• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»#Kwibohora25 : Igwingira ry’imyumvire mu Rwanda

#Kwibohora25 : Igwingira ry’imyumvire mu Rwanda

Ubwanditsi 26 Jun 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen. James Kabarebe, yasangije Intore zari ku Rugerero ruciye Ingando mu Mujyi wa Kigali, urugendo rw’inzitane Ingabo za FPR Inkotanyi zakoze ngo zibohore igihugu.

Uru rugamba rw’imyaka ine (1990-1994) ntirwari rworoshye kuko Ingabo za FPR zarwanaga n’iza Leta yariho kandi zifite amaboko, ibikoresho n’inkunga z’amahanga.

Gen. Kabarebe aganira n’urubyiruko rwari ku rugerero ku wa 18 Kamena 2019, yavuze ko ikintu cyonyine cyatumye igihugu kibohorwa ari uko abarwanye urugamba bari bafite intego nziza yo kubaka u Rwanda rubereye buri wese.

Yavuze ku mbogamizi zikomeye bahuriye na zo mu rugamba hagati zirimo kubura abayobozi b’ingabo bakomeye kugeza n’aho batangiye kwitambikwa n’abazungu bakabahururiza ngo bicwe.

Mu rugendo rwo kubohora igihugu ubwo ingabo za FPR zari zigeze muri Nyagatare, Kabarebe nk’umwe mu bantu bari barahabaye mu myaka ya 1980, yahawe amabwiriza yo kuhatata.

Gen. Kabarebe yavuze ko nyuma yo gutsimbura Ingabo zarindaga umukuru w’igihugu zari zoherejwe na Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu Wa Za Banga wa Zaïre basigaranye ikibazo cy’abaturage bacengejwemo amatwara akomeye.

Yagize ati “Abazayirwa baraje turabarasa, bagenda bavuga ko abantu barwana na bo ari ibyihebe, kuko babarasa ntibahunge bakaza bagusanga.’’

Nyuma yo kunanirwa kurwana n’abantu bitaga abasazi n’abiyahuzi, Ingabo za Mobutu zahereye Gabiro, Kayonza, Rwamagana na Kigali zisahura, zinafata abagore ku ngufu kugeza zisubira i Goma.
Umujyanama wa Perezida wa Repubulika yavuze ko hari hasigaye guhangana n’ab’uruhu rwera barimo Ababiligi n’Abafaransa bari bahurujwe na Habyarimana.

Yakomeje avuga ko “Ikibazo cyabaye ko abaturage twashoboraga gufatanya na bo bakumva impamvu zo kubohora igihugu, Leta ya Habyarimana yari yaramaze kubacengeza ku bwonko, amacakubiri yarashinze imizi.’’

Habyarimana Juvénal wari Perezida yari yavuze ko abateye igihugu atari Abanyarwanda ari Abagande ariko itangazamakuru rihageze riramunyomoza rigaragaza ko abo ryasanze mu Umutara ari Abanyarwanda.

Yahise ahindura umuvuno atangira icengezamatwara rigaragaza ko ‘abateye ari ‘Inyenzi’ zifite amatwi n’imirizo.

Gen. Kabarebe yavuze ko “Byari bigoye kuko nta muntu washoboraga kwerekana ayo mashusho yacu. Bya bindi mu ngengabitekerezo ya Jenoside haba hagamijwe kwambura abantu ubumuntu, kubatesha agaciro; iyo bakwise inyenzi, umuturage ntagukunda.’’

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen. James Kabarebe

Gen. Kabarebe yari mu mutwe w’Ingabo wari muri Nyagatare, uyobowe na Sam Byaruhanga waje kwitaba Imana, yahawe abasirikare 30 bajyana i Ngarama kureba uko hameze.

Yagize ati “Mu rukerera twari tugeze Rukomo. Abaturage bajyaga kugera mu rutoki bakabona umusirikare ku nguni y’insina. Birabayobera, basubira mu gasantere natwe turabegera tubabwira icyatuzanye, dukoresha ibipindi byose ko twaje kubohora u Rwanda.’’

Bitewe n’imyumvire yari yinjijwe mu baturage, baratindahajwe, benshi ntibumvaga impamvu yo kubohorwa.

Ati “Umuturage wakandamijwe, ntiyumva icyo umubohorera, iyo leta yatindahaje abaturage bageraho bakumva banyuzwe n’iyo mibereho. Wamubwira kumubohora ntabyumve.’’

Mu gihe bari bakiganira n’abaturage, yabonye ivumbi ritumuka mu muhanda uturuka Ngarama, yikanga umwanzi ariko mu gushishoza asanga ni imodoka.

Yagize ati “Imodoka yaraje igera ku baturage irahagarara. Hasohotsemo umupadiri wari uvuye kuri Paruwasi ya Nyarurema mu Umutara. Yari afite akanwa kareshya gutya [yerekana aho bwageraga] n’igishapure kinini n’igikanzu. Yaganiriye n’abaturage n’abandi benshi bari bihishe baraza baravugana.’’

Muri icyo gihe Ingabo za RPA zarebanaga n’abaturage, uwo muzungu yazihagaze imbere abaganiriza mu Kinyarwanda gitomoye.

Gen. Kabarebe yavuze ko “Yaratubajije ati ‘muri kujya he mwa nyana z’imbwa mwe? Ingoma ibihumbi zizashira nta Mututsi ukandagiye muri iki gihugu. Niba muri abagabo muhame aha, njye i Ngarama mbahururize, baze babahe amabere ya ba nyoko.’’

Bakimara kumva aya magambo, abasore bari kumwe na Kabarebe baramubwiye bati ‘uyu ni umwanzi tumurase.’ ariko aranga abumvisha ko “Muramurasa mwigendere, ninjye uzabibazwa, ngasobanura uko nishe umuzungu. Nimumwihorere azagwe ahandi.’’

Uwo muzungu yasubiye Ngarama, agarukana na batayo ya Habyarimana irimo Abazayirwa bari bitwaje za burende.

Gen Kabarebe yavuze ko “Za burende zikihagera, abaturage bose bihinnye mu nzu zabo, ufashe icumu, umuhoro, ikibando, basohoka bavuza induru batwirukaho. Aho ni ho namenye ko intambara yo kubohora u Rwanda itoroshye kuko abaturage bari baracengejwemo amatwara kandi umuzungu atanga amabwiriza ku ngabo z’Abazayirwa.’’

Yasobanuye ko we n’ingabo ze bakijijwe nuko yari azi agace ka Nyagatare, baca iz’ubusamo basubira ahari bagenzi babo.

Ingabo za RPA zatsinze urugamba rwo kubohora igihugu kuko zari zizi icyo ziharanira nyamara umwanzi yari afite imbaraga z’umurengera ariko nta cyo aharanira gifatika.

Umwanditsi, akaba n’Umushakashatsi Tom Ndahiro, asesengura inyandiko  ikubiyemo ukugwingira kw’imyumvire n’imitekerereze, akagaruka ku iyicwa rya Se, n’abavandimwe umunani (9) ba Albert Nsengimana.

Ati : Byabaye ngombwa ko mvugana na Nsengimana kugira ngo numve bike by’ubwo bwicanyi bwamwambuye abe kandi bikozwe ahanini n’abakabatabaye.

Mu 1994, Nsengimana yari umwana ufite imyaka irindwi. Kubera ibyamubayeho bibi kandi byinshi, nashatse kumenya amazina y’abavandimwe be bishwe kugira ngo bavugwe kuko badakwiye kwibagirana kubera ko nyina n’umuryango we batashatse ko babaho.

Uko abibuka ni Aphrodis Kayumba, John Sinzinkayo, Faustin Hitimana, Barthazar Tuyisenge, Munyentwari Simon, Nshimiyimana, Habyarimana, Nteziyaremye na Nduwayezu. Umwe muri aba bana ntiyarahuje nyina na Nsengimana. Nabajije Nsengimana impamvu bamwe muri abo bavandimwe be bafite izina rimwe, ambwira ko bari batarabatizwa kuko nawe yabatijwe nyuma ya Jenoside.

Iyo muvuganye akakubwira uburyo nyina, ari we Nyiramanenge Virginie yicishije abana be, wagira ngo ntibigeze baba abana be yatwise, akabagira ku gise, akababyara, akabaheka, akabakikira, akabonsa, akabakingiza indwara zitandukanye, akabagaburira, akabaryamisha, akabambika abakunze… Urwo rwango yagiriye abana be ntiyari arwihariye. Ari Nyirakuru (nyina wa Nyiramanenge) wa Nsengiyumva, ari ba nyinawabo na ba nyirasenge, bose bari bahuje umugambi wo gutsemba Abatutsi uhereye kubo bibyariye.

Abana bakurikira Nsengimana, ari nabo bari bato mu muryango, bishwe na nyirarume witwa Mukurarinda wari umuyobozi w’Interahamwe muri ako gace. Abandi batanzwe na nyina ariko na nyirakuru wabo kimwe na babyara babo bahari.

Uvuze ko aba bantu bari baragwingiye mu myumvire no mu mitekerereze yabo ntabwo waba ukabije. Mu buzima busanzwe bw’imibereho y’abantu, umubyeyi ashobora gupfa arwana ku mwana we. Mu muco wa Kinyarwanda umwishywa, umwisengeneza n’umwuzukuru ni abantu bakomeye.

Wibaza ukuntu uko umuryango uhinduka ukanga abana b’umukobwa wabo, bakangwa n’abo abereye mushiki wabo ukabura igisubizo.

Uwagwingiye mu bwenge bishobora koroha kumira bunguri ingengabitekerezo ikwangisha abana bawe, abavandimwe ndetse n’inshuti magara. Ni ibintu wagereranya no guhuma k’ubwenge bigasa no kugwa mu icuraburindi ibyo mu cyongereza bita ‘Transient Intellectual Blackout’.

Inzozi mbi

Hari ikintu abantu badashaka gutindaho kandi gikomeye. Ni ukurota guverinoma y’abajenosideri yatsinze urugamba, ari bo bayobora u Rwanda. Abantu baba bakwiye kwibaza uko igihugu kiba kimeze abantu bagwingiye, bakagwingiza abandi bigatuma bahuma bagakora Jenoside.

Umwanditsi, akaba n’Umushakashatsi Tom Ndahiro

Uko kugwingira kwari gukomeza kugaca n’ibintu iyo RPF-Inkotanyi idafata ubutegetsi ibatsinze. Ubwicanyi ntibwari guhagarikwa n’uko Abatutsi bashize mu gihugu abarokotse bakangara basanga abari bamazeyo imyaka igera kuri 35. Abafite intwaro kurusha abandi bari gukomereza aho bagejeje cyane ko kwica, gusahura, gusambanya abagore n’abakobwa ku ngufu ari uko.

Gerageza wibaze i Nyange Abakirisitu Gatolika bazindukiye mu nama ya Paruwasi iyobowe na Padiri Anastase Seromba abasaba gushaka amafaranga yo kubaka indi Kiliziya nyuma y’aho iyari ihari isenyewe ku Batutsi.

Kubera umurava wa Padiri Seromba, iyo abajenosideri badatsindwa, abarimo Mgr. Augustin Misago na Phocas Nikwigize bari baragwingijwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside, bari kumusabira kuba Musenyeri wa Diyosezi ya Nyundo agasimbura Mgr. Wenceslas Kalibushi warwanyije Jenoside.

Politiki y’ivangura ishingiye ku bwoko yari kuba itakiri ngombwa kuko Abatutsi bagombaga kuba barashize hasigaye imbuzakurahira. Ivangura ryari gukomera ni iry’Akarere kuko ari naryo ryashobokaga, kandi byariyerekanye nyuma ya Jenoside n’intambara zaberaga mu nkambi.

Uko guverinoma ya Theodore Sindikubwabo yakubiswe ishoti rugikubita, Abasirikare bayobowe na Jenerali Major Augustin Bizimungu bakayereka ko bari nk’igicu gihita, ni ikimenyetso cy’ibyari gukurikiraho.

Kuba nyuma y’imyaka 25 hari abantu nka Ingabire Victoire bagitsimbaraye kuri iyo ngengabitekerezo y’ivangura, bakaba batinyuka bakajya gushaka abayoboke mu bwoko. Nta shiti ko nta kindi kibimutera uretse kugwingizwa n’ingengabitekerezo gica. Yari kureka ate guhuma ubwenge mu gihe ari nyina na se bose ari abajenosideri?

Kugwingira bitera ubugome ubibonera mu miryango ifite abana bakorera mu cyitwa Jambo Asbl bakorera mu Bubiligi. Kuba benshi muri bo niba atari bose bakomoka mu bantu bakoze Jenoside cyangwa abayamamaza, ni ikimenyetso cy’uko iyo Abajenosideri batsinda urugamba, abari kuyobora n’abishe cyangwa abicishije Abatutsi benshi kurusha abandi.

Jenoside igihagarikwa nibura mu gice kinini cy’u Rwanda, nyuma y’ibyumweru bibiri hagiyeho guverinoma y’ubumwe bw’abanyarwanda. Hari abanze kuyijyamo kubera ko batayibonamo. Urugero ni ba Ambasaderi Pierre Claver Kanyarushoki na Jean Marie Vianney Ndagijimana.

Kanyarushoki we ntabwo yaje rwose ngo abe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi. Ndagijimana we yaraje agirwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yiba Amadolari US$200,000 yari yahawe ngo afungure za ambasade zitandukanye i Burayi na Amerika. Uko ari babiri baragiye bajya mu mutwe w’abajenosideri witwa RDR washingiwe i Mugunga ngo bitegura kuzisubiza ubutegetsi mu Rwanda.

Imyaka 25 irashize bagitegereje. Amahirwe bahawe yo kugira uruhare mu gusana igihugu bashenye barayitesheje kubera kugwingizwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Si bo bonyine kandi.

2019-06-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“Igicumbi” cy’ abacumbagira mu mitekerereze gitandukaniye he n’icukiro ry’imyanda?

“Igicumbi” cy’ abacumbagira mu mitekerereze gitandukaniye he n’icukiro ry’imyanda?

Ubwanditsi 02 Aug 2021
Twagiramungu kwihandagaza akabeshya, agatanga amakuru y’ibyabereye muri Nyungwe ari mu Bubiligi nyamara abaturiye iryo shyamba n’abarigendamo ntabyo babonye.

Twagiramungu kwihandagaza akabeshya, agatanga amakuru y’ibyabereye muri Nyungwe ari mu Bubiligi nyamara abaturiye iryo shyamba n’abarigendamo ntabyo babonye.

Ubwanditsi 09 May 2019
Imyaka 50 irashize Habyarimana afashe ubutegetsi, Ivangura ryaburanze

Imyaka 50 irashize Habyarimana afashe ubutegetsi, Ivangura ryaburanze

Ubwanditsi 30 Aug 2023
Impamvu ibitekerezo bya Rudasingwa bihabanye n’ukuri

Impamvu ibitekerezo bya Rudasingwa bihabanye n’ukuri

Ubwanditsi 01 Aug 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umugororwa yatorotse Gereza ya Huye akoresheje umugozi
Mu Rwanda

Umugororwa yatorotse Gereza ya Huye akoresheje umugozi

Ubwanditsi 09 Apr 2018
‘Intego yacu ntiyagerwaho tudakoreye hamwe, tukaguma mu kwihugiraho mu bidutanya ‘ -Perezida Kagame
Mu Rwanda

‘Intego yacu ntiyagerwaho tudakoreye hamwe, tukaguma mu kwihugiraho mu bidutanya ‘ -Perezida Kagame

Ubwanditsi 10 Mar 2017
AS Kigali yitegura guhagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika, yemerewe na Minisiteri ya Siporo gutangira imyitozo yubahiriza ingamba zo kwirinda Koronavirusi
Amakuru

AS Kigali yitegura guhagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika, yemerewe na Minisiteri ya Siporo gutangira imyitozo yubahiriza ingamba zo kwirinda Koronavirusi

Ubwanditsi 02 Aug 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru