• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Uganda yarekuye Mutarindwa, imutegeka kujya yitaba ubushinjacyaha

Uganda yarekuye Mutarindwa, imutegeka kujya yitaba ubushinjacyaha

Ubwanditsi 31 Mar 2020 HIRYA NO HINO, Mu Mahanga

Urwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda, CMI, rwarekuye Umunyarwanda Mutarindwa Ronald, watawe muri yombi tariki 21 Werurwe 2020, ubwo yari kunywa icyayi muri Café Javas i Lugogo i Kampala.

Mutarindwa yarekuwe nyuma yuko umwunganizi mu by’amategeko yemeye gutanga abishingizi babiri; nubwo uyu mugabo hataragaragazwa ibyaha ashinjwa, yasabwe kuzajya yitaba ubushinjacyaha.

Umuvandimwe wa Mutarindwa yatangaje ko nk’Umuryango bishimiye kuba yarekuwe.

Ati “Turashimira cyane Leta y’u Rwanda uburyo yafashije ngo umuvandimwe wacu arekurwe, ubu ntabwo bamurekuye burundu bazakomeza bakore iperereza ryabo, ariko bamubwiye ko azitaba tariki 4 Mata uyu mwaka.”

Mutarindwa yakoze mu bigo bitandukanye mu Rwanda harimo Sosiyete y’Itumanaho ya MTN, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), akaba ari n’Umunyamuryango w’Ikigo gishinzwe guteza imbere Umwuga w’Ibaruramari mu Rwanda (iCPAR), dore ko ari umubaruramari.

Amaze gukora muri ibi bigo, yatangiye kwikorera ariko nyuma aza kwerekeza i Kampala gukomeza gushaka ubuzima, ariko ajyayo mu gihe u Rwanda rwari rutarabwira abaturage barwo guhagarika kujya muri iki gihugu.

Ubwo yatabwaga muri yombi, umuvandimwe we yavuze ko “Kuva icyo gihe yabaga i Kampala, aho yari acumbitse, ku wa 21 Werurwe nibwo yagiye mu mujyi gushaka ibyo agura nyuma y’aho icyorezo cya Coronavirus cyari kimaze kwaduka abantu batangiye kugura ibintu, kubera ko ari umuntu wakundaga kunywa icyayi, yagiye kuri restaurant hashize akanya haza CMI bamubwira ko bashaka kuvugana nawe, batangiye kumukubita barangije bamutwara kuri CMI i Kampala.”

Uyu muvandimwe yavuze ko nk’umuryango batigeze bamenya ibyabaye kuri Mutarindwa, gusa bakomeje kugerageza nimero ye bumva itariho ari nabwo bagize impungenge.

Yavuze ko abavandimwe baba i Kampala, batangiye kumushakisha mu mujyi ngo barebe ko hari abamwishe ariko ntibamuca iryera.

Ku wa 25 Werurwe, CMI ngo yafashe Mutarindwa imushyira mu modoka imujyana aho yari acumbitse, abakozi bayo basaka inzu abamo ariko ntibagira icyo babonamo, nyuma bongera kumusubiza aho afungiye.

Yavuze ko abafunze Mutarindwa baje kumwemerera kuvugana n’abavandimwe be, ababwira uko yafashwe.

Yagize ati “Kugeza ubu ntibaravuga icyo bamushinja kuko nibwo bakimufata, gusa dufite impungenge ku buzima bwe kuko asanzwe arwara diabète n’umuvuduko w’amaraso, urumva ko batangiye kumuhohotera ashobora no gupfa.”

Umuvandimwe wa Mutarindwa yavuze ko bibabaje kuba harabaye inama i Gatuna igahuza abakuru b’ibihugu byombi, Uganda ikemera ko igiye guhagarika ibikorwa bibangamira Abanyarwanda ariko ikaba ikomeje kutabyubahiriza.

Uganda yafashe Mutarindwa mu gihe mu nama ya Gatuna, yari yahawe igihe cyo kurekura Abanyarwanda yafashe mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse igakora iperereza ku bikorwa by’imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya u Rwanda ikorera ku butaka bw’icyo gihugu.

Mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ushinzwe EAC, Amb. Nduhungirehe Olivier, yavuze ko kubera COVID-19, Uganda yahawe igihe cyo gukomeza gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inama ya Gatuna.

2020-03-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abanyarwanda 3 barimo umuvugabutumwa bapfiriye muri Mozambique[AMAFOTO]

Abanyarwanda 3 barimo umuvugabutumwa bapfiriye muri Mozambique[AMAFOTO]

Ubwanditsi 21 Oct 2018
Abayoboke ba PL  bavanye amasomo ku byabaye, ku buryo biyemeje kutazasubira muri ibyo bibazo- Mukabalisa

Abayoboke ba PL bavanye amasomo ku byabaye, ku buryo biyemeje kutazasubira muri ibyo bibazo- Mukabalisa

Ubwanditsi 16 Jul 2016
Umuvumo n’uruzerero bishegeshe Tewojeni Rudasingwa, yongera kubahuka Perezida Kagame wamukamiye.

Umuvumo n’uruzerero bishegeshe Tewojeni Rudasingwa, yongera kubahuka Perezida Kagame wamukamiye.

Ubwanditsi 10 Apr 2023
IMYANZURO Y’UMWIHERERO WA 13 W’ABAYOBOZI

IMYANZURO Y’UMWIHERERO WA 13 W’ABAYOBOZI

Ubwanditsi 17 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyekongo Patrick MBEKO yahawe gasopo, asabwa kureka kugoreka amateka y’Abanyarwanda yiyita “umunyabwenge”
Amakuru

Umunyekongo Patrick MBEKO yahawe gasopo, asabwa kureka kugoreka amateka y’Abanyarwanda yiyita “umunyabwenge”

Ubwanditsi 29 Mar 2021
Eugene Richard Gasana, wari uhagarariye URwanda muri LONI, akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu
INKURU NYAMUKURU

Eugene Richard Gasana, wari uhagarariye URwanda muri LONI, akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu

Ubwanditsi 17 Jun 2019
Menya impamvu Dorcas atakiririmba n’abavandimwe be bo muri BLESSED SISTERS
IMIKINO

Menya impamvu Dorcas atakiririmba n’abavandimwe be bo muri BLESSED SISTERS

Ubwanditsi 17 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru