• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Basabose Filipo uyoboye igikorwa cyo gucamo ibice abacitse ku icumu no gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda ni muntu ki?

Basabose Filipo uyoboye igikorwa cyo gucamo ibice abacitse ku icumu no gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda ni muntu ki?

Ubwanditsi 01 Aug 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Basabose Filipo avuka mu yahoze ari komini Nshili ku Gikongoro ubu ni mu Karere ka Nyaruguru hafi y’ishuri rya Groupe Scolaire y’i Runyombyi aho bakunda kwita I Santos. Yize amashuri yisumbuye mu Iseminari nto ya Karubanda. Arangije amashuri yakoze iwabo muri Komini Nshili ari uwungirije bourgmestre wa Nshili witwaga Murasandonyi Filipo wayoboye iyo Komini kuva 1962.

Nyuma yakomereje Kaminuza I Nyakinama. Jenoside yakorewe abatutsi iba muri 1994 niho yigaga. Inkotanyi nizo zamurokoye zimuha amahirwe yo guhita akomeza Kaminuza I Butare muri 1995 aninjira mu ngabo z’u Rwanda. Arangije Kaminuza yakoze muri Air Forces i Kanombe aza no guhabwa amahirwe yo kujya gukomeza icyiciro cya 3 cya Kaminuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yishyurirwa na Leta y’u Rwanda. Nyuma yagarutse mu Rwanda aza gutoroka igihugu acika igisilikare agiye gushaka ubuhunzi muri Canada. Nubwo yagiye muri ubwo buryo ntabwo u Rwanda rwigeze rumukurikirana.

Ikimenyimenyi muri 2011 yagarutse mu Rwanda nta nkomyi anatanga ikiganiro muri colloque yabereye muri Hotel SERENA yabanjirije kwibuka ku nshuro ya 17 jenoside yakorewe Abatutsi. Filipo Basabose yahisemo kuba ku isonga ry’abasebya ubuyobozi bw’u Rwanda afatanyije n’abandi bahisemo iyo nzira barimo ikigarasha Charlotte Mukankusi ufitanye isano n’umugore wa Basabose Filipo kuko Mukankusi ari nyina wabo w’umugore wa Basabose. Umuhungu w’imfura wa Basabose ubu ni umusilikare mu ngabo za Canada.

Filipo Basabose yagiye yirukanwa mu mashyirahamwe y’abacitse ku icumu kubera imiterere ye yo kubangamira ibikorwa bya Leta byo guteza imbere abacitse ku icumu no gusebya ubuyobozi bw’igihugu bwahagaritse jenoside yakorewe abatutsi.

Ni muri urwi rwego muri 2018 yirukanywe mu ishyirahamwe rya IBUKA Actions URUGEMWE rihuje bamwe mu bacitse ku icumu rya jenoside bari ku migabane yose yo ku isi. Kuva muri 2019 Filipo Basabose yayoboye ibikorwa bibi byo kubangamira kwibuka jenoside yakorewe abatutsi no kwandika inyandiko zisebya ubuyobozi bw’igihugu.

Ikigaragara nuko Basabose icyo ashaka ari ugukomeza gahunda y’ibigarasha, gusebya ubuyobozi bw’igihugu no gucamo ibice abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi. Abacitse ku icumu nibashishoze bitandukanye n’iyo migambi mibi ya Filipo Basabose n’agatsiko bafatanyije.

Abenshi mu bagize agatsiko gafatanya na Filipo Basabose baba muri Canada kagizwe n’aba bakurikira: Etienne Masozera, Gallican Gasana, Tabitha Gwiza, Philbert Muzima, Dada Gasirabo, Clarisse Kayisire Mukundente, Hosea Niyibizi, Jacqueline Cyamuzima, Simeon Ndwaniye, Abijuru Abel, Emerence Kayijuka, Nkubana Louis, Ntagara Jean Paul, Utamuliza Eugénie.

Hakiyongeraho ababa muri Amerika bakuriwe na Albert Gasake hakabamo Innocent Sendashonga, Richard Niwenshuti, Samuel Masabo, Israel Ntaganzwa, Musabyimana Jean de Dieu na Jovin Bayingana n’abo mu Bubiligi barimo: Angélique Rutayisire, Donata Uwanyiligira, John Nkaka, Emelyne Munanayire, Gaspard Gahondogo, Benjamin Rutabana, Mukarugagi Matiboli Alvera, Mukeshimana Seraphine, Murebwayire Agnès, Uwibambe Léontine, mbena rimwe hakajyamo na Miheto Ndorimana Tatien.

Bunganirwa n’abari mu Buholandi bagizwe na Louis Rugambage, Espérance Mukashema n’umugabo we Sisi Evariste baherutse gupfa, Teddy Umurerwa na Rugambwa Teddy bo mu Bwongereza, Prosper Bamara wo muri Sénégal.

Muri Espagne hari Bizumuremyi Bonaventure na Murwanashyaka Théogène musaza wa Espérance Mukashema bakaba abana ba Mukulira ku Muhima. N’abandi.

2021-08-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubugambanyi bwa Muhoracyeye Joselyne ku karubanda.

Ubugambanyi bwa Muhoracyeye Joselyne ku karubanda.

Ubwanditsi 05 Apr 2020
Burundi: ni mpamvu ki leta yatangiye gufunga ONG zihakorera?

Burundi: ni mpamvu ki leta yatangiye gufunga ONG zihakorera?

Ubwanditsi 27 Nov 2017
Dore Byinshi Utamenye kuri Vatican Umugi Ubusanzwe Papa Atuyeho ,Uzuko Aricyo Gihugu kinywebwamo inzoga nyinshi ku isi

Dore Byinshi Utamenye kuri Vatican Umugi Ubusanzwe Papa Atuyeho ,Uzuko Aricyo Gihugu kinywebwamo inzoga nyinshi ku isi

Ubwanditsi 30 Sep 2017
Thabo Mbeki yahishuye uko FPR yaburiye Afurika y’Epfo kutagurisha intwaro leta yakoze Jenoside

Thabo Mbeki yahishuye uko FPR yaburiye Afurika y’Epfo kutagurisha intwaro leta yakoze Jenoside

Ubwanditsi 03 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Gen Kale Kayihura mu rukiko bamushakiye ibyaha bidasobanutse
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Gen Kale Kayihura mu rukiko bamushakiye ibyaha bidasobanutse

Ubwanditsi 24 Aug 2018
Amakipe ane agomba gukina imikino ya 1/2 cy’irangiza hashakwa amakipe azakina ikiciro cyambere 2021-2022 ararara amenyekanye
Amakuru

Amakipe ane agomba gukina imikino ya 1/2 cy’irangiza hashakwa amakipe azakina ikiciro cyambere 2021-2022 ararara amenyekanye

Ubwanditsi 06 Oct 2021
Patmos izakugeza hose no mu ijuru rya Yesu -Prophet Bosco
Mu Rwanda

Patmos izakugeza hose no mu ijuru rya Yesu -Prophet Bosco

Ubwanditsi 15 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru