• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Gen Abel Kandiho ukuriye ubutasi mu gisirikari cya Uganda abimburiye ibyegera bya Perezida Museveni mu gufatirwa ibihano bikarishye kubera urugomo bakorera inzirakarengane

Gen Abel Kandiho ukuriye ubutasi mu gisirikari cya Uganda abimburiye ibyegera bya Perezida Museveni mu gufatirwa ibihano bikarishye kubera urugomo bakorera inzirakarengane

Ubwanditsi 08 Dec 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Itangazo Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amarika cyashyize ahagaragara kuri uyu wa kabiri tariki 07 Ukuboza 2021, rirashinja Gen Abel Kandiho kwijandika mu bikorwa by’urugomo byibasiye abaturage, bityo akaba afatiwe ibihano byo mu rwego rw’ubukungu. Ibyo bihano birimo no gufatira imitungo ya Gen Kandiho, cyane cyane amakonti abyimbye afite mu mabanki yo mu mahanga.

Gen Abel Kandiho ni imwe mu nkoramutima za Perezida wa Uganda,Yoweri K. Museveni, akaba inkoramaraso yahahamuye abaturage. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yakomeje gushinja urwego ayobora rw’ubutasi mu gisirikari cya Uganda, CMI, kwica, gukomeretsa, gushimuta, gusahura no gufungira ubusa abaturage, cyane cyane abo mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni, hakiyongeraho gusambanya abagore ku ngufu.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko bimwe muri ibi byaha byakozwe ku mabwiriza ya Gen Kandiho, ibindi arabyikorera ubwe. Si ubwa mbere Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zivuze ko inzego z’umutekano muri Uganda zikorera abaturage iyicarubozo. Mu matora aheruka y’umukuru w’igihugu nabwo Amerika yamaganye imyitwarire y’ubutegetsi bwa Uganda buhutaza abayoboke ba Bobi Wine wari uhanganye na Museveni muri ayo matora, ndetse ivuga ko yabayemo uburiganya bukabije.

Gen Abel Kandiho kandi yajujubije Abanyarwanda batuye cyangwa bagenda mu gihugu cya Uganda, abashinja kuba intasi za Leta y’u Rwanda. Benshi barishwe, abandi baramugazwa, abatazwi umubare bafungirwa ahantu hatazwi. Abarokotse ubwo bugome bagiye bahambirizwa bamaze gucuzwa utwabo, bajugunywa ku mupaka w’u Rwanda, nta n’urubanza rubaye ngo bamenye icyo bazira.

Abasesenguzi bavuganye na Rushyashya basanga gufatirwa ibi bihano byo mu rwego rw’ubukungu ari intambwe nziza ariko idahagije, kuko ngo Gen Kandiho yagombye gushyikirizwa Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, akaryozwa ubunyamaswa akorera inzirakarengane.

Gen Abel Kandiho abaye kimwe mu byegera bya Museveni gifatiwe ibihano mu ikubitiro, ariko birashoboka ko mu gihe gito hari n’abandi bazakubitwa akanyafu bazira guhonyora uburenganzira bwa rubanda. Ubu ikigezweho muri Uganda ni ukwica no gufunga abaturage, cyane cyane abo mu idini ya Islam, babashinja gukorana n’umutwe wa ADF. Nyamara abazi neza amayeri ya Perezida Museveni n’ibyegera bye bahamya ko ibisasu bimaze iminsi biturika muri Uganda byaba bitegwa na CMI ubwayo, hagamijwe kubona urwitwazo rwo kwikiza abo Leta idashaka, no kohereza ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

2021-12-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Musanze : Perezida Kagame aribaza impamvu ibibazo bimara igihe bivugwa ariko ntibikemurwe

Musanze : Perezida Kagame aribaza impamvu ibibazo bimara igihe bivugwa ariko ntibikemurwe

Ubwanditsi 09 May 2019
Umunyarwanda ati:”Umutindi umuha amata akaruka amaraso”. Patrick Habamenshi, ubuparmehutu buranze burakokamye?!

Umunyarwanda ati:”Umutindi umuha amata akaruka amaraso”. Patrick Habamenshi, ubuparmehutu buranze burakokamye?!

Ubwanditsi 18 Jan 2021
Kenya: Raila Odinga yashimangiye ko atazemera intsinzi ya Uhuru Kenyatta

Kenya: Raila Odinga yashimangiye ko atazemera intsinzi ya Uhuru Kenyatta

Ubwanditsi 22 Oct 2017
Rwamagana: Hatangijwe amahugurwa ku buryo bwo gusana no kwita ku bikoresho byandika ku ntwaro nto

Rwamagana: Hatangijwe amahugurwa ku buryo bwo gusana no kwita ku bikoresho byandika ku ntwaro nto

Ubwanditsi 19 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Abatavuga rumwe n’ubutegetsi biyemeje kuzashyigikira umukandida umwe
POLITIKI

RDC: Abatavuga rumwe n’ubutegetsi biyemeje kuzashyigikira umukandida umwe

Ubwanditsi 30 Sep 2018
Kigali: Umugabo wari wambaye imyenda ya gisirikare yarashwe akekwaho kwiba imashini zizwi nk’ibiryabarezi
Mu Rwanda

Kigali: Umugabo wari wambaye imyenda ya gisirikare yarashwe akekwaho kwiba imashini zizwi nk’ibiryabarezi

Ubwanditsi 21 Mar 2019
Diamond Platnumz yasinyanye amasezerano akomeye n’urubuga rwa Youtube
Mu Mahanga

Diamond Platnumz yasinyanye amasezerano akomeye n’urubuga rwa Youtube

Ubwanditsi 25 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru