• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Twagiramungu yongoye guta ibaba avugira umuzunguzayi amwita intungane

Twagiramungu yongoye guta ibaba avugira umuzunguzayi amwita intungane

Ubwanditsi 17 May 2016 Mu Mahanga

Abicishije ku rukuta rwe rwa Facebook, Faustin Twagiramungu, Perezida w’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza, yagize icyo avuga ku witwa Theodosie Mahoro, wiciwe mu kigo abagenzi bategeramo imodoka cya Nyabugogo, azizwa ko acuruza ibintu bitemewe abibunza bimwe bita ubuzunguzayi.

Twagiramungu yagize ati:

“Umurambo wa nyakwigendera UWAMAHORO Theodeziya warashyinguwe. Turasaba IMANA RUREMA ngo imwakire nk’Intungane ye.

UWAMAHORO, ise na mama we bari baramwise neza, maze bamwita Uwamahoro. Apfuye afite imyaka 27. Apfuye akiri muto, apfuye amahoro yasabiwe n’abamwibarutse atayabonye. Apfuye yishwe na Leta, kandi ariyo yakagombye kumuha ayo mahoro.

-2802.jpg

UWAMAHORO akimara kwicwa

Aha icyo twavuga ni uko Mahoro atishwe na Leta, ahubwo ariyo ya mutabaye mu ishyingurwa rye. Tubibutse ko kuwa Gatandatu tariki 07 Gicurasi 2016 ni bwo Mahoro Theodosie ( Twagiramungu yita Uwamahoro ) wakoraga ubucuruzi buciriritse ndetse butemewe (Umuzunguzayi) yakubitiwe muri Gare ya Nyabugogo aragapfa. Polisi yavuze ko uwishe Mahoro nta ho ahuriye n’inzego z’umutekano za Leta ahubwo ko ari umukozi wa Kampani ikora isuku muri Nyabugogo yitwa AGRUNI.

-2803.jpg

Twagiramungu Faustin

Twagiramungu we avuga ko Leta yahaye ubububasha amabandi azi gutera ingumi n’imigeri kugira ngo bateshe umutwe abakene bakora ibishoboka byose ngo bitunge,kandi batunge n’abana babo.

Ati : Nibyo yishwe na Leta yahaye ubububasha amabandi azi gutera ingumi n’imigeri kugira ngo bateshe umutwe abakene bakora ibishoboka byosengo bitunge,kandi batunge n’abana babo. LETA aho gushaka uburyo bwo gufasha abatishoboye, ahubwo ibagabiza amabandi yo kubakubita bakabica, kugira ngo bagabanuke.

Umubyeyi uwo ariwe wese yishyire mu mwanya w’ababyeyi ba UWAMAHORO, kugira ngo yumve agahinda bafite ko gupfusha umwana wabo warufite imyaka 27 gusa, agapfa asize uburiza n’uwo bashakanye, nawe ukiri muto. Agapfa atarwaye, agapfa azize guhahira umwana we. Agapfa azize gukena.

Twifatanije nabo.

Twagiramungu akongeraho ko ngo Leta igomba gutanga ikiru ati: Jye ndizera ko LETA igomba gutanga icyiru, igaha umuryango wa UWAMAHORO amafaranga y’Amanyarwanda atari hasi ya 20.000.000. Ntabwo ari menshi kubera ko ariyo Perezida Kagame yishyura ijoro rimwe kuri hotel araramo i New York. Niyo mbona ko akwiye kuba indishyi y’akababaro ku muryango wa nyakwigendera UWAMAHORO THEODEZIYA. RIP,

Umudepite mu nteko ishingamategeko mu Rwanda Gatabazi Jean Marie Vianney aherutse kuvuga ko Twagiramungu ari Kanseri muri politiki.

Ati: Ni byiza kuba Twagiramungu yararose kuko bibaho, cyane ko n’Ishyaka rye rishingiye ku nzozi [Rwanda ’Dream’ Initiative], agafata n’umwanya wo kwerekana ko ahangayikishijwe n’ikibazo cy’Abanyarwanda .

Ku batamuzi n’abandi bafite inyungu muri Politiki y’u Rwanda bamwibeshyaho, Twagiramungu ni nka Kanseri muri politiki y’imyaka myinshi mu Rwanda kuva muri za 60, akiri umunyeshuriiyo muri za Canada ndetse no mu myaka ya 90-94 igihe cy’amashyaka menshi kugeza n’ubu,keretse niba ubwonko bwe butibuka ariko twe abanyarwanda twibuka amateka ye yose.

Cyiza Davidson

2016-05-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Isange Mobile Clinic yasuye abaturage ba Rwamagana

Isange Mobile Clinic yasuye abaturage ba Rwamagana

Ubwanditsi 23 Mar 2016
Perezida Ndayishimiye, umenye ko amaraso y’Abatutsi bo muri Kongo azagusama

Perezida Ndayishimiye, umenye ko amaraso y’Abatutsi bo muri Kongo azagusama

Ubwanditsi 20 Apr 2024
Umutuzo w’Agatha Kanziga n’abandi bajenosideri bari Bufaransa waba usatira iherezo?

Umutuzo w’Agatha Kanziga n’abandi bajenosideri bari Bufaransa waba usatira iherezo?

Ubwanditsi 12 Mar 2024
Sudani y’Epfo : Abapolisi b’u Rwanda 239 bakorera mu Ntara ya Malakal bambitswe imidari y’ishimwe

Sudani y’Epfo : Abapolisi b’u Rwanda 239 bakorera mu Ntara ya Malakal bambitswe imidari y’ishimwe

Ubwanditsi 25 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyamasheke : Bernard Makuza yagaragaje ubudasa bwa Kagame
Mu Rwanda

Nyamasheke : Bernard Makuza yagaragaje ubudasa bwa Kagame

Ubwanditsi 29 Jul 2017
Uganda : Abimenyereza ubunyeshyamba ba FDLR,  mu bihuru bya Kisoro
INKURU NYAMUKURU

Uganda : Abimenyereza ubunyeshyamba ba FDLR, mu bihuru bya Kisoro

Ubwanditsi 10 May 2019
CHAN2016:Nigeria yaguye miswi na Tunisia
IMIKINO

CHAN2016:Nigeria yaguye miswi na Tunisia

Ubwanditsi 22 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru