• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kayumba Rugema uzwi ku izina rya Gafirifiri wigamba ibitero by’iterabwoba mbere yuko biba ni muntu ki? Sobanukirwa naho ahuriye nibyo bikorwa
Kayumba Rugema ibumoso na Gatsinzi Fidele, umunyarwanda wahohotewe na CMI ihagarariwe na Rugema

Kayumba Rugema uzwi ku izina rya Gafirifiri wigamba ibitero by’iterabwoba mbere yuko biba ni muntu ki? Sobanukirwa naho ahuriye nibyo bikorwa

Ubwanditsi 28 Jun 2020 INKURU NYAMUKURU

Rugema Narcisse, Ubusanzwe wiyita  Kayumba Rugema ku rubuga rwa  Facebook, afite imyaka  44 y’amavuko avuka kuri  Claudien Kayumba na Jeanne Bazubagira yavukiye ahitwa Rwekubo, Mu nkambi y’Impunzi ya Nakivale Refugee Camp izwi nka Nyakivala mu karere ka Mbarara, mu gihugu cya Uganda. Ku bakuranye nawe bamuzi ku izina ribyiniriro rya  Gafirifiri, iri zina barimwise kuko yakundaga kunywa  inzoga y’inkorano nsukano ikunda kunyobwa  mu bugande bita Haragye cyangwa Warage

Ku bazi neza kandi cyane uyu munyarwanda  (ni mwishywa Kayumba Nyamwasa, Ushinjwa ibyaha byo guhungabanya umutekano w’URwanda kandi akaba anakuriye umutwe w’iterabwoba uzwi nka RNC), Ibi ni bimwe mu bimenyetso bya Rugema Kayumba Narcisse byamuranze bijyanye n’Imyitwarire mibi:

Amashuri abanza Kayumba Rugema yayigiye muri Uganda ndetse n’igice kimwe cy’amashuri yisimbuye. Guverinoma y’abicanyi imaze kwirukanwa mu gihugu, Kayumba Rugema hamwe n’umuryango we baratashye akomereza amashuri yisumbuye mu ishuri ryitwaga Kigali International Academy nyuma arangiriza muri Lyce de Kigali.

Nyuma y’amashuri yisumbuye , Rugema yaje kwinjira igisirikare cya Rwanda Defense Force (RDF) muri1998, ajya guhugurwa mu gice cyayo Igisirikare kirwanira mu kirere ( Rwanda Air force). Mu mwaka w’ 2000, yari afite ipeti rya Kaporali, Rugema yaje kwemererwa gukomeza amashuri ye mu ishuri ryahoze ryitwa  Kigali Institute of Science and Technology (KIST) kuri Buruse ya Leta, asoza amashuri ya Kaminuza mu mwaka wa  2005 Mu ishami ry’Ubushakashatsi mu butetsi (Food Science).

Nyuma yo kurangiza ayo mashuri  Rugema yakomeje inshingano ze mu gisirikare, icya mbere yituye igihugu cyamugoragoje ni ukugaragaza imyitwarire idasanzwe akiri mu kazi kugeza ahindutse umuvugizi w’ibikorwa by’iterabwoba. Mbere akiri mu Rwanda bwagerageje kumwegera buramuganiriza bumugira inama ntiyumva agaragaza ubutagondwa.

Nyuma yaje gutoroka igisirikare asubira mu gihugu cya Uganda. Gusa nta gitangaza kirimo kuko umuntu w’Intagondwa n’agasuzuguro nka ka Rugema ntabwo yari kubasha kugendera kuri Disipuline izwi ku gisirikare cy’uRwanda cya  RDF,” Ubuhamya bw’umuzi burakomeza.

Ku bibuka ibikorwa bibi bya  Rugema byose mu nkambi y’Impunzi, ndetse n’abiganye nawe bahamya  ko yari umwana ugoranye cyane ufite imyitwarire mibi nta disipuline, wa mwana wananiranye usuzugura ababyeyi,Inshuti n’abavandimwe!” Hari uwibuka ko yigeze gufatanwa n’abandi bana bitumye ku mavomo y’inkambi y’impunzi ya Nyakivala kandi ariwe wari washutse abo bana. Ubwo ngo yahimaga abaturanyi be bari bamucyashye nyuma yo gukomeretsa umwana w’Umukobwa bari baturanye abahimisha kwituma mu mazi bakoreshaga.

Mu gihe yabaga mu Rwanda, Rugema azwi nk’umuntu wari Ikigimbe w’Umunyagasuzuguro udatinya abamuruta. Mu gihe yigaga mu ishuri rya  Rwanda International Academy, Rugema ntiyasibaga kurwana n’abandi banyeshuri noneho Umuyobozi w’Ikigo cyangw aushinzwe Disipline iyo bamwegeraga bamuhana , akarakara cyane ugasanga ararusha ubukana uwo yahohoteye. Cyangwa se ntatinye kubatuka hakaba ubwo anatoroka ikigo akigendera akazaba akigarukamo nyuma.

“Yakundaga gusiba akenshi ukamubona aje mu gihe cy’Ibizamini,” Uwo biganye nkuko yabigarutseho. Niyo mpamvu akenshi nta muntu biganye watangajwe n’amanota make yabonye ku mpamyabushobozi.

Ubuzima ntabwo bwigeze bumworohera na mba ubwo yari mu buhungiro i Bugande. Mu mwaka wa 2009 yaje kubona akazi ko gucunga Umutekano mu gihugu cya Iraq mu kigo cy’Umuvandimwe wa Museveni , Salim Salleh Akandwanaho. Yabaye umusekirite ku masezerano y’Umwaka nyuma urangiye agaruka, n’Ubwiyemezi bwinshi buvanze n’Ubukene. Ku bw’amaburaburizo yagize amahirwe yo kujya Norway, abeshya ko atotezwa ava iBugande atyo yerekeza iya  Oslo, Asiga umuryango we Inyuma

Aho muri Norway ni naho yaje kwinjira mu mutwe w’iterabwoba wa RNC ukuriwe na Nyirarume Kayumba Nyamwasa niko kuwuhagararira mu bihugu bya Scandinavia (dore ko ari umutwe w’umuryango) aribyo Danimarike. Noruveje, Suwede, Finilandi, na Iceland .

Rugema yakunze kugaragara cyane asebya igihugu cy’u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko Facebook. Ajya anagaragara rimwe narimwe ku maradiyo akorera kuri murandasi, asebya ubuyobozi n’Igihugu cy’uRwanda aho usangwa amagambo ye yuje uburozi n’urwango ku gihugu cye cy’inkomoko.

Ubwo RNC yagaragazaga cyane ibikorwa byayo muri Uganda, Igahabwa ubufasha n’uburenganzira bwo kuhakorera , ahagana muri 2016-17, Rugema yagarutse i Kampala akora byeruye nk’intumwa ya RNC , akagaragara ari kumwe n’abamushyigikiye bo mu iperereza rya Ugandan Military Intelligence (CMI) bashaka abantu bo kwinjiza mu mutwe ngo baze bahungabanye umutekano w’u Rwanda.

Perezida Museveni yibeshyaga yuko yakoresha RNC  ngo ahindure ubutegetsi bw’uRwanda ariko abenshi babifata nk’Ubusazi cyangwa kwikirigita ugaseka. Muri icyo gihe kandi bizwi ko Rugema yafatanyije na CMI , bashimuse ndetse batoteza umunyarwanda  Fidele Gatisnzi – Umugabo w’Umunyarwanda wari waragiye gusura umwana we wigaga muri Kaminuza ya Mukono. Gatsinzi yagarutse ku buryo Rugema yamutombokeraga amushinja ko ari Intasi ya Kigali nk’uko Gatsinzi ubwe yabyivugiraga. Rugema Kayumba afata Gatsinzi ari kumwe na CMI, nawe ubwe yari afite imbuda ntoya ya Pistolet.

Baramutoteje bamwica urubozo, baraza bamuta i Gatuna ku mupaka. Ameze nabi arembye bibabaje, atabasha kugenda ari mu igare ry’ababana n’ubumuga. Gusa ariko ashima Imana yamwamuruye kuri icyo kirura Rugema . Ibikorwa bya Rugema byo gutoteza abenegihugu babaga baje ibugande byageze  ku buyobozi bushinzwe impunzi muri Noruveje kubera gutinya kwamburwa ibyangombwa by’Impunzi yavuye ibugande asubira Norway.Ariko rero,Ibikorwa bye byo gusebya uRwanda biratumbagira ku buryo mu minsi yashize yaje kubura akazi ke k’Ubuseriveri (Waiter),mu ruriro rwa Oslo (Restaurant) nyuma y’ibikorwa bye byo guharira n’abakiliya amazemo iminsi kuko yaregwaga ko atari acyita ku bakiliya mbese ubona yarataye umutwe ubona adahari

N’uko kubera kubura icyo akora gihoraho yahisemo gushinga iradiyo ikorera kuri Murandasi  yayise  Inda Y’ingoma, mbese aho usanga abeshya ndetse asebya igihugu avuga amagambo adafite cumi na kabiri.

Kayumba Rugema avuga yigamba ibitero ku Rwanda kuri Facebook, ariko ntabwo Callixte Nsabimana cyangwa Herman Nsengimana bigeze bamubera isomo. Agomba kumenya ko ibihugu by’amajyaruguru y’uburayi bitihanganira abateza umutekano muke mu bihugu byabo kandi biyita impunzi.

 

2020-06-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Lt Gen Tumukunde na Gen Kandiho bashinjwe gukorera iyicarubozo Rutagungira

Lt Gen Tumukunde na Gen Kandiho bashinjwe gukorera iyicarubozo Rutagungira

Ubwanditsi 06 Dec 2017
 Perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi yareruye avuga ko azashyigikira umuntu wese uzashaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

 Perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi yareruye avuga ko azashyigikira umuntu wese uzashaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ubwanditsi 05 Dec 2022
Ni iki gishingirwaho ngo hemezwe ko abaturage b’igihugu runaka bishimye cyangwa bababaye?

Ni iki gishingirwaho ngo hemezwe ko abaturage b’igihugu runaka bishimye cyangwa bababaye?

Ubwanditsi 22 Mar 2022
Basabose Filipo uyoboye igikorwa cyo gucamo ibice abacitse ku icumu no gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda ni muntu ki?

Basabose Filipo uyoboye igikorwa cyo gucamo ibice abacitse ku icumu no gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda ni muntu ki?

Ubwanditsi 01 Aug 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyabugeni yagaragaje abayobozi babatiza mu ndangagaciro z’ubutwari abatifuriza ibyiza u Rwanda
Mu Mahanga

Umunyabugeni yagaragaje abayobozi babatiza mu ndangagaciro z’ubutwari abatifuriza ibyiza u Rwanda

Ubwanditsi 25 Jan 2016
Mukuru wa Gérard Niyomugabo wo murubanza rwa Kizito nawe yafashe iy’ishyamba
ITOHOZA

Mukuru wa Gérard Niyomugabo wo murubanza rwa Kizito nawe yafashe iy’ishyamba

Ubwanditsi 16 May 2018
Kayumba Nyamwasa arabazwa Ben Rutabana aho kuvuga uruhare rwe akigira umuvugizi wa Uganda
INKURU NYAMUKURU

Kayumba Nyamwasa arabazwa Ben Rutabana aho kuvuga uruhare rwe akigira umuvugizi wa Uganda

Ubwanditsi 03 Jul 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru