• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Caporal Rucyahintare Cyprien ngo wafatiwe i Burundi ntabaho muri RDF – Brig Gen. Nzabamwita

Caporal Rucyahintare Cyprien ngo wafatiwe i Burundi ntabaho muri RDF – Brig Gen. Nzabamwita

Ubwanditsi 16 Mar 2016 Mu Rwanda

Propaganda y’amakuru aturuka mu Burundi ashinja u Rwanda kubuhungabanyiriza umutekano irakomeje. Polisi y’iki gihugu cy’abaturanyi yatangaje ko ifite mu maboko yayo uwo yemeza ko ari umusirikare w’u Rwanda ngo ushinjwa kuba yari yaje muri icyo gihugu mu bikorwa by’ubutasi, gusa ubuyobozi bwa RDF bwamaganiye kure aya makuru.

Amakuru dukesha Igihe.com avuga ko Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda Brig Gen Joseph Nzabamwita yamaganye ibyatangajwe n’inzego za Polisi mu Burundi zemeje ko hari umusirikare w’u Rwanda witwa Caporal Rucyahintare Cyprien wafatiwe muri iki gihugu ari gutata.

Kuwa Gatandatu tariki ya 12 Werurwe 2016 inzego z’umutekano mu Burundi zeretse itangazamakuru umugabo zivuga ko zataye muri yombi kuwa Mbere tariki ya 07 Werurwe zivuga ko ari intasi y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Burundi, Pierre Nkurikiye, yabwiye itangazamakuru ko uwatawe muri yombi ari Caporal Rucyahintare Cyprien, ufite nimero imuranga mu gisirikare ya 284049 akaba ngo abarizwa mu nkambi ya gisirikare i Gabiro.

-2473.jpg

Pierre Nkurikiye, Umuvugizi w’igipolisi cy’Uburundi

Uyu muvugizi wa Polisi yakomeje avuga ko Rucyahintare yafatiwe muri Komine Muyinga ihana imbibi n’u Rwanda.

Amakuru Igihe cyabashije kubona kiyakuye k’Umuvigizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita yavuze ko iby’uko hari umusirikare w’u Rwanda wafatiwe i Burundi ari ibinyoma bisa.

Yagize ati “ Biriya ni ibinyoma nta musirikare w’u Rwanda uri i Burundi nta n’uwigeze ajyayo. Yaba ajyayo gukora iki?”

Brig Gen Nzabamwita yavuze ko RDF idafite umusirikare witwa kuriya [Caporal Rucyahintare Cyprien] ndetse ko n’inomero ziranga umusirikare zatangajwe n’inzego z’u Burundi zitabaho muri RDF.

Ngo ibi birego by’u Burundi nta shingiro na mba bifite ahubwo bigamije gusebanya.

-2471.jpg

Brig Gen Nzabamwita Joseph n’ Uwatawe muri yombi witwa Cyprien Rucyahintare

-87.png

U Rwanda rwakunze kwamagana ibirego by’u Burundi by’uko rushaka guhungabanya ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza.

Icyo Perezida Kagame atekereza ku ruhererekane rw’ibyo u Burundi bushinja u Rwanda

Ubwo kuri uyu wa Gatandatu Perezida Kagame yatangizaga umwiherero wa 13 w’abayobozi bakuru i Gabiro, yavuze ko bitumvikana uburyo ibibazo by’u Burundi byarangiye bibaye iby’u Rwanda kugeza ubwo abayobozi b’iki gihugu babwira umuhisi n’umugenzi ko mu gihugu cyabo [Burundi] nta kibazo gihari ahubwo ko ikibazo ari u Rwanda.

Ati “ Kuri bo nitwe turi inyuma y’ibibazo kandi muzatungurwa n’uko hari abantu bamwe bazabyizera cyangwa bazagerageza kubyizera kubera impamvu zitandukanye zirimo inyungu runaka.”

-2472.jpg

Perezida Paul Kagame yavuze ko bijya gutangira, u Burundi bwashinjaga ibihugu bitatu gushaka guhungabanya umutekano wabwo. Ngo hashinjwaga ibihugu bimwe byo ku mugabane w’u Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Rwanda ariko ngo uko ibihe byagiye bigenda, ibirego byose babishyize ku Rwanda n’igihugu kimwe cy’i Burayi, aho yavuze ko atazi niba ibindi byarababariwe cyangwa niba u Burundi bwaraje gusanga ntaho bihuriye n’ibiri kuba.

Gusa ngo uku guhinduka kw’ibihugu bishinjwa guteza umutekano mucye mu Burundi kwabaye kubera impamvu, ati “ bamwe muri abo bashinjwaga usibye no kuba bavuga ngo nimwongera kutuvuga ukundi muraza kubona, kuko n’ubundi batuma babona; ni nkaho bavuze ngo kugira ngo tubafashe gukura ibyo birego kuri twe, twabafasha gushinja undi muntu hanyuma mu gukora ibyo mugomba kuduha ikaze mu gihugu cyanyu nk’abaje gukemura ibibazo. Uko niko u Rwanda rwashyizwe mu bibazo by’u Burundi.”

Ngo ibi nibyo bituma iyo hari umuntu ubonetse mu Burundi afite intwaro bahita bavuga ngo ‘ntimubona, twarabivuze kuva cyera ko ari u Rwanda rudutera ibibazo ntimureba se ko n’abandi bakabaye inshuti zabo babivuga. Bati [abayobozi b’u Burundi] ntimureba se ko nta kibazo twe dufite.”

Umwanditsi wacu

Source: Igihe.com

2016-03-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 05 Jan 2023
Umuyobozi wa The New Vision yasabye perezida Kagame imbabazi

Umuyobozi wa The New Vision yasabye perezida Kagame imbabazi

Ubwanditsi 25 Dec 2016
Kevin Monnet Paque na Ngwabije Bryan bakina mu Bufaransa bisanze ku rutonde rw’abakinnyi Mashami Vincent yahamagaye.

Kevin Monnet Paque na Ngwabije Bryan bakina mu Bufaransa bisanze ku rutonde rw’abakinnyi Mashami Vincent yahamagaye.

Ubwanditsi 28 May 2021
Umubonano wa Gen. Mujyambere na Kayumba Nyamwasa muri Afrika y’Epfo usize FDLR icitsemo ibice bibiri

Umubonano wa Gen. Mujyambere na Kayumba Nyamwasa muri Afrika y’Epfo usize FDLR icitsemo ibice bibiri

Ubwanditsi 07 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bobi Wine yibukije Muhoozi Kainerugaba ko Uganda atari akarima k’umuryango we
Amakuru

Bobi Wine yibukije Muhoozi Kainerugaba ko Uganda atari akarima k’umuryango we

Ubwanditsi 04 Nov 2020
Ikipe ya Cameroon na Cape Verde zatangiye neza mu mikino y’igikombe cya Afurika kiri kuba ku ncuro ya 33
Amakuru

Ikipe ya Cameroon na Cape Verde zatangiye neza mu mikino y’igikombe cya Afurika kiri kuba ku ncuro ya 33

Ubwanditsi 10 Jan 2022
Bane mu nyeshyamba zikomoka i Burundi bishwe n’igisirikare cya Congo
Mu Mahanga

Bane mu nyeshyamba zikomoka i Burundi bishwe n’igisirikare cya Congo

Ubwanditsi 25 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru