• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»RDC: Uwacitse inyeshyamba zikomoka muri Uganda aravuga uko zishe bagenzi be

RDC: Uwacitse inyeshyamba zikomoka muri Uganda aravuga uko zishe bagenzi be

Ubwanditsi 10 Dec 2018 HIRYA NO HINO

Umwe mu baturage bo muri Teritwari ya Beni, Intara ya Kivu y’Amajyepfo, witwa Kambale Mitavo w’imyaka 35 y’amavuko, atanga ubuhamya bw’uburyo abaturage bakomeje kwicwa umusubirizo n’inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda.

Uyu mutangabuhamya waganiriye n’ikinyamakuru cyo muri Congo, ActualiteCD, avuga ko izi nyeshyamba zigaba ibitero mu ngo z’abaturage zikica uwo zishatse, zarangiza zigasahura, zikikoreza abaturage, uwanze kuzitwaza ngo zimurasira aho kandi n’ujyanye nazo bikagorana kuba yazahindukiza umugongo.

Avuga ku bwicanyi bwabaye ku wa Kane w’icyumweru gishize, mu gace ka  Rwangoma, Komini Beu, muri Beni, Kambale yagize ati “Zaraje zihagarara hanze y’urugi zidutegeka gukingura turanga, zamishijemo urufaya rw’amasasu ntacyo zitayeho, nabashije gusohokera inyuma mu kobo nari ncukuye, nyuma n’abandi barankurikira.

Ubwo abicanyi bari bamaze kumenya ko twacitse, baradukurikiye zirasa papa isasu mu kaguru, umugore twari kumwe yabashije kwiruka agera mu kandi gace atishwe, umwana twari kumwe na we yaburiwe irengero.

Arakomeza avuga ko hari umugore zari zafashe agerageje kuzicika zihita zimurasa arapfa.

Muri aka gace, zicishije abantu bane intwaro za gakondo n’amasasu. Hari umugore wishwe ubwo yangaga kuzitwaza ibyo zasahuye, zamusabye kwikorera imitwaro aranga, ubwo yageragezaga gucika umwana umwe w’inyeshyamba yamwirukanseho aramurasa.

Yahise yikubita hasi, inyeshyamba zindi ziza zimwegera zimurasa isasu mu mutwe ahita apfa, inyeshyamba zazanye abandi bantu zibicira aho.

Akomeza avuga ko muri iryo joro ryo ku wa kane tariki ya 6 Ukuboza 2018, abantu benshi bagiye banga kuzitwaza ibyo zasahuye, avugamo umukobwa w’imyaka 18 wabashije kuzicika.

Ati “Umukobwa, yemeye kubatwaza imitwaro, baciye i Mangolikene berekeza i Mayangose, yasabye uruhushya uwari abayoboye rwo kuba yagabanyirizwa umutwaro, muri ako kanya umwe muri zo yarawumutuye, bose baba bahagaze.

Umukobwa we yagabanyije intambwe asigara inyuma yabo, ahita azimya isitimu yari afite, ubwo izi nyeshyamba zari mu byazo, yahise abura, zibuka ko azicitse haciyeho akanya, bamwe basabye umuyobozi wazo kumukurikira ngo bamwice arabangira.

Mu gitondo cyo kuri uyu munsi kandi, iki kinyamakuru gitangaza ko abahinzi 12 bishwe i  Mayangose n’izi nyeshyamba za ADF, zikomeje gushinjwa kwica abaturage benshi muri Beni.

2018-12-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RDC: Ikibatsi cy’umuriro n’imvura y’amasasu bikomeje kwisuka ku barwanyi ba Kayumba (Video)

RDC: Ikibatsi cy’umuriro n’imvura y’amasasu bikomeje kwisuka ku barwanyi ba Kayumba (Video)

Ubwanditsi 01 Jul 2019
Abana bafite ubumuga bakwiye uburenganzira bwihariye bwo guhabwa Inkingo za COVID-19

Abana bafite ubumuga bakwiye uburenganzira bwihariye bwo guhabwa Inkingo za COVID-19

Ubwanditsi 13 Jul 2021
Umunyamerika w’umutinganyi wari warakoze ubukwe n’umunyarwanda yapfuye

Umunyamerika w’umutinganyi wari warakoze ubukwe n’umunyarwanda yapfuye

Ubwanditsi 06 Jun 2017
Perezida Trump yahuriye na Kim Jong-un muri Singapore

Perezida Trump yahuriye na Kim Jong-un muri Singapore

Ubwanditsi 12 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Komisiyo y’amatora igiye kwiga  ku mafoto ya Diane Rwigara yashyizwe hanze yambaye ubusa niya Mpayimana ahetse Umwana
ITOHOZA

Komisiyo y’amatora igiye kwiga ku mafoto ya Diane Rwigara yashyizwe hanze yambaye ubusa niya Mpayimana ahetse Umwana

Ubwanditsi 30 May 2017
Abarokotse ibitero bya FLN babwiye urukiko inzira y’umusaraba banyuzemo mu ijoro ryo kuwa 15 Ukuboza 2018
Amakuru

Abarokotse ibitero bya FLN babwiye urukiko inzira y’umusaraba banyuzemo mu ijoro ryo kuwa 15 Ukuboza 2018

Ubwanditsi 16 Jun 2021
Ngarambe Rafaél yatorewe kuba Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda.
Amakuru

Ngarambe Rafaél yatorewe kuba Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda.

Ubwanditsi 30 May 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru