• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Thabita Gwiza wari  inkotsa ya RNC muri Canada, akaba no mu rukundo Rw’ibanga na Jean Paul Turayishimye, yirukanwe
Thabita Gwiza

Thabita Gwiza wari  inkotsa ya RNC muri Canada, akaba no mu rukundo Rw’ibanga na Jean Paul Turayishimye, yirukanwe

Ubwanditsi 29 Nov 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Ngo ibikundanye birajyana, mu minsi ishize twabagejejeho inkuru zivuga uburyo muri RNC bitameze neza, gusa iminsi iba myinshi igahimwa numwe, Jean Paul Turayishimye yeguye ku mirimo ye y’ubuvugizi no kuba Komiseri ushinzwe Radio Rutwitsi Itahuka, agiye akurikirwa na Thabita Gwiza inshoreke ye akaba na mushiki wa Ben Rutabana umaze iminsi aburiwe irengero.

Uretse Thabita Gwiza wari Komiseri ushinzwe abari n’abategarugori mu ntara ya Canada, wirukanwe na Kayumba, kubera amakimbirane amaze iminsi hagati y’umuryango wa Rwigara na RNC, yatewe n’ibura rya Ben Rutabana, RNC yanahagaritse bamwe mu bandi bayobozi bayo muri Canada barimo na  Simeon Ndwaniye wari Umuhuzabikorwa w’akarere ka Windsor na Jean Paul Ntagara, Umuhuzabikorwa wungirije w’Intara ya Canada, n’umubitsi w’intara ya Canada [wahagaritswe kuri uwo murimo by’agateganyo kubera gufatira umutungo w’Ihuriro ] ndetse n’uw’akarere ka Ottawa- Gatineau.

Hari kandi Achille Kamana, Komiseri ushinzwe ubukangurambaga mu ntara ya Canada, umuhuzabikorwa w’akarere ka Ottawa-Gatineau.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa ibahagarika bandikiwe, aba ngo bazize inama bakoze uko ari bane kuwa 21 Ugushyingo 2019 mu izina rya Komite Nshingwabikorwa y’intara ya Canada.

Ibiro bikuriwe n’Umuhuzabikorwa Mukuru wa RNC, Jerome Nayigiziki, ngo bikaba byarasuzumye ibikubiye mu nyandiko-mvugo bashyize hanze, bagasanga inama bakoze ihabanye cyane n’amategeko, amahame n’indangagaciro RNC igenderaho.

Ati: “Inama yanyu yihaye ububasha idafite na gato ifata ibyemezo bidahwitse na gato, yiha uburenganzira bwo guhagarika umuhuzabikorwa w’intangarugero kugeza ubu mu maso y’Ihuriro muri rusange, igerekaho no kwihanangiriza abayobozi babakuriye, ari bo: Umuhuzabikorwa wungirije wa 3 ukuriye abahuzabikorwa b’intara zose akaba anabibangikanyije n’imirimo y’umubitsi mukuru.

Umunyamabanga mukuru w’Ihuriro Nyarwanda, umwe mubagize akanama k’inararibonye.  Mutaretse na bagenzi banyu muhuriye muri Komite Nshingwabikorwa y’intara ya Canada”.

Ibi bikaba byaratangajwe kuwa 26 Ugushyingo mu gihe mu ishyaka RNC muri iki gihe havugwamo umwuka mubi ahanini warushijeho kuzamurwa n’itabwa muri yombi rya Ben Rutabana, bivugwa ko afungiye muri Uganda kandi yafashwe ku kagambane ka bamwe mu bayobozi bakuru ba RNC barimo Kayumba Nyamwasa.

Uyu mushiki we Thabita Gwiza akaba we aherutse gutangaza ko nta wuyoberwa umwibye ahubwo ayoberwa aho amuhishe.

Hashize amezi abiri Ben Rutabana nawe ubarizwa muri RNC abuze, ariko mu kiganiro mushiki we, Tabitha Gwiza, yagiranye n’Ijwi rya Amerika, yagaragaje ko aho ari bahazi.

N’ubwo RNC ivuga ko itaramenya aho ari, byatangajwe mu binyamakuru bitandukanye ko Rutabana yaba afungiye muri Uganda, ndetse ko ubwo yerekezagayo yari asanzwe afitanye ibibazo na Frank Ntwali muramu wa Kayumba Nyamwasa ari na we uyoboye iri shyaka rya RNC.

Nyirabayazana w’ibi bibazo byose biri muri RNC, n’inyeshyamba za Kayumba zakubitiwe muri RD-Congo  ndetse umukuru wazo Maj (rtd) Habib Mudathiru agafatwa akazanwa mu Rwanda, ikibazo cya Ben Rutabana waburiwe irengero muri Uganda, bizwi ko yanyurujwe na Kayumba Nyamwasa abifashijwemo na muramu we Frank Ntwali, nacyo cyabaye imbarutso yo kutumvikana muri RNC, aho Kayumba Nyamwasa ashinjwa kudakorana n’abandi ndetse no gusesagura umutungo wa RNC. Uwashatse kubihinyura nka Rutabana akabigwamo.

Jean Paul Turayishimye yababajwe cyane n’ibyo Kayumba Nyamwasa yakoreye Rutabana cyane cyane ko amakuru agera kuri Rushyashya atubwira ko yari afitanye urukundo rw’ibanga na Tabitha Gwiza mushiki wa Rutabana. Nubwo abyita ingendo z’akazi, igihe cyose Jean Paul Turayishimye yabaga yagiye muri Canada aba ari mu munyenga w’urukundo na Tabita Gwiza.

Jean Paul Turayishimye

Politiki mbi ya RNC yatumye abayibayemo ku ikubitiro bayivamo, aho Kayumba Nyamwasa asigaranye abo yita abahutu be barimo Gervais Condo na Vuvuzela Serge Ndayizeye, umwe mu mandwa zizerwa na Kayumba Nyamwasa  ubu akaba ariwe mukuru wa Radiyo  Itahuka mu ibaruwa  aherutse kwandikira Kayumba mw’ibanga dore ko atahaye [copie pour information] amenyesha abandi bagize ishyaka ariko Rushyashya  yarayibonye, arasaba ko muri ibi bihe bibi bagezemo kubera akazi kenshi  ngo no gufata icyo yise risque ngo agomba kukubirwa agahimbazamusyi [ umushahara uva mu mafaranga bakira] inshuro eshatu kandi agasaba ko uwitwa Axel Kalimijabo ngo yahabwa umushahara ungana n’uwo Serge yahabwaga ngo akagirwa umunyamakuru wa Radio itahuka bityo ngo agahabwa kontaro ya kazi bitaba ibyo bagasezera kuri Radio itahuka bidasubirwaho.

Vuvuzela Serge Ndayizeye na Shebuja.

Ubu twandika iyi nkuru na Jean Marie Micombero ukuriye RNC mu Bubiligi, yagiye ntawe asezeye, akaba yari yifitaniye n’ibibazo  n’umugore we Mukamugisha Marie Grace ukomoka I Rwamagana wamwiyamye inshuro nyinshi kurara amusakuriza mu gitanda avugana n’ikigarasha Kayumba Nyamwasa, kugeza naho amuhitishijemo kugumana nacyo cyangwa na Marie Grace. Bucyeye umugore azinga utuntu twe arigendera, Micombero abura ihene n’ibiziriko. Dore ko  Angelique Karangwa umugore we wambere, akaba  umukobwa wa mwarimu Karangwa [ mu Kiyovu cy’abakene ] yari yaramutaye kera kubera ubutekamutwe bwe aho yamuvanye mu Rwanda amwizeza ibitangaza.

Jean Marie Micombero

Turayishimye wari ushinzwe iperereza muri RNC akaba anashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda cyane kubera umukecuru nyina wa Hadji Murwanashyaka yanigishije umukandara, abitumwe na kayumba ngo kuko yari yananiwe kuvuga aho umuhunguwe Murwanashyaka, aherereye,uyu akaba na muramu wa Kayumba bari basangiye Business.

Turayishimye Jean Paul anakurikiranweho,  ibyaha by’iterabwoba byabaye hagati ya 2010-2014, kugeza ubu Leta y’u Rwanda yatanze impapuro, zimuta muri yombi, amakuru atugeraho akaba avuga ko na Leta zunze ubumwe z’Amerika ziri hafi gushyira mu bikorwa ubusabe bwizo mpapuro.

Tabita, Turayishimye n’abandi ….kuba  bavuye muri RNC ni ikimenyetso ko igeze ku ndunduro ikaba izasigaramo Kayumba Nyamwasa, n’abo yita abahutu be nabo amaherezo bazamushiraho; agitangiza ishyaka yashatse kwiyegereza Paul Rusesabagina  na Paulin Murayi umukwe wa Kabuga Felicien ariko bava muri RNC ku ikubitiro.

2019-11-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

Ubwanditsi 14 Jan 2017
Uganda: Uko uwahoze muri M23 yatawe mu mutego wo kugura imbunda akaba yakatiwe imyaka 6 y’igifungo

Uganda: Uko uwahoze muri M23 yatawe mu mutego wo kugura imbunda akaba yakatiwe imyaka 6 y’igifungo

Ubwanditsi 25 Nov 2017
Abashakashatsi mu by’ikirere bazatangira koherereza ubutumwa ibindi biremwa biba kuyindi mibumbe iri mw’Isanzure

Abashakashatsi mu by’ikirere bazatangira koherereza ubutumwa ibindi biremwa biba kuyindi mibumbe iri mw’Isanzure

Ubwanditsi 02 Jan 2017
Imyanzuro yafatiwe mu mwiherero wa 15 w’abayobozi bakuru b’igihugu

Imyanzuro yafatiwe mu mwiherero wa 15 w’abayobozi bakuru b’igihugu

Ubwanditsi 06 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Brussels Airlines yizihije umunsi w’abagore ibaha kuyobora ingendo z’indege zayo
Mu Mahanga

Brussels Airlines yizihije umunsi w’abagore ibaha kuyobora ingendo z’indege zayo

Ubwanditsi 08 Mar 2018
Somaliya: Abarwanyi ba Al-Shabaab bishe abasirikare batanu b’u Burundi
INKURU NYAMUKURU

Somaliya: Abarwanyi ba Al-Shabaab bishe abasirikare batanu b’u Burundi

Ubwanditsi 03 Mar 2018
Maroc yanyagiye Nigeria, yegukana CHAN 2018
IMIKINO

Maroc yanyagiye Nigeria, yegukana CHAN 2018

Ubwanditsi 05 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru