• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bayaherewe mu Rwambariro, Rayon Sports yakiriye amafaranga nyuma yo gushimangira umwanya wa mbere   |   09 May 2025

  • Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless   |   08 May 2025

  • Ntacyasaza Turahirwa Moses cyatuma Urumogi Rumushora mu Kiguri cy’Urwango   |   06 May 2025

  • Eric Bagiruwusa yashinze YouTube Channel ishinzwe ubuvugizi mu gushishikariza gusubirishamo imanza z’abajenosideri n’abarwanya ubutegetsi   |   05 May 2025

  • Nyuma y’imyaka 8, APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro 2025 itsinze Rayon Sports 2-0   |   04 May 2025

  • APR FC na Rayon Sports zabonye itike yo gukina imikino Nyafurika zizahurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2025   |   01 May 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ari u Rwanda, ari na Kongo, ninde ukwiye guhanirwa ibibazo Kongo ubwayo yikururiye?

Ari u Rwanda, ari na Kongo, ninde ukwiye guhanirwa ibibazo Kongo ubwayo yikururiye?

Editorial 06 Jul 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Binyuze mu kanwa k’umuvugizi wa Leta ya Kongo, Patrick Muyaya, ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi buravuza induru ngo hari abayobozi basuye Kongo, basiga bayemereye gufatira u Rwanda ibihano, none ngo amaso yaheze mu kirere.

Abasesenguzi banyuranye, barimo n’Abanyekongo ubwabo, basetse amagambo ya Patrick Muyaya , bise” Gasuku”, usubiramo amagambo ya shebuja Tshisekedi, atabanje kureba ingaruka zayo. Babinyujije ku rubuga rwa “tweeter, bamwibukije ko ari uguhana wahera ku butegetsi bwabo, kuko ibyegeranyo Kinshasa itabona aho ihungira, bigaragaza ko Leta ya Kongo ikorana n’imitwe y’iterabwoba, harimo iyo ubutegetsi bwashinze, nka Pareco , Wazalendo,n’indi itabarika, bukayiha imyitozo n’ibikoresho, ndetse ubu itegeko rikaba ryarayihaye ububasha bwo kuba “umutwe w’ingabo zunganira igisirikari cya Leta, FARDC, mu kurengera ubusugire bw’igihugu”.

Ibyo byegeranyo, birimo n’ibya Loni, byerekana mu buryo budasubirwaho, ko inyeshyamba z’umutwe wa FDLR, ugizwe ahanini n’abajenosideri basize bahekuye u Rwanda muw’1994, ubu zashyizwe muri FARDC. Amazina yabo nyakuri, inomero za gisirikari bahawe, umutwe w’ingabo babarizwamo, aho bakorera, n’ibindi bimenyetso bidashidikanywaho, byashyizwe ahagaragara. Ubu abarwanyi ba FDLR, baba abari muri FARDC, baba n’abakiri hirya no hino mu mashyamba ya Kongo, bose bararwana ku ruhande rwa Leta mu ntambara bahanganyemo na M23.
Ubutegetsi bukorana n’imitwe y’iterabwoba n’iy’abajenosideri, nibwo bukwiye gusabira abandi ibihano, cyangwa nibwo bukwiye guhanwa ku ikubitiro? Iyi ni ya politiki ngome, itagatifuza abicanyi ikabagira inzirakarengane, naho abicwa ikaba aribo ihindura abicanyi.

Bimwe mu bikomerezwa byagendereye Kongo, Patrick Muyaya avuga ko byasize byemeye ko bizafatira u Rwanda ibihano, twavuga nk’Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis na Perezida  Emmanuel Macron.

Binyuranye n’ibinyoma bya “Gasuku” Muyaya, aba bose babwije ukuri abategetsi ba Kongo, ko Abanyekongo ubwabo bakwiriye gukemura ibibazo byabo babihereye mu mizi, abandi bakazaza babunganira.

Duhereye kuri Papa Francis, ubwo yasuraga Kongo kuva tariki 31 Mutarama kugeza kuya 02 Gashyantare 2023, mu magambo atanyuze ku ruhande yavuze ko ubutegetsi bukwiriye kureka “politiki yivangura rishingiye ku moko, ruswa no kwiwizaho imitungo, ahubwo bukimakaza imiyoborere myiza, iha buri Munyekongo amahirwe yo kuba mu gihugu cyiza”.

Aya magambo ya Papa Francis yaje ashimangira aya Cardinal Fridolin Ambongo, nawe wakomeje gushinja ubutegetsi bwa Kongo kuba intandaro y’ibibazo byabaye akarande mu gihugu. Imvugo z’aba bayobozi bakuru muri Kiliziya Gatolika, yatumye umwuka mubi hagati y’iri dini n’ubutegetsi bwa Tshisekedi urushaho kuba mubi cyane, ubu impande zombi zikaba zirebana ay’ingwe.

Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, wagendereye Kongo mu ntangiriro za Werurwe uyu mwaka, we rwose yareruye, yiyama abategetsi b’icyo gihugu bashakisha abo begekaho umutwaro w’ibibazo bateje ubwabo. Yagize ati:”Mumbabarire kubabwiza ukuri. Kuva muw’1994, mwarananiwe gukemura ibibazo binyanye n’ubusugire bw’igihugu cyanyu. Haba mu rwego rwa gisirikari, urw’umutekano ndetse n’urw’imitegegere y’igihugu. Uko ni ukuri.Nimureke gushakira abandi banyabyaha hanze ya Kongo”.

Ubwo yari ayoboye intumwa z’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro , nazo zasuye Kongo muri Werurwe uyu mwaka, Ambasaderi Nicolas de Rivière, unahagarariye Ubufaransa muri ako kanama, yagize ati”:” Ntimuzategereze ko Loni iza gukemura ibibazo byakaba bikemurwa n’Ubutegetsi bwa Kongo. Akanama ka Loni gashinzwe Amahiro ku Isi karahamagarira guverinoma ya Kongo kwita ku nshingano zayo”.

Muri aba bose n’abandi tutagarutseho, nta n’umwe wasuye Kongo ngo yemeze ko uRwanda ari rwo ntandaro y’ingorane zayo. Nta wari gushingira gusa ku bipapirano ubutegetsi bw’icyo gihugu bukinga mu maso y’Abaturage, ngo busobanure impamvu bwananiwe gukemura ibibazo bibugarije, birimo intambara ica ibintu mu burasirazuba bw’igihugu, ubukene bukabije, ruswa ivuza ubuhuha mu nzego zose, kuva ku mutegetsi wo hejuru y’abandi, kugeza ku muturage usanzwe.

Muri iki gihe muri Kongo bitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu mu mpera z’uyu mwaka, byitezwe ko ibihuha n’ibinyoma bizakomeza gukwirakwizwa. Ibirego ku Rwanda ntibizahagarara, hagamijwe kwereka abaturage ko ubutegetsi bwa Tshisekedi butageze ku nshingano, kuko bwakomwe mu nkokora “n’ibitero by’uRwanda”, ko ariko bugikenewe ngo buhangane n’uwo”mwanzi usahura umutungo kamere wa Kongo”!

Icyiza ariko, uko igihe gishira ibi binyoma biragenda bita agaciro, kuko ukuri kurushaho kwiyereka buri wese ubishaka. Ibyegeranyo by’abiyita“impuguke”, nabyo byatangiye kugaragara nka munyangire, ikinamico cyangwa kurangiza umuhango.
Ariko se ubundi uwo mutungo Abanyekongo ngo bafite kuva isi yaremwa, nyamara umubare munini ukaba ari uw’abatindi nyakujya, harya koko ibyo nabyo bikwiye kubazwa uRwanda? Ubutegetsi bushonjesha abaturage se kandi igihugu gikungahaye, sibwo ahubwo bukwiye guhanwa by’intangarugero?

Abanyekongo nimuhumuke! Igihe kirageze ngo mwiyame ababayoboza ibigambo n’ibinyoma bitagira epfo na ruguru. Nimuhitemo abazi neza ingorane zanyu, bazazishakira umuti urambye, aho gutora abateranya n’abaturanyi, bakuzuza gusa ibifu byabo, mwe mwicira isazi mu jisho.

2023-07-06
Editorial

IZINDI NKURU

Mu mikino y’umunsi wa 8 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, ukaba umunsi wa kabiri w’imikino ya Kamarampaka waranzwe no kunganya. 

Mu mikino y’umunsi wa 8 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, ukaba umunsi wa kabiri w’imikino ya Kamarampaka waranzwe no kunganya. 

Editorial 27 May 2021
RNC yabuze ayo icira nayo imira nyuma yaho uwabakingiraga ikibaba yeretswe umuryango

RNC yabuze ayo icira nayo imira nyuma yaho uwabakingiraga ikibaba yeretswe umuryango

Editorial 15 Feb 2018
Nta kuntu ubutegetsi bwa CNDD-FDD butari gushyigikira ibikorwa bya FDLR n’utundi dutsiko tw’abicanyi,kandi benshi mu bagize iyo mitwe yose baratorejwe hamwe ingengabitekerezo ya jenoside

Nta kuntu ubutegetsi bwa CNDD-FDD butari gushyigikira ibikorwa bya FDLR n’utundi dutsiko tw’abicanyi,kandi benshi mu bagize iyo mitwe yose baratorejwe hamwe ingengabitekerezo ya jenoside

Editorial 03 Dec 2020
Perezida Kagame yasesekaye i London [ VIDEO ]

Perezida Kagame yasesekaye i London [ VIDEO ]

Editorial 08 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru