• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Agathe Kanziga imbere y’urukiko rwa Paris mu iperereza ku ruhare rwa Paul Barril, bafitanye amabanga adasanzwe

Agathe Kanziga imbere y’urukiko rwa Paris mu iperereza ku ruhare rwa Paul Barril, bafitanye amabanga adasanzwe

Ubwanditsi 03 Nov 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Agathe Kanziga, wari umugore wa Perezida Habyarimana, akaba n’izingiro ry’akazu kuko kari kagizwe na basaza be n’imiryango migari yabo, yitabye Urukiko rw’i Paris mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri mu iperereza ku ruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Paul Barril wahoze ari Umujandarume w’Umufaransa.

Paul Barril yakoraga nk’umusirikari uhagarariye Perezida Mitterand mu Rwanda. Umuryango wa Habyarimana ukigera mu Bufaransa mu minsi ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Paul Barril niwe wazaniye ibahasha irimo amafaranga umuryango wa Habyarimana bari bagenewe na Leta y’Ubufaransa.

Inyandiko yo mu 2016 yashyizwe hanze na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, igaragaza ko muri Jenoside, Barril yishyuwe na Guverinoma yakoraga ubwicanyi ngo atoze abasirikare kabuhariwe kugira ngo hakorwe igikorwa cyiswe “Insecticide” (Kwica udukoko), cyari kigamije kurimbura Abatutsi.

We ubwe yiyemerera ko yari mu Rwanda tariki ya 07 Mata 1994 ndetse muri Kamena 1994 yaneretse TV France 2, icyuma yavugaga ko ari agasanduku k’umukara k’indege Falcon 50 ya Habyarimana.

Umucamanza ushinzwe gukora iperereza ku bakekwaho uruhare muri Jenoside, yahamagaje Kanziga mu batangabuhamya bashinjura hagamijwe kugira ngo amuhate ibibazo ku byo yaba azi kuri Barril.

Agathe Kanziga ashyirwa mu majwi cyane nk’umwe mu bantu bari ku ruhembe rw’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi dore ko yabaga mu “Akazu” kari kagizwe n’abakomokaga mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’u Rwanda, by’umwihariko mu zahoze ari Perefegitura za Ruhengeri na Gisenyi.

Kugeza ubu, u Bufaransa bwanze kumwohereza mu Rwanda kugira ngo akurikiranyweho ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ashinjwa.

Tariki ya 24 Kamena, Umuryango “Survie”, Impuzamashyirahamwe Mpuzamahanga n’Imiryango iharanira uburenganzira bw’Ikiremwamuntu FIDH (Fédération Internationale des Ligues des droits de l’homme) n’Impuzamashyirahamwe y’u Bufaransa iharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu LDH (Ligue Française des droits de l’homme), yashyikirije ikirego ubutabera bw’u Bufaransa ku ruhare Paul Barril yagize mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Paul Barril ashinjwa ko ku wa 28 Gicurasi 1994 yasinyanye amasezerano na Guverinoma y’abatabazi yari ihagarariwe na Jean Kambanda, yo gutanga intwaro no gutoza ingabo zakoze Jenoside.

Survie yavuze ko Barril yari mu bikorwa bya politiki mu Rwanda. Guhera mu 1989 Barril yakoranaga n’abayobozi b’u Rwanda afitanye imikoranire n’uwitwa François de Grossouvre wakoranaga bya hafi na Perezida w’u Bufaransa, François Mitterrand.

Urutonde rw’abakoranaga na we mu Rwanda harimo: Habyarimana, Sagatwa, Singaye, Nsengiyumva, Bagosora, Bizimungu, Kabiligi n’abandi.

Amasezerano yo gutanga intwaro muri Jenoside

Tariki ya 17 Gicurasi 1994, mu gihe Jenoside yari iri gukorwa, Loni yatoye umwanzuro wa 918 ushyiraho ikumira ryo gutanga intwaro kuko Interahamwe n’abasirikare b’u Rwanda bicaga bakoresheje imihoro n’intwaro zirimo na gerenade ndetse hari n’ahakoreshejwe za mortiers.

Nyuma y’iminsi 12, ku itariki ya 28 Gicurasi, Minisitiri w’Intebe, Jean Kambanda yasinyanye amasezerano na Paul Barril, yiswe ay’ubufasha; akubiyemo gutanga amasasu miliyoni ebyiri y’uburebure bwa santimetero hagati ya 5,56 na 7,62, ibihumbi bya gerenade zitereshwa intoki, iziraswa, ibisasu n’imbunda zirasa kure no gutanga amahugurwa no gutoza interahamwe.

Ayo masezerano yari afite agaciro ka miliyoni 3,13 z’amadolari ya Amerika. Agera kuri miliyoni 1,2 yashyizwe kuri konti ya Barril ashyizweho n’uwari ushinzwe igisirikare muri Ambasade y’u Rwanda i Paris, Lieutenant-Colonel Ntahobari, ahawe itegeko na Minisitiri w’Ingabo, Augustin Bizimana.

Barril avugwa mu batoje abishe Abatutsi bo ku Gisenyi

Mu nyandiko ya Dr Bizimana Jean Damascène ifite umutwe ugira uti “Rwanda: Implication de Paul Barril dans le Genocide et le Negationisme” (Uruhare rwa Barril muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubuhakanyi bwe) yasohotse ku wa 3 Ukuboza 2014, yerekanye ko yagaragaye i Gisenyi, aho bikekwa ko yari ari mu mugambi wo gutsemba Abatutsi.

Hagaragaramo ibyavuzwe na Richard Mugenzi wari ushinzwe itumanaho mu ngabo z’icyo gihe (EX-FAR) ko yamwiboneyeho mu 1993 ari mu birindiro bya Gisirikare i Gisenyi mu Mujyi.

Icyo gihe yagize ati “Ndabona n’umusirikare utameze nk’abandi. Namubajije ibibazo ambwira ko […] yitwa Barril. Yari ari kumwe n’abandi bambaye nka we.”

Hari n’abandi bemeje ko bamwiboneye mu bikorwa bitandukanye barimo Umupilote w’Umufaransa, Jacky Heraud wabivugiye imbere y’umugore we, uretse ko na we (Barril) yabyiyemereye mu gitabo cye yise ‘Guerres secrètes à l’Elysée’.

Paul Barril avugwaho uruhare rukomeye ku bwicanyi bwakorewe Abagogwe cyane ko mu 1993 yafashije mu gutoza itsinda ryihariye rya EX-FAR ryari rishinzwe ubushakashatsi bwimbitse, ndetse n’interahamwe zitwaga “Turihose”.

Ubu bufasha yatanze bwari buzwi mu ndimi za Gisirikare nka “Insecticide” (umuti wica udukoko), bukaba bwaratangiwe mu Birindiro bya Gisirikare bya Bigogwe.

Iri zina ryahawe iki gikorwa cyatorejwemo abagabo babarirwa hagati ya 30 na 60 (bashoboraga no kugera ku 120) rihuzwa no kuba Abatutsi baritwaga “Inyenzi” icyo gihe, kikaba cyari kigamije kubica no kubatsemba aho bava bakagera. Bivugwa ko no mu gihe cya Jenoside nyir’izina Paul Barril yagarutse mu Rwanda aho yatozaga igisirikare cy’u Rwanda.

Ibi byahamijwe na Evariste Murenzi wari ushinzwe Urwego rw’Ubutasi mu barindaga Perezida Habyarimana icyo gihe, wagize ati “Uwo musirikare mukuru (Officier) w’Umufaransa yari ashishikajwe no kumenya ibirindiro bya FPR mu Mujyi wa Kigali. Bimwe mu bihuha byavugaga ko uwo musirikare ari Barril.”

Muri filimi “Tuez-les tous” (Mubatsembatsembe) ya Raphael Glucksman, Barril ubwe agira ati “Nakunze kujya mu Rwanda mu masuzuma, mu gucengera […] nararwanye (ku ruhande rw’Abahutu) kugeza ku murwanyi wa nyuma, nabonye byinshi bidasanzwe

2020-11-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu mukino wa gicuti ikipe ya Gasogi United yatsinzwe na Bugesera FC, umukino wa Kiyovu SC na Gorilla FC ntiwaba kubera gutinda kw’ibisubizo bya Koronavusi bya Kit Manager.

Mu mukino wa gicuti ikipe ya Gasogi United yatsinzwe na Bugesera FC, umukino wa Kiyovu SC na Gorilla FC ntiwaba kubera gutinda kw’ibisubizo bya Koronavusi bya Kit Manager.

Ubwanditsi 28 Apr 2021
Mu burezi budaheza buzira ikandamiza n’iringaniza Abanyeshuri basaga Ibihumbi 220 basoje Amashuri Abanza batangiye ibizamini bya Leta

Mu burezi budaheza buzira ikandamiza n’iringaniza Abanyeshuri basaga Ibihumbi 220 basoje Amashuri Abanza batangiye ibizamini bya Leta

Ubwanditsi 01 Jul 2025
Uganda yahawe ukwezi ko guhashya imitwe y’iterabwoba ya RNC na RUD-Urunana ikorera muri iki gihugu

Uganda yahawe ukwezi ko guhashya imitwe y’iterabwoba ya RNC na RUD-Urunana ikorera muri iki gihugu

Ubwanditsi 21 Feb 2020
Minisiteri ya Siporo yahaye uruhushya REG VC na APR VC rwo gutangira imyitozo yitegura irushanwa ry’igikombe cy’ Afurika cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo

Minisiteri ya Siporo yahaye uruhushya REG VC na APR VC rwo gutangira imyitozo yitegura irushanwa ry’igikombe cy’ Afurika cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo

Ubwanditsi 09 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Champions League ¼: Real Madrid yanyagiye Juventus, Ronaldo ayandikiraho amateka yihariye
IMIKINO

Champions League ¼: Real Madrid yanyagiye Juventus, Ronaldo ayandikiraho amateka yihariye

Ubwanditsi 04 Apr 2018
Perezida Kagame yakiranywe urugwiro na mugenzi we wa Senegal ( Video)
Video Clips

Perezida Kagame yakiranywe urugwiro na mugenzi we wa Senegal ( Video)

Ubwanditsi 13 Nov 2017
I Rubaya na Ngungu, isosi y’Abarundi yaguyemo inshishi.
Amakuru

I Rubaya na Ngungu, isosi y’Abarundi yaguyemo inshishi.

Ubwanditsi 02 May 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru