Ijoro ryo ku wa 23 rishyira uwa 24 Mutarama 2025 ryasanze Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi, babyinira ku rukoma. Ni mu gihe abajenosideri ba FDLR baririraga mu myotsi nyuma yo kubura umubyeyi wabo, Jenerali Peter Cirimwami wari Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ubu muri Kongo baravuga ngo “kera babayeho Cirimwami!”
Raporo zitandukanye zagaragaje ko Cirimwami yari ikiraro gihuza Leta ya Kongo na FDLR, akaba ari we wanyuzwagaho ubufasha bwose Perezida Felix Tshisekedi yoherereza uwo mutwe ngo ugire ingufu zisumbuye ziwufasha gutsemba Abatutsi mu Karere k’Ibiyaga Bigari, no kuzahirika ubuyobozi buriho mu Rwanda.
Ngo akagabo gahimba akandi kataraza! Nyuma y’amasaha make avugiye kuri kamera na mikoro z’ibitangazamakuru bitandukanye ko ingabo za Kongo n’abazifasha ari bo bagenzura agace ka Sake, Cirimwami wiyumvaga nk’Ikinani abahuungu ba M23 batabasha yavuze ko agiye kwigerera aho rwambikaniye.
Ageze i Kasengezi, intambwe 10 zari zihagije ngo arebe uko intare za nyazo zisa, bitandukanye n’uko yiyumvaga afite amakare. Amakuru aturuka aho urugamba rubera avuga ko Cirimwami akigera muri ako gace, isasu ry’abahungu ba M23 –bazwi cyane nk’Intare za Sarambwe–ryamuhwaranyije atararenga umutaru.
Ubutumwa Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yanyujije ku rubuga rwa X kuri uyu wa 24 Mutarama 2025, buragira buti “Umugaba Mukuru w’igisikare cy’umutwe wa FDLR, General Chirimwami, yapfuye. Yiciwe i Kasengezi ubwo yasuraga abari imbere ku rugamba kugira ngo yifotozanye na bo.”
Ifoto ya Cirimwami na FDLR ku mirongo y’urugamba ishobora kuzaba inzozi mbi kuri Tshisekedi, igihe cyose azaba acyimakaza inzira y’intambara mu kibazo afitenye na M23.
Muri Nzeri 2023 ni bwo Cirimwami wajyaga yiyita ‘Nkuba’ yagizwe Guverineri wa Gisirikare w’agateganyo w’Intara ya Kivu ya Ruguru, itegetswe n’igisirikare kuva mu 2021.
Kuba Tshisekedi yarahisemo Cirimwami ngo ahayobore si uko yari azi neza ko aratsinda urugamba rwananiye bagenzi be, ahubwo n’uko yari azi ko ari we ‘papa’ wa FDLR kandi Leta ya Kongo ikaba yizera ko uwo mutwe ari wo wabasha gutinyuka kurasana na M23 kuko wo wasaritswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Imikoranire ya Cirimwami na FDLR yatumye ubwicanyi bwibasira Abatutsi b’Abanyekongo bukaza umurego, inka zabo ziraraswa izindi zirasahurwa, n’aho amazu yabo aratwikwa bakwira imisharo.
Nubwo itotezwa bakorerwa ritarangiye, urupfu rwa Cirimwami ruratuma nibura Abatutsi b’Abanyekongo bumva ko amaherezo Imana basenga izabatabara.