• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ari u Rwanda, ari na Kongo, ninde ukwiye guhanirwa ibibazo Kongo ubwayo yikururiye?

Ari u Rwanda, ari na Kongo, ninde ukwiye guhanirwa ibibazo Kongo ubwayo yikururiye?

Ubwanditsi 06 Jul 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Binyuze mu kanwa k’umuvugizi wa Leta ya Kongo, Patrick Muyaya, ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi buravuza induru ngo hari abayobozi basuye Kongo, basiga bayemereye gufatira u Rwanda ibihano, none ngo amaso yaheze mu kirere.

Abasesenguzi banyuranye, barimo n’Abanyekongo ubwabo, basetse amagambo ya Patrick Muyaya , bise” Gasuku”, usubiramo amagambo ya shebuja Tshisekedi, atabanje kureba ingaruka zayo. Babinyujije ku rubuga rwa “tweeter, bamwibukije ko ari uguhana wahera ku butegetsi bwabo, kuko ibyegeranyo Kinshasa itabona aho ihungira, bigaragaza ko Leta ya Kongo ikorana n’imitwe y’iterabwoba, harimo iyo ubutegetsi bwashinze, nka Pareco , Wazalendo,n’indi itabarika, bukayiha imyitozo n’ibikoresho, ndetse ubu itegeko rikaba ryarayihaye ububasha bwo kuba “umutwe w’ingabo zunganira igisirikari cya Leta, FARDC, mu kurengera ubusugire bw’igihugu”.

Ibyo byegeranyo, birimo n’ibya Loni, byerekana mu buryo budasubirwaho, ko inyeshyamba z’umutwe wa FDLR, ugizwe ahanini n’abajenosideri basize bahekuye u Rwanda muw’1994, ubu zashyizwe muri FARDC. Amazina yabo nyakuri, inomero za gisirikari bahawe, umutwe w’ingabo babarizwamo, aho bakorera, n’ibindi bimenyetso bidashidikanywaho, byashyizwe ahagaragara. Ubu abarwanyi ba FDLR, baba abari muri FARDC, baba n’abakiri hirya no hino mu mashyamba ya Kongo, bose bararwana ku ruhande rwa Leta mu ntambara bahanganyemo na M23.
Ubutegetsi bukorana n’imitwe y’iterabwoba n’iy’abajenosideri, nibwo bukwiye gusabira abandi ibihano, cyangwa nibwo bukwiye guhanwa ku ikubitiro? Iyi ni ya politiki ngome, itagatifuza abicanyi ikabagira inzirakarengane, naho abicwa ikaba aribo ihindura abicanyi.

Bimwe mu bikomerezwa byagendereye Kongo, Patrick Muyaya avuga ko byasize byemeye ko bizafatira u Rwanda ibihano, twavuga nk’Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis na Perezida  Emmanuel Macron.

Binyuranye n’ibinyoma bya “Gasuku” Muyaya, aba bose babwije ukuri abategetsi ba Kongo, ko Abanyekongo ubwabo bakwiriye gukemura ibibazo byabo babihereye mu mizi, abandi bakazaza babunganira.

Duhereye kuri Papa Francis, ubwo yasuraga Kongo kuva tariki 31 Mutarama kugeza kuya 02 Gashyantare 2023, mu magambo atanyuze ku ruhande yavuze ko ubutegetsi bukwiriye kureka “politiki yivangura rishingiye ku moko, ruswa no kwiwizaho imitungo, ahubwo bukimakaza imiyoborere myiza, iha buri Munyekongo amahirwe yo kuba mu gihugu cyiza”.

Aya magambo ya Papa Francis yaje ashimangira aya Cardinal Fridolin Ambongo, nawe wakomeje gushinja ubutegetsi bwa Kongo kuba intandaro y’ibibazo byabaye akarande mu gihugu. Imvugo z’aba bayobozi bakuru muri Kiliziya Gatolika, yatumye umwuka mubi hagati y’iri dini n’ubutegetsi bwa Tshisekedi urushaho kuba mubi cyane, ubu impande zombi zikaba zirebana ay’ingwe.

Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, wagendereye Kongo mu ntangiriro za Werurwe uyu mwaka, we rwose yareruye, yiyama abategetsi b’icyo gihugu bashakisha abo begekaho umutwaro w’ibibazo bateje ubwabo. Yagize ati:”Mumbabarire kubabwiza ukuri. Kuva muw’1994, mwarananiwe gukemura ibibazo binyanye n’ubusugire bw’igihugu cyanyu. Haba mu rwego rwa gisirikari, urw’umutekano ndetse n’urw’imitegegere y’igihugu. Uko ni ukuri.Nimureke gushakira abandi banyabyaha hanze ya Kongo”.

Ubwo yari ayoboye intumwa z’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro , nazo zasuye Kongo muri Werurwe uyu mwaka, Ambasaderi Nicolas de Rivière, unahagarariye Ubufaransa muri ako kanama, yagize ati”:” Ntimuzategereze ko Loni iza gukemura ibibazo byakaba bikemurwa n’Ubutegetsi bwa Kongo. Akanama ka Loni gashinzwe Amahiro ku Isi karahamagarira guverinoma ya Kongo kwita ku nshingano zayo”.

Muri aba bose n’abandi tutagarutseho, nta n’umwe wasuye Kongo ngo yemeze ko uRwanda ari rwo ntandaro y’ingorane zayo. Nta wari gushingira gusa ku bipapirano ubutegetsi bw’icyo gihugu bukinga mu maso y’Abaturage, ngo busobanure impamvu bwananiwe gukemura ibibazo bibugarije, birimo intambara ica ibintu mu burasirazuba bw’igihugu, ubukene bukabije, ruswa ivuza ubuhuha mu nzego zose, kuva ku mutegetsi wo hejuru y’abandi, kugeza ku muturage usanzwe.

Muri iki gihe muri Kongo bitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu mu mpera z’uyu mwaka, byitezwe ko ibihuha n’ibinyoma bizakomeza gukwirakwizwa. Ibirego ku Rwanda ntibizahagarara, hagamijwe kwereka abaturage ko ubutegetsi bwa Tshisekedi butageze ku nshingano, kuko bwakomwe mu nkokora “n’ibitero by’uRwanda”, ko ariko bugikenewe ngo buhangane n’uwo”mwanzi usahura umutungo kamere wa Kongo”!

Icyiza ariko, uko igihe gishira ibi binyoma biragenda bita agaciro, kuko ukuri kurushaho kwiyereka buri wese ubishaka. Ibyegeranyo by’abiyita“impuguke”, nabyo byatangiye kugaragara nka munyangire, ikinamico cyangwa kurangiza umuhango.
Ariko se ubundi uwo mutungo Abanyekongo ngo bafite kuva isi yaremwa, nyamara umubare munini ukaba ari uw’abatindi nyakujya, harya koko ibyo nabyo bikwiye kubazwa uRwanda? Ubutegetsi bushonjesha abaturage se kandi igihugu gikungahaye, sibwo ahubwo bukwiye guhanwa by’intangarugero?

Abanyekongo nimuhumuke! Igihe kirageze ngo mwiyame ababayoboza ibigambo n’ibinyoma bitagira epfo na ruguru. Nimuhitemo abazi neza ingorane zanyu, bazazishakira umuti urambye, aho gutora abateranya n’abaturanyi, bakuzuza gusa ibifu byabo, mwe mwicira isazi mu jisho.

2023-07-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Padiri Nahimana akomeje kwiba impunzi akoresheje numero za Compte

Padiri Nahimana akomeje kwiba impunzi akoresheje numero za Compte

Ubwanditsi 31 Oct 2016
Impamvu  Rubingisa Pudence  wari  Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda,  yatawe muri yombi

Impamvu Rubingisa Pudence wari Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda, yatawe muri yombi

Ubwanditsi 29 Aug 2017
Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi

Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi

RUSHYASHYA 30 Jul 2026
Canada yanze ko amatora ya referandumu y’u Burundi abera ku butaka bwayo

Canada yanze ko amatora ya referandumu y’u Burundi abera ku butaka bwayo

Ubwanditsi 18 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Alpha Condé yasimbuye Idris Deby ku buyobozi bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe
Mu Rwanda

Alpha Condé yasimbuye Idris Deby ku buyobozi bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe

Ubwanditsi 30 Jan 2017
Afrika y’Epfo : Perezida Kagame  mu bakuru b’Ibihugu na za guverinoma 22 bitabiriye irahira rya Cyril Ramaphosa
INKURU NYAMUKURU

Afrika y’Epfo : Perezida Kagame mu bakuru b’Ibihugu na za guverinoma 22 bitabiriye irahira rya Cyril Ramaphosa

Ubwanditsi 25 May 2019
Amafoto – Sir Lewis Hamilton uzwi mu gusiganwa ku mamodoka arishimira ibihe byiza yagiriye mu Rwanda ubwo yasuraga Ingagi
Uncategorized

Amafoto – Sir Lewis Hamilton uzwi mu gusiganwa ku mamodoka arishimira ibihe byiza yagiriye mu Rwanda ubwo yasuraga Ingagi

Ubwanditsi 12 Aug 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru