• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye   |   14 Jul 2026

  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Perezida Kagame arasezera Sheikh Hamad wagize Qatar igihangange   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Umugororwa yatorotse Gereza ya Huye akoresheje umugozi

Umugororwa yatorotse Gereza ya Huye akoresheje umugozi

Ubwanditsi 09 Apr 2018 Mu Rwanda

Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rwatangaje ko mu ijoro ryo kuri iki cyumweru taliki ya 8 Mata 2018, umugororwa witwa Mwumvaneza Patrick yatorotse Gereza ya Huye iherereye ku Karubanda.

Umuvugizi wa RCS, SIP Sengabo Hillary, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uwo mugororwa yatorotse yuriye uruzitiro akoresheje umugozi.

Yagize ati “Yego nibyo yatorotse mu ijoro ryacyeye. Yakoresheje imigozi ubu hari gukorwa iperereza kugira ngo tumenye aho aherereye.”

Mwumvaneza Patrick w’imyaka 30 y’amavuko yari yarakatiwe igihano cyo gufungwa burundu y’umwihariko nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa no kumufasha gukuramo inda mu Ukuboza 2017.

Uwo mwana w’umukobwa w’imyaka 14 ni umwe mu mpunzi zikomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zicumbitse mu Nkambi ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe.

Icyo gihe byavuzwe ko uwo mukobwa babanaga mu nzu imwe amukorera imirimo yo mu rugo, nyuma yo kumutera inda, uyu mugabo yahise amushakira imiti yo kuyikuramo.

Mwumvaneza Patrick akomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yari acumbitse mu nkambi y’impunzi ya Kigeme iherereye mu Murenge wa Gasaka, Akarere ka Nyamagabe.

Amategeko ahana y’u Rwanda agena ko umuntu wese utoroka yarakatiwe ahanishwa igihano gikubye inshuro ebyiri icyo yari asigaje ariko uyu watoroste nta kindi kiri hejuru y’igifungo cya burundu y’umwihariko kiba mu Rwanda.

Umugororwa yatorotse Gereza ya Huye akoresheje umugozi

2018-04-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umuhanzi Eloi El ugiye gukorana n’inzu ifasha abahanzi ya Sony Music, akaba umuhungu wa Sibomana Joseph waruzwi muri Orchestre Irangira, arifuza kuzamura umuziki nyarwanda yifashishije Spotify

Umuhanzi Eloi El ugiye gukorana n’inzu ifasha abahanzi ya Sony Music, akaba umuhungu wa Sibomana Joseph waruzwi muri Orchestre Irangira, arifuza kuzamura umuziki nyarwanda yifashishije Spotify

Ubwanditsi 17 Aug 2021
U Rwanda rutegereje kwitaba i Arusha mu rubanza rwa Ingabire

U Rwanda rutegereje kwitaba i Arusha mu rubanza rwa Ingabire

Ubwanditsi 14 Jun 2016
LONI iraburirwa yuko Nkurunziza ashaka kohereza abicanyi muri Somalia

LONI iraburirwa yuko Nkurunziza ashaka kohereza abicanyi muri Somalia

Ubwanditsi 05 Jan 2016
Umukiliya w’ibanze w’ibisahurano byibwa na FDLR ni MONUSCO; Col. BORA

Umukiliya w’ibanze w’ibisahurano byibwa na FDLR ni MONUSCO; Col. BORA

RUSHYASHYA 28 Jun 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

ITANGAZAMAKURU : RMC yahagaritse umunyamakuru Niyonambaza Assoumani imwambura n’ikarita
Mu Rwanda

ITANGAZAMAKURU : RMC yahagaritse umunyamakuru Niyonambaza Assoumani imwambura n’ikarita

Ubwanditsi 01 Mar 2017
Umunyamabanga wa APR FC wagize ibyago agarutse i Kigali igitaraganya
IMIKINO

Umunyamabanga wa APR FC wagize ibyago agarutse i Kigali igitaraganya

Ubwanditsi 06 Mar 2018
Indege A330 yaguzwe na RwandAir yageze i Kigali
Mu Mahanga

Indege A330 yaguzwe na RwandAir yageze i Kigali

Ubwanditsi 28 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru