• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru» Perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi yareruye avuga ko azashyigikira umuntu wese uzashaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

 Perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi yareruye avuga ko azashyigikira umuntu wese uzashaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ubwanditsi 05 Dec 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Nta gihe hatagaragajwe ibimenyetso byerekana ko  ubutegetsi bwa Kongo bufasha imitwe y’iterabwoba ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda,  ariko Kongo ikabyigurutsa. Nyamara burya uhisha ukuri, amaherezo kukagutamaza.

Mu magambo ye bwite, Perezida Félix Tshisekedi yivugiye ko azashyigikira uwo ariwe wese uzagerageza guhirika ubutegetsi bw’uRwanda, maze aba ashimangiye ibyo yakomeje gushinjwa byo gukorana n’abajenosideri ba FDLR. Yagize ati:” Abanyarwanda si abanzi bacu, ahubwo ni abavandimwe . Umwanzi wacu ni Perezida Kagame na guverinoma ye. Ndababwiza ukuri Abanyarwanda bakeneye inkunga yacu, tugomba kubafasha  guhirika ubutegetsi bwa Kagame”.

Ngibi rero ibyo bita”kwivamo nk’inopfu”. Ubuse uyu Tshisekedi n’abambari be bazongera guhakana ko bashyigikiye Abajenosideri bashaka kugaruka kurimbura Abanyarwanda? 

Ayo mangambure ya Tshisekedi akimara gukwira ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi barimo n’Abanyekongo, bamubwiye icyo bamutegerezaho. Bamwibukije atanafungura udushumi tw’inkweto za Perezida Kagame ugereranyije uburyo bombi bafitiwe icyizere  n’abaturage babo.

Bagendeye ku mibare, abagaye amanjwe ya Tshisekedi bagaragaje intambwe uRwanda rwateye mu nzego zinyuranye, mu gihe Kongo yo ifatwa nk’igihugu cyapfubye (failed Nation).

Dore zimwe mu ngero zahawe Tshisekedi, kugirango n’undi munsi atazongera gutinyuka kwibasira ubuyobozi bw’uRwanda.

  1. Ubu uRwanda  ruri ku mwanya wa mbere muri Afrika , mu bihugu bifite isuku , mu gihe muri Kinshasa, umurwa mukuru wa Kongo, abaturage bangana na 70% bituma ku gasozi, nk’uko byagaragajwe muri raporo Banki y’Isi iherutse gusohora.
  2. URwanda ni urwa 5 ku isi mu bihugu bifite umutekano usesuye, mu gihe muri Kongo hasibanira imitwe yitwaje intwaro ibarirwa mu 150. Abasirikari n’abapolisi bakarinze abaturage nibo babahohotera ku manywa y’ihangu.
  3. URwanda ni urwa 2 muri Afrika, mu bihugu bifite ubukungu buzamuka ku kigero gishimishije buri mwaka. Kongo yirirwa iririmba ko ifite umutungo kamere uhambaye, nyamara iri mu bihugu bya mbere ku isi mu mibereho mibi cyane y’abaturage.
  4. Mu Rwanda abana basaga 98% bahawe inkingo zose, mu gihe muri Kongo ariho hasigaye  imbasa n’izindi ndwara zigenda zicika ku isi.
  5. Mu Rwanda, ingo hafi 75% zifite amashanyarazi, mu gihe muri Kongo ari 13% gusa nk’uko byemezwa na Banki y’isi.
  6. URwanda ruri ku mwanya wa mbere muri Afrika, mu bihugu bifite “internet” yihuta.  Muri aka karere ikindi gihugu kiza hafi ni Kenya, naho Kongo nta n’ubwo iri mu bihugu 30 bya mbere.
  7. Mu gihe isi yose yishimira aho ubumwe n’ubwiyunge bugeze mu Banyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, muri Kongo ubwicanyi bushingiye ku moko  buri munsi bugwamo ababarirwa mu magana. Ubushyamirane hagati y’Abahema n’Abalendu mu Ntara ya Ituri, Abanyamulenge n’Abafulero muri Kivu y’amajyepfo, Abanunu n’Abatendé muri Mai-Ndombe, Abanyekongo bo muri Kivu y’Amajyaruguru bazira gusa ko bavuga Ikinyarwanda, ibi byose ni ibishyira Kongo mu bihugu bifite ikibazo gikomeye cy’ubumwe bw’ababituye.
  8. Mu Rwanda umugore yahawe agaciro, ku buryo ruri mu bihugu 5 bya mbere ku isi mu kugira umubare munini w’abagore mu myanya ifata ibyemezo. Muri Kongo umugore aracyari umucakara, kuko ntacyo avuze imbere y’umugabo. Abagore basambanywa ku ngufu buri munsi ntiwababara, ku buryo uwitwa Dr Denis Mukwege yiyise “umuganga usana abagore”.
  9. Mu Rwanda hari ingamba n’ubushake bwa politiki mu guhashya ruswa, bikanarushyira mu bihugu bya mbere muri Afrika aho ushobora gushora imari no kuhakorere “business” nta nkomyi. Muri Kongo ruswa ni umuco kuva kuri Perezida w’igihugu kugeza ku muturage usanzwe. Utariye cyangwa ngo atange ruswa niwe kibazo.
  10. URwanda ruri mu bihugu bya mbere ku isi bifite ingabo n’abapolisi benshi  mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano hirya no hino mu mahanga.  Aho banyuze hose bambitswe imidari y’ishimwe, kubera ubuhanga n’ubwitange bibaranga. Abasirikari n’ abapolisi ba Kongo bari mu ba mbere ku isi batagira uburere n’ubunyamwuga, ku buryo ntawabikururira mu gihugu cye.

Izi ni ingero nkeya mu zahawe Tshisekedi, zimwibutsa ko amagambo yavuze agayitse, kuko Abanyarwanda bafite ishema ryo kuyoborwa na Perezida wabo, Paul Kagame, wabahaye agaciro mu ruhando rw’amahanga. Ni mu gihe benshi mu Banyekongo bahorana ipfunwe mu mahanga, kugeza n’ubwo  bahisha ubwenegihugu bwabo, ngo badafatwa nka “bihemu” cyangwa abantu batagira indangagaciro.

Ariko Tshisekedi  yaba yibuka ko na mbere yo kuyobora uRwanda Perezida Kagame yari jenerali mu ngabo, mu gihe we yatwaraga tagisi akanajyana ubutumwa mu ngo mu Bubiligi? Harya ubwo ukwiye kubobora abandi ninde?Mbere yo kuvuga, biba byiza ubanje gutekereza, kuko iyo uhubutse kenshi wishyira ku Karubanda bitari ngombwa.

2022-12-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abatuye muri Kirehe bakanguriwe kwitabira gahunda zigamije kurwanya Maraliya

Abatuye muri Kirehe bakanguriwe kwitabira gahunda zigamije kurwanya Maraliya

Ubwanditsi 21 Sep 2016
Polisi y’u Rwanda irizeza abaturage umutekano mu bihe byo kwibuka

Polisi y’u Rwanda irizeza abaturage umutekano mu bihe byo kwibuka

Ubwanditsi 05 Apr 2016
Ku bufatanye bwa Giants of Africa, Minisiteri ya Siporo na FERWABA hatashywe ikibuga gishya cya ENDP Karubanda

Ku bufatanye bwa Giants of Africa, Minisiteri ya Siporo na FERWABA hatashywe ikibuga gishya cya ENDP Karubanda

Ubwanditsi 28 May 2024
Minisiteri ya Siporo yahaye ibendera abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda mu gikombe cya Afurika kizabera mu Misiri

Minisiteri ya Siporo yahaye ibendera abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda mu gikombe cya Afurika kizabera mu Misiri

Ubwanditsi 10 Sep 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Icyizere ni cyose ko umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo ushobora gufata isura nshya
POLITIKI

Icyizere ni cyose ko umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo ushobora gufata isura nshya

Ubwanditsi 27 Apr 2018
Ingabo za Kayumba,  zahuye n’uruva gusenya muri RDC-Congo
HIRYA NO HINO

Ingabo za Kayumba,  zahuye n’uruva gusenya muri RDC-Congo

Ubwanditsi 26 Jun 2019
Umunyarwanda warekuwe na Uganda yatanze ubuhamya bw’ubucakara yakoreshejwe n’uko hari abishwe n’uburozi
HIRYA NO HINO

Umunyarwanda warekuwe na Uganda yatanze ubuhamya bw’ubucakara yakoreshejwe n’uko hari abishwe n’uburozi

Ubwanditsi 16 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru