• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Museveni aherutse guhura n’Abanyarwanda “Nakasero State House ” ababwira ko u Rwanda aricyo ikibazo
Mzee Kananura na Perezida Museveni

Museveni aherutse guhura n’Abanyarwanda “Nakasero State House ” ababwira ko u Rwanda aricyo ikibazo

Ubwanditsi 23 Oct 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Amakuru ava muri Uganda duhabwa n’umuntu wizewe ukora mu nzego z’ubutasi za Perezida Museveni aravuga ko Perezida Museveni aherutse gutumira abanyarwanda bamaze igihe kinini  muri Uganda, muri abo banyarwanda higanjemo abanze gutahuka nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu.

Aya makuru yizewe avuga ko  iyo nama yabaye mu ibanga rikomeye, ibera ahitwa Nakasero State House, iyobowe na Perezida Museveni ikaba yarimo n’ ibyegera bye mu by’umutekano.

Abanyarwanda baba muri Uganda bari mu byiciro bitatu: Icyambere Ni icy ‘Abanyarwanda bahunze Parmehutu bajya mu nkambi z’impunzi muri Uganda baza kwiyubaka baba abakungu ndetse nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu bahitamo kuguma muri Uganda kubera ubutunzi bwabo n’abandi  bavukiye muri Uganda bagenda mu Rwanda nk’abashyitsi. Iki gice ni cyo kiganjemo abantu bitwa aba Museveni.

Icya kabiri : Ni igice cy’Abanyarwanda  bahunze mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994,  ndetse bayigizemo n’uruhare, batuye muri Uganda bakaba bafite n’ibyangombwa bya Uganda bemerewe no gutora. Aba batuye mu turere twose babaho nk’abangande.

Icya gatatu : N’impunzi ziba mu nkambi nka Nyakivale n’ahandi….

Muri iyo nama Perezida Museveni yahuye n’Abanyarwanda bo mu kiciro cya mbere twavuze haruguru. Icyari kigamijwe muri iyo nama nkuko uwaduhaye aya makuru abivuga ngo ni ugusobanurira abo banyarwanda ikibazo cy’u Rwanda na Uganda n’ishimutwa rya hato na hato bivugwa ko rikorerwa abanyarwanda bagenda muri Uganda.

Perezida Museveni yabwiye  abo banyarwanda ko  umubano utameze neza kubera ko ngo  ubuyobozi bw’u Rwanda yabugiriye ikizere ariko nyuma bukamuhemukira ndetse ngo bakagerageza no kumushyiraho abantu ba muneka.

Mu bantu bari muri  iyo nama harimo Mzee Kananura Donat, wabwiye Perezida Museveni ati : “ Kuki abanyarwanda benshi bamaze iminsi bafatwa muri Uganda bagahohoterwa”?

Perezida Museveni yamusubije ko ibyo Kananura avuga byerekana ko adafite amakuru ahagije, atanga Urugero ko igihe yafataga ubutegetsi muri 86, uwari Perezida w’u Rwanda Habyarimana Juvenal yamusabye kumuha Gen. Fred Gisa Rwigema na Kagame, arabyanga kandi yari mu mwanya yashoboraga kubatanga. Ati:” abo bantu bavuga ko ndimo guhohotera abanyarwanda ntamakuru baba bafite, nkaba mbonye umwanya wo kubasobanurira uko icyo kibazo giteye”.

Perezida Museveni yavuze ko Abanyarwanda baba muri Uganda badakwiye kuvuga ko ntakintu yabakoreye ati : Kale Kayihura nari namwizeye na muhaye byose muha ikizere mu myanya myinshi cyane ariko arampemukira.

Mzee Kananura kuri iyo foto yari yahuye nabo k’ubwami bwa Uganda

Nyamara ibikorwa byo kugirira nabi abanyarwanda bakorera muri Uganda bikomeje gukaza umurego umunsi ku wundi, aho abadatawe muri yombi baba bahigwa bukware.

Umunyarwanda witwa Niyigena Patrick w’imyaka 38, usanzwe akora ubucuruzi, yageze i Kigali kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize avuye muri Uganda aho yari yarashimutiwe agakorerwa iyicarubozo ririmo no guterwa urushinge atarasobanukirwa ibyarwo. Niyigena  muri uko gushimutwa avuga ko yambuwe n’inzego z’ubutasi za uganda asaga 2400 USD.

Inzego z’Iperereza muri Uganda, cyane cyane urwego rushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare CMI  ndetse n’Urwego rushinzwe Umutekano w’Imbere mu gihugu ISO bahinduye umuvuno, kuri ubu bari guhiga bukware abahoze mu nzego z’igisirikare na Polisi mu Rwanda cyangwa undi wese wakoze muri izi nzego ashinjwa kuba intasi y’u Rwanda.

Tariki ya 23 Nyakanga ahagana saa kumi z’umugoroba ku mupaka wa Gatuna, Lt. Charlie Mugabi ukorera Urwego rwa Uganda rushinzwe Umutekano w’Imbere mu gihugu, ISO, by’umwihariko akaba agenzura umutekano ku mupaka [BISO] aherekejwe n’uwitwa Mark Paul ukorera Urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare, CMI, rukorera ku mupaka; bafashe Umunyarwanda Smith Oswald Ndabarasa ucuruza amatike y’imodoka z’ikompanyi yitwa Trinity.

Lt. Charlie Mugabi wari ufite uburakari bwinshi ngo yabwiye abanyarwanda bari basanzwe baziranye ati “mutekereza ko turi hano nta mpamvu?”

Ikinyamakuru The Standard cyo muri Kenya kivuga ko Ndabarasa yahise agwa mu kantu dore ko we n’aba bakorera inzego z’umutekano za Uganda bari basanzwe baziranye ari n’inshuti. Ni ko guhita ababwira ati “Twari dusanzwe tuba turi kumwe ku mupaka”.

Nubwo aba basirikare bari bamaze kurakara, Ndabarasa ngo yababajije mu kinyabupfura ati “Muyobozi, nakoze iki?”

Aba basirikare bahise bamutwara, bamujyana kuri Station ya Polisi basaba ko afungwa, undi nawe akomeza gutegereza yizeye ko ahari hari umuntu uri buze akamubwira ibyaha ashinjwa akanamukoresha ibazwa.

Ndabarasa yakomeje gufungwa nta bazwa akoreshejwe n’ubu ntazi ibijyanye n’ifungwa rye.

Hashize amasaha, undi mukozi wa Trinity witwa Swaibu ukatira amatike i Kabale yarahageze abaza impamvu mugenzi we yatawe muri yombi. Uyu Swaibu afite ubwenegihugu bwa Uganda. Ngo yabwiwe ko “BISO ni we wamufatira umwanzuro”.

Ku munsi wakurikiyeho, ibintu byatangiye gusa n’ibisobanuka. Lt. Charlie Mugabi [BISO] na Mark Paul bahamagaje inama y’abakozi b’ibigo byose bitwara abagenzi bikorera ku mupaka wa Gatuna babagabanya mu matsinda abiri.

Abanyarwanda babwiwe ko bagomba kujya ku ruhande rumwe, Abanya-Uganda nabo bakajya ku rundi, gusa nyuma bo baje kurekurwa baragenda.

Abanyarwanda basigaye aho, ariko bari batandukanyijwe bitewe n’ikompanyi bakorera kugira ngo babahatwe ibibazo mu buryo butandukanye.

Ibibazo byose babajijwe byari ukuvuga niba barigeze bakorera Igisirikare cy’u Rwanda cyangwa Polisi y’u Rwanda.

Aba basirikare bahise batangira kureba muri pasiporo zabo, amakarita yabo y’akazi ndetse no muri telefoni. Amakuru babonye muri ibyo byangombwa bakayashyira mudasobwa.

Aba bakozi ba CMI na ISO bakomeje gutera ubwoba aba banyarwanda bababwira ko bafite amabwiriza yo kubajyana i Kampala kuko ngo bafite amakuru ko ari intasi.

Bati “Turabajyana i Kampala”. Aho i Kampala bashakaga kuvuga ku cyicaro cya CMI kiri i Mbuya aho abanyarwanda benshi bajyanywe bagafungwa abandi bagakorerwa iyicarubozo mbere y’uko barekurwa bakajugunywa ku mupaka wa Gatuna ngo abayobozi b’u Rwanda babatware.

Lt. Charlie Mugabi ngo yarababwiye ati “Ntabwo dushaka kubajyana i Kampala ariko na none ntitubashaka muri Uganda. Mbahaye amasaha abiri ngo mube mwapakiye ibintu byanyu mwambutse mujya mu gihugu cyanyu. Ntitubashaka hano.”

Ndabarasa uri gushaka akazi bundi bushya, yatangarije iki kinyamakuru ati “ubu sinshobora gusubirayo. Nari mazeyo imyaka igera kuri ibiri. Ubu abanyarwada bafite ubwoba, bazi ko nta n’umwe utekanye.”

Ndabarasa avuga ko yatawe muri yombi hagamijwe gutanga ubutumwa kuri bagenzi be. Ati “Ni njye muntu wavuganaga bya hafi n’abantu bantaye muri yombi. Kuba baramfashe bashakaga kwereka abandi ko badakwiye kwiyumva batekanye.”

Aba mbari ba RNC bo baratekanye

Byaba ari ugutekereza nabi  kwa Perezida Museveni mu gihe  yiyumvishije ko abanyarwanda aricyo kibazo kandi abari muri Uganda babayeho badatekanye mugihe ababa mu mutwe w’iterabwoba wa RNC barinzwe ku rwego rwo hejuru nk’abaturage ba Uganda aho bishyira bakizana ndetse igitangaje ni uko bamwe muri bo bahoze mu Ngabo z’u Rwanda.

Ben Rutabana wahoze mu ngabo z’u Rwanda akaba ari umukangurambaga wa RNC mu bufaransa, Corporal Rugema Kayumba ushinzwe ibikorwa by’ubukangurambaga muri RNC ubu uri Norvege,  Corporal Abdul Karim Mulindwa “Mukombozi” ushinzwe gushaka abantu bashya bo kwinjira muri uyu mutwe akaba anareberera ibikorwa by’ubucuruzi bya Tribert Rujugiro; abo bose bakorana bya hafi na Dr. Sam Ruvuma na Pasiteri Deo Nyirigira ufite urusengero rwitwa AGAPE i Gatuna. Bamaze igihe bagenda muri uganda uko bashatse ndetse bakakirwa na Perezida Museveni mu ngoro ye.

Ni ibintu bimaze kugaragaza cyane uburyo Uganda ifasha abanyarwanda bateye umugongo igihugu cyabo bagashaka kugihungabanya.

Nubwo bimeze bityo, imodoka nyinshi zikora mu muhanda wa Kampala-Kigali, ni iz’Abanya-Uganda ndetse abakozi bazo nabo ni Abanya-Uganda. Gusa nta na rimwe umukozi w’urwego rw’umutekano mu Rwanda cyangwa ushinzwe abinjira n’abasohoka yigeze abaza umuntu uwo ariwe wese niba yarigeze akora mu Gisirikare cya Uganda cyangwa muri Polisi yayo.

Bose baba bisanga mu Rwanda, bagahabwa uburenganzira bwose nk’abandi baturage ku buryo bakora ibikorwa byabo bya buri munsi hose mu Rwanda nta nzitizi bahuye nazo.

Abanyarwanda bakorera ibikorwa by’ubucuruzi muri Uganda, ntibatekanye kubera ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bakorerwa

 

2018-10-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Macron yavuze ko u Rwanda, ari icyitegererezo mu buringanire muri politiki

Perezida Macron yavuze ko u Rwanda, ari icyitegererezo mu buringanire muri politiki

Ubwanditsi 11 Oct 2018
BURUNDI :  Abakobwa 3, baheruka gufungirwa kwangiza ifoto ya  Nkurunziza birukanwe burundu  ku ishuri

BURUNDI : Abakobwa 3, baheruka gufungirwa kwangiza ifoto ya Nkurunziza birukanwe burundu ku ishuri

Ubwanditsi 17 Apr 2019
New York: Perezida Kagame yashimye intambwe imaze guterwa mu kurwanya Jenoside n’abayihakana

New York: Perezida Kagame yashimye intambwe imaze guterwa mu kurwanya Jenoside n’abayihakana

Ubwanditsi 13 Apr 2019
Rusesabagina afite uburiganya muri kamere ye.

Rusesabagina afite uburiganya muri kamere ye.

Ubwanditsi 21 Jun 2023

4 Ibitekerezo

  1. Peres
    October 24, 20189:07 am -

    Ariko ko murondogora cyane???
    Mubona bazadutwara iki koko? Dufite HE!!!!

    Subiza
  2. Emmy
    October 24, 20184:40 pm -

    Ikibazo nabanyarwanda badakunda igihugu cyabo kubera kutanyurwa bagashyira inda zabo imbere Ariko Imana Izaturinda ntizemera ko amaraso yinzirakarengane ameneka bakagombye kuba barabonye isomo kuko ababikora ntacyo batazi Nuko satani yabahumye amaso.Dufite ubuyobozi bwiza dufite ingabo zacu tukabarusha n’Imana yacu.Bararushywa nubusa.

    Subiza
  3. Sunday
    October 24, 20184:56 pm -

    Museveni mungabo ufata buhoro ariko ikibazo akanakirangiza. Kagame ahambire utwangushe ibye byarangiye

    Subiza
  4. RUGENDO
    October 25, 20182:35 am -

    MUBUGANDE BAHA BANYARWANDA ??MUSEVENI YAHUYE NABAGANDE ??
    CYANGWA YAHUYE NABANYARWANDA?/KUKI ATAJE GUHURA NABO BANYARWANDA MURWANDA ??KUKI ABO BANYARWANDA BAHURIYE NA MU 7 MUBUGANDE?????
    RUSHYASHYA.NET PRESIDENT YAVUZE KO HARI ABIZE BINJIJI NAMWE MURIMO!!!1
    NTIMUZI NO GUTEGURA INKURU MWANDIKA!!!????

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri Mushikiwabo yashimiye Sénégal yakuye Afurika mu isoni mu gikombe cy’Isi
IMIKINO

Minisitiri Mushikiwabo yashimiye Sénégal yakuye Afurika mu isoni mu gikombe cy’Isi

Ubwanditsi 20 Jun 2018
Arsenal igira umukino mwiza n’umutoza mwiza, abo nenga ni banyirayo- Perezida Kagame
IMIKINO

Arsenal igira umukino mwiza n’umutoza mwiza, abo nenga ni banyirayo- Perezida Kagame

Ubwanditsi 05 May 2018
Kuki Imyifatire Yazimwe Mu Nzego N’Abantu Muri Uganda Bibangamiye Umutekano W’u Rwanda.
ITOHOZA

Kuki Imyifatire Yazimwe Mu Nzego N’Abantu Muri Uganda Bibangamiye Umutekano W’u Rwanda.

Ubwanditsi 22 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru