugira ngo tugarure amahoro mu Karere. Iki gihugu kiri kwivanga muri Politiki ya Congo. Na Uganda ni uko. Ntabwo twabona amahoro tudateye u Rwanda, byashoboka tukanarufata.’’ Aya magambo yatumye uyu mugabo yukwa inabi n’abakoresha Twitter bagaragaza ko yavuze amagambo atari akwiye.

Mu bandi bitabiriye iyo nama  yabereye muri Sena,harimo Hubert Vedrine wahoze ari umukuru w’ibiro bya Perezida Mitterand mu gihe cya Jenoside yakorerewe Abatutsi, Johan Swinnen wahoze ahagaririye u Bubiligi mu Rwanda mu gihe cya Jenoside, Judi Rever umwanditsi w’umuhakanyi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, abiyita ko bakorera guverinoma ikorera mu buhungiro ndetse n’abandi.

Intego nyamukuru yabari bitabiriye iyi nama ni ugushyira hanze imigambi yabo yo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi aho ibiganiro byaganishaga mu kugaragaza ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye cyangwa se ko habaye Jenoside ebyiri kandi zose zakozwe na FPR Inkotanyi. Naho u Bufaransa bukaba aribwo bwayihagaritse. Hari abandi basanzwe bazwiko bahakana Jenoside, ariko barebye ubukana bw’abahakana Jenoside bayitabiriye, bakuramo akabo karenge harimo na Filip Reyntjens.

Ibi bikorwa byamaganiwe kure n’abantu bose cyane cyane bibaza uburyo abantu bahakana Jenoside babikorera mu nzu ikoreramo urwego nka Sena ; ibi kandi byibukije mu gihe cya Jenoside ubwo Leta y’u Bufaransa yakiraga abari bahagarariye Leta y’abatabazi yarimo ikora Jenoside aribo Jerome Bicamumpama wari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga ndetse n’umwe mu bayobozi ba RTLM Jean Bosco Barayagwiza wari umuyobozi muriyo Minisiteri bakiriwe n’abayobozi muri Perezidansi ndetse na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga by’u Bufaransa, mu gihe barimo bagarika imbaga y’Abatutsi. Ibindi bihugu nk’u Bubiligi n’Amerika byabimye inzandiko z’inzira.

Igihugu cy’Ubufaransa kizwi kuba cyarateye inkunga Leta yakoze Jenoside ndetse abenshi bagahungira muri iki gihugu bakaba bacyidegembya. Ibi rero bituma ingengabitekerezo no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi iba ku rwego rwo hejuru muri iki gihugu.

2020-03-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abapolisi b’u Rwanda bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

Abapolisi b’u Rwanda bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

Ubwanditsi 25 Jul 2016
Ntwali John William: Mpemuke, Ndamuke mu kwangiza isura y’igihugu ukwirakwiza ibihuha wunguka iki?

Ntwali John William: Mpemuke, Ndamuke mu kwangiza isura y’igihugu ukwirakwiza ibihuha wunguka iki?

Ubwanditsi 24 Jul 2019
Ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana bwakorewe mu mirenge y’akarere ka Burera

Ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana bwakorewe mu mirenge y’akarere ka Burera

Ubwanditsi 19 Apr 2016
Mu ruzinduko rw’Akazi: Perezida wa Pologne, Andrzej Duda n’umugore we, Agata Kornhauser-Duda bageze mu Rwanda

Mu ruzinduko rw’Akazi: Perezida wa Pologne, Andrzej Duda n’umugore we, Agata Kornhauser-Duda bageze mu Rwanda

Ubwanditsi 06 Feb 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Bwongereza: Inteko Ishinga Amategeko yemeje amasezerano ya Brexit
POLITIKI

U Bwongereza: Inteko Ishinga Amategeko yemeje amasezerano ya Brexit

Ubwanditsi 10 Jan 2020
Ibihugu byaviriye inda imwe ku Burusiya, byirukanye abadipolomate babwo barenga 100
POLITIKI

Ibihugu byaviriye inda imwe ku Burusiya, byirukanye abadipolomate babwo barenga 100

Ubwanditsi 27 Mar 2018
Carlos Alos Ferrer utoza Amavubi, yahawe amasezerano y’imyaka ibiri asabwa kurenga amatsinda ya CAN2023
Amakuru

Carlos Alos Ferrer utoza Amavubi, yahawe amasezerano y’imyaka ibiri asabwa kurenga amatsinda ya CAN2023

Ubwanditsi 11 Mar 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru