• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Impamvu ibitekerezo bya Rudasingwa bihabanye n’ukuri

Impamvu ibitekerezo bya Rudasingwa bihabanye n’ukuri

Ubwanditsi 01 Aug 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Dr Rudasingwa Théogene uri mu mutwe w’iterabwoba urwanya Leta y’u Rwanda ku wa 31 Nyakanga 2019 yatambukije igitekerezo muri ChimpReports kivuga ngo ‘Kagame ntiyari gufata ubutegetsi iyo adahabwa ubufasha na Museveni.’

Igitekerezo cye nta shingiro gifite ndetse si ukuri. Nta shingiro kuko nta buryo bwo kugenzura ibyo avuga, ni ikinyoma kandi kuko amateka amunyomoza. Mu by’ukuri ibi bihabanye n’ukuri.

Abanyarwanda benshi babize icyuya ndetse bamena amaraso yabo mu rugamba rwo kubohora Uganda.

Mu gihe cyo kubaka igisirikare cya Uganda, National Resistant Army (NRA), impunzi z’Abanyarwanda zari inkingi ikomeye.

Nyamara nyuma y’intsinzi ya NRA, Abanyarwanda ntibadamarariye muri Uganda ndetse ngo bashake guhabwa icyubahiro cyangwa ibihembo by’intambara batsinze, batashye mu rugo.

Abanyarwanda bagiye mu rugo mu Rwanda ndetse ntibigeze basubirayo na rimwe.

Mu by’ukuri hari inkuru zitandukanye zigaragaza ko Abanya-Uganda bakurikiye Abanyarwanda ndetse nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu bagerageza gushaka no guhumba ibyo kurya ku butaka bw’u Rwanda ariko barakumirwa.

Nta Munya-Uganda waguye mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Si inshuro nke abaturage ba Uganda bamenyereye ko abofisiye ba Uganda, baba abakiri mu kazi n’abashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru bavugira mu ruhame ku burenganzira bwabo bwo kwigwizaho imitungo, mu buryo bunyuranye n’amategeko kubera imbaraga zabo mu ntambara yabaye mu myaka 50 ishize.

Ibi ntibitangaje kuba umuntu nka Rudasingwa yakwandika ibi. Impirimbanyi zaharaniye amahoro zambwiye ko muri izo ntambara zombi uwo mugabo atigeze ahakandagiza ikirenge.

Ntiyari umunyamuryango w’Ishyaka rya Perezida Museveni, NRM [National Resistance Movement] ndetse ntiyigeze agira uruhare mu rugamba rwo mu ishyamba muri Uganda.

Ubwo Abanyarwanda bafataga icyemezo cyo kujya kubohora igihugu cyabo, uwo mugabo ntaho yagaragaraga kuko atashoboraga guhara amagara ngo yitangire igihugu nk’izindi ndwanyi z’ukuri.

Abanyarwanda ntibashinjwa ubutindi mu gihe nta gikorwa kigeze gikorerwa abaturage ba Uganda baba n’abashakira ubuzima mu Rwanda nk’uburyo bwo kwihorera ku bikorwa byo guta muri yombi n’iyicarubozo Guverinoma ya Uganda ikorera Abanyarwanda.

Bitandukanye n’umuturanyi wabo, nta mwanzi wa Uganda wigeze ahabwa ubuhungiro mu Rwanda nkuko ya mvugo ibigaragaza ko nta nkota bacuriye kurwanya Uganda yigeze ityarizwa ku butaka bw’u Rwanda.

Mu nkuru irimo kuyobya cyane, hari amazina menshi y’Abanyarwanda bashinjwa kurenganywa na Guverinoma y’u Rwanda ariko nta Munya-Uganda n’umwe rutoki ubarizwa kuri urwo rutonde.

Byerekana agasuzuguro k’umwimerere aho umwanditsi avuga ku bitutsi biva ku bantu ku giti cyabo bigamije guharabika abategetsi ba Uganda ariko akirengagiza nkana iyicarubozo ry’inkazi n’amakuba yo kwamburwa imitungo Abanyarwanda bahurira nay o mu biganza by’ibigo byo muri Uganda birimo Polisi y’Igihugu n’Urwego rw’Ubutasi rwa Uganda (CMI).

Inshuro nyinshi, umwanditsi yakoresheje uburyo budahwitse bwo gushaka kwikuraho ibintu akabitwerera uwo agamije guharabika.

Nyuma y’ifungwa ry’umupaka, abayobozi ba Uganda bakunze kumvikana bashyira mu majwi, bananenga isoko ry’u Rwanda n’Abanyarwanda.

Nyamara nta muyobozi w’u Rwanda wigeze wumvikana avuga nabi Uganda. Ku rundi ruhande ahubwo abayobozi b’u Rwanda bagaragaje umuhate wo gukorana na bagenzi babo mu gushyira iherezo ku ihohoterwa rikorerwa Abanyarwanda muri Uganda.

Mu magambo avunaguye, iri niryo zingiro ry’umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi, birimo ubusumbane, imigambi yo guhungabanya u Rwanda, ibinyoma aho Abanya-Uganda bavuga ku ifungwa ry’umupaka ariko batagamije gukemura ikibazo bagihereye mu mizi; ihohoterwa, ifungwa n’itotezwa ry’Abanyarwanda baba n’abakorera ingendo muri Uganda.

Umuntu yakwibaza, iyo biba nta Munyarwanda watoterejwe muri Uganda, ese umupaka wari guhita ufungwa ku ikubitiro?

Abaturage b’ibihugu byombi bizahora bituranye kugeza iteka ryose, ntacyo bungukiye muri ayo makimbirane.

Ndifata ku gukoresha imvugo itesha agaciro nk’iyo umwanditsi yifashishije muri ChimpReports. Kuba yaragerageje umugambi mubisha wo gushaka guca ibice mu gisirikare gihuje umugambi bigaragaza indangagaciro z’uwo mugabo ndetse bikanashimangira ingingo z’inkuru ye.

Ni ikimenyetso ko umwanditsi afatira icyitegererezo cy’ukuri kuri Perezida Habyarimana Juvénal, umugabo wateguye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ingunguru irimo ubusa niyo ibomborana! Umugabo wahisemo gukomeza kuba hanze mu gihe RPF yari mu rugamba rwo kubohora igihugu, yabaye mu ba mbere bashatse guhemberwa intsinzi atagizemo uruhare.

Imico ye idahwitse ntiyari gutuma atera kabiri. Ntibitunguranye rero kuba uyu munsi yarahindutse umuntu uvuga nabi RPF ndetse bikaba bibabaje kuba umuntu wagaruwe mu Rwanda n’abahagaritse Jenoside yariyunze n’abicanyi bayikoze bibumbiye muri FDLR.

Umusomyi

2019-08-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yatowe nk’Umunyafurika w’umwaka wa 2017

Perezida Kagame yatowe nk’Umunyafurika w’umwaka wa 2017

Ubwanditsi 07 Jan 2018
Umuryango wa Rutagungira ufungiye muri Uganda watakambiye Loni ku ihohoterwa akorerwa

Umuryango wa Rutagungira ufungiye muri Uganda watakambiye Loni ku ihohoterwa akorerwa

Ubwanditsi 16 May 2018
Agatereranzamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara : Diane na nyina bihannye umucamanza

Agatereranzamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara : Diane na nyina bihannye umucamanza

Ubwanditsi 24 Sep 2018
Perezida Museveni yasibye tweet ihamagarira ibiganiro mu gihugu cya Ethiopia, yigize umuhuza ibyo icyo gihugu cyahakanye ku manywa y’ihangu

Perezida Museveni yasibye tweet ihamagarira ibiganiro mu gihugu cya Ethiopia, yigize umuhuza ibyo icyo gihugu cyahakanye ku manywa y’ihangu

Ubwanditsi 16 Nov 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Birababaje:Umugore yakase igitsina cy’ umugabo nyuma bamufata agiye kwiyahura [ REBA AMAFOTO]
SHOWBIZ

Birababaje:Umugore yakase igitsina cy’ umugabo nyuma bamufata agiye kwiyahura [ REBA AMAFOTO]

Ubwanditsi 06 May 2018
Min. Ndimubanzi yatunguwe no kumva ikibazo cy’ibiryo bihabwa abarwayi bo muri Faisal
Mu Rwanda

Min. Ndimubanzi yatunguwe no kumva ikibazo cy’ibiryo bihabwa abarwayi bo muri Faisal

Ubwanditsi 20 Jun 2017
Kigali: Mu migina indaya yatabawe basanga itari mu kuri
Mu Mahanga

Kigali: Mu migina indaya yatabawe basanga itari mu kuri

Ubwanditsi 06 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru