• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Uganda: Dr Sam Ruvuma yatawe muri yombi akekwaho uruhare mu gucyura ku ngufu impunzi z’Abanyarwanda

Uganda: Dr Sam Ruvuma yatawe muri yombi akekwaho uruhare mu gucyura ku ngufu impunzi z’Abanyarwanda

Ubwanditsi 19 Dec 2017 ITOHOZA

Dr Sam Ruvuma, ufite umuvandimwe w’umukoloneli mu ngabo za Uganda(UPDF) kuri iki Cyumweru gishize nawe yiyongereye ku bantu bamaze gutabwa muri yombi bashinjwa uruhare mu gucyura ku ngufu impunzi z’Abanyarwanda kuri ubu bakurikiranwe n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Makindye.

Hari kuwa 17 Ukuboza ahagana saa yine z’amanywa ubwo Dr Sam Ruvuma, yerekezaga ku rusengero rwa gikirisitu asanzwe asengeramo ruri mu mujyi wa Mbarara mu burengerazuba bwa Uganda ariko nyuma y’iminota mikeya ahita atabwa muri yombi.

Iyi nkuru dukesha urubuga rwa Chimpreports iravuga ko uyu Dr Ruvuma, usanzwe anigisha muri Kaminuza y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga ya Mbarara, akimara kwicara mu rusengero yagiye kumva akumva umuyobozi mu itorero amukomanga mu mugongo amubwira ko hanze hari abantu bifuza kumuvugisha.

Uyu muganga wabwigiye muri Kaminuza y’u Rwanda I Butare, yahise asohoka ajya kubonana n’abo bantu bari bamutegereje bahita bamwinjiza ku ngufu mu modoka yahise imujyana ahantu hatazwi bituma abari aho basigara bumiwe.

Biravugwa ko umukozi wa CIID wamenyekanye nka Alex gusa, ari we wagize uruhare runini mu itabwa muri yombi rya Ruvuma. Mu kugerageza gushaka amakuru arambuye ku gipolisi, iki kinyamakuru kikaba kivuga ko ntacyo byatanze kuko umuvugizi wacyo, Emilian Kayima yavuze ko ntacyo abiziho.

Amakuru aturuka mu nzego zo hejuru agera kuri iki kinyamakuru ariko, aravuga ko Dr Ruvuma ashobora gushinjwa gucuruza abantu nyuma y’itabwa muri yombi ry’impunzi z’Abanyarwanda 40 bafashwe bashaka kwinjira mu Burundi banyuze muri Tanzania. Aba kimwe mu binyamakuru byo muri Uganda kikaba cyaratangaje ko aria bantu bari bagiye mu myitozo ya gisirikare ya RNC muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ariko ku rundi ruhande bikavugwa ko ari abakirisitu bari bagiye mu ivugabutumwa.

Biravugwa rero ko bamwe mu bagize iri torero Ruvuma asengeramo bagize uruhare muri uru rugendo rwaje kwitambikwa n’igipolisi.

Izi mpunzi z’Abanyarwanda zavugaga ko zigiye mu ivugabutumwa mu Burundi, zari zinjiye  muri Tanzania mbere yo gukurikiranwa n’igipolisi cya Uganda zikagarurwa mu Karere ka Isingiro muri Uganda.

Umuvugizi w’igipolisi, Emilian Kayima yavuze ko izi mpunzi zagenderaga ku byangombwa by’ibihimbano bituma hakemamgwa icyo zari zigendeereye.

Abayobozi kuri ubu baravuga ko itabwa muri yombi rya Dr Ruvuma ryatunguye benshi mu nzego z’umutekano kuko uyu ari umuvandimwe wa Lt Col. Gideon Katinda, umujyanama w’umucamanza mu Rukiko rwa Gisirikare, ari narwo kuri ubu ruri kuburanisha abantu barimo umunyarwanda n’abapolisi ba Uganda bashinjwa kujujubya no gucyura ku ngufu impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Uganda.

Iyi nkuru irakomeza ivuga ko Dr Ruvuma w’imyaka 42 yigeze gukora mu Rwanda igihe gito nyuma yo gusoza amasomo ye mbere yo gusubira muri Uganda. Biranavugwa ko ariko Dr Ruvuma yari yabanje kurega avuga ko hari abantu bari kumujujubya nawe.

Benshi mu bapolisi uru rubuga rwifuje ko bagira icyo bavuga kuri ibi bintu, ariko bagaragaza kutirekura. Umuyobozi wa station ya polisi ya Mbarara, John Bosco Mutabazi nawe akaba yatangaje ko nta makuru afite kuri ibi bintu.

Yahise yohereza iki kinyamakuru ku muvugizi w’igipolisi gikuru cya Mbarara, Samson Kasasira nawe yanga kwitaba telephone.

Abandi bantu bose iki kinyamakuru cyagerageje gusaba amakuru banze kugira icyo bavuga ahubwo buri umwe akajya acyohereza ku wundi watanga amakuru ariko ntabyo ntihagire icyo bitanga.

Gusa, umwe mu bapolisi utifuje ko imyirondoro ye ijya ahagaragara, yabashije kuvuga ko itabwa muri yombi rya Dr Ruvuma  rifitanye isano n’u Rwanda. Yasabye iki kinyamakuru kwitonda ntigice igikuba, yongeraho gusa ko bifitanye isano n’ibyabereye Isingiro ahafatiwe izo mpunzi z’Abanyarwanda bivugwa ko zari zigiye mu ivugabutumwa nubwo hari n’amakuru avuga ko zari zigiye mu myitozo ya gisirikare y’ishyaka RNC rya Gen Kayumba Nyamwasa.

2017-12-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amakimbirane muri RNC agiye gutuma uruhande rwa Leah Karegeya na Jean Paul rwitandukanya n’urwa Kayumba Nyamwasa

Amakimbirane muri RNC agiye gutuma uruhande rwa Leah Karegeya na Jean Paul rwitandukanya n’urwa Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 07 Oct 2019
Umwaka wa 2015 usize abapadiri batatu ba Diyoseze ya Cyangugu aribo  Padri Thomas NAHIMANA,Fortunatus RUDAKEMWA na Padiri Eugene DUSABIREMA ibyabo bitarasobanuka

Umwaka wa 2015 usize abapadiri batatu ba Diyoseze ya Cyangugu aribo Padri Thomas NAHIMANA,Fortunatus RUDAKEMWA na Padiri Eugene DUSABIREMA ibyabo bitarasobanuka

Ubwanditsi 03 Jan 2016
Umusirikari wa Kongo wari wasinze yisanze mu Rwanda afite intwaro

Umusirikari wa Kongo wari wasinze yisanze mu Rwanda afite intwaro

Ubwanditsi 26 Sep 2022
Nyamirambo : Uwari utwaye imodoka y’abacungagereza yishe umuntu ariruka, Polisi imucakira  yiyoberanyije

Nyamirambo : Uwari utwaye imodoka y’abacungagereza yishe umuntu ariruka, Polisi imucakira yiyoberanyije

Ubwanditsi 27 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Shabalala na Shaiboub bayoboye abakinnyi bahatanira igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi kwa Gashyantare muri Shampiyona y’u Rwanda

Ubwanditsi 07 Mar 2024
Nyuma yo gutera penaliti 22, ikipe ya Villareal yo muri Esipanye yegukanye igikombe cya UEFA Europa League itsinze Manchester United.
Amakuru

Nyuma yo gutera penaliti 22, ikipe ya Villareal yo muri Esipanye yegukanye igikombe cya UEFA Europa League itsinze Manchester United.

Ubwanditsi 27 May 2021
Nyuma ya Perezida Mugabe,  Perezida Sirleaf wa Liberia yageze mu Rwanda
Mu Mahanga

Nyuma ya Perezida Mugabe, Perezida Sirleaf wa Liberia yageze mu Rwanda

Ubwanditsi 15 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru