• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Jenerali Cirimwami wiyise ‘intare’, ku nshuro ya mbere yabonye mu maso h’Intare za Sarambwe yahise asezera ku birayi

Jenerali Cirimwami wiyise ‘intare’, ku nshuro ya mbere yabonye mu maso h’Intare za Sarambwe yahise asezera ku birayi

Ubwanditsi 24 Jan 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Ijoro ryo ku wa 23 rishyira uwa 24 Mutarama 2025 ryasanze Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi, babyinira ku rukoma. Ni mu gihe abajenosideri ba FDLR baririraga mu myotsi nyuma yo kubura umubyeyi wabo, Jenerali Peter Cirimwami wari Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ubu muri Kongo baravuga ngo “kera babayeho Cirimwami!”

Raporo zitandukanye zagaragaje ko Cirimwami yari ikiraro gihuza Leta ya Kongo na FDLR, akaba ari we wanyuzwagaho ubufasha bwose Perezida Felix Tshisekedi yoherereza uwo mutwe ngo ugire ingufu zisumbuye ziwufasha gutsemba Abatutsi mu Karere k’Ibiyaga Bigari, no kuzahirika ubuyobozi buriho mu Rwanda.

Ngo akagabo gahimba akandi kataraza! Nyuma y’amasaha make avugiye kuri kamera na mikoro z’ibitangazamakuru bitandukanye ko ingabo za Kongo n’abazifasha ari bo bagenzura agace ka Sake, Cirimwami wiyumvaga nk’Ikinani abahuungu ba M23 batabasha yavuze ko agiye kwigerera aho rwambikaniye.

Ageze i Kasengezi, intambwe 10 zari zihagije ngo arebe uko intare za nyazo zisa, bitandukanye n’uko yiyumvaga afite amakare. Amakuru aturuka aho urugamba rubera avuga ko Cirimwami akigera muri ako gace, isasu ry’abahungu ba M23 –bazwi cyane nk’Intare za Sarambwe–ryamuhwaranyije atararenga umutaru.

Ubutumwa Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yanyujije ku rubuga rwa X kuri uyu wa 24 Mutarama 2025, buragira buti “Umugaba Mukuru w’igisikare cy’umutwe wa FDLR, General Chirimwami, yapfuye. Yiciwe i Kasengezi ubwo yasuraga abari imbere ku rugamba kugira ngo yifotozanye na bo.”

Ifoto ya Cirimwami na FDLR ku mirongo y’urugamba ishobora kuzaba inzozi mbi kuri Tshisekedi, igihe cyose azaba acyimakaza inzira y’intambara mu kibazo afitenye na M23.

Muri Nzeri 2023 ni bwo Cirimwami wajyaga yiyita ‘Nkuba’ yagizwe Guverineri wa Gisirikare w’agateganyo w’Intara ya Kivu ya Ruguru, itegetswe n’igisirikare kuva mu 2021.

Kuba Tshisekedi yarahisemo Cirimwami ngo ahayobore si uko yari azi neza ko aratsinda urugamba rwananiye bagenzi be, ahubwo n’uko yari azi ko ari we ‘papa’ wa FDLR kandi Leta ya Kongo ikaba yizera ko uwo mutwe ari wo wabasha gutinyuka kurasana na M23 kuko wo wasaritswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Imikoranire ya Cirimwami na FDLR yatumye ubwicanyi bwibasira Abatutsi b’Abanyekongo bukaza umurego, inka zabo ziraraswa izindi zirasahurwa, n’aho amazu yabo aratwikwa bakwira imisharo.

Nubwo itotezwa bakorerwa ritarangiye, urupfu rwa Cirimwami ruratuma nibura Abatutsi b’Abanyekongo bumva ko amaherezo Imana basenga izabatabara.

 

 

2025-01-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge bwakomereje mu karere ka Nyabihu

Ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge bwakomereje mu karere ka Nyabihu

Ubwanditsi 05 Jan 2016
Mu gihe habura amasaha make ngo Amavubi akine na Mozambique, CAF yavuze ko umunyezamu Olivier Kwizera atemerewe gukina uyu mukino

Mu gihe habura amasaha make ngo Amavubi akine na Mozambique, CAF yavuze ko umunyezamu Olivier Kwizera atemerewe gukina uyu mukino

Ubwanditsi 24 Mar 2021
DR MUKANKOMEJE, GEN IBINGIRA NA DR BIRUTA BARI KUREBA UKO KIVU IBUNGABUNZWE

DR MUKANKOMEJE, GEN IBINGIRA NA DR BIRUTA BARI KUREBA UKO KIVU IBUNGABUNZWE

Ubwanditsi 06 Jan 2016
Ebola iravuza ubuhuha  muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Ebola iravuza ubuhuha muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Ubwanditsi 09 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kigali: Mu migina indaya yatabawe basanga itari mu kuri
Mu Mahanga

Kigali: Mu migina indaya yatabawe basanga itari mu kuri

Ubwanditsi 06 Jan 2016
Hakomeje kwibazwa impamvu abaturage ba Uganda bafunze umuhanda k’umupaka inzego zabo zirebera
INKURU NYAMUKURU

Hakomeje kwibazwa impamvu abaturage ba Uganda bafunze umuhanda k’umupaka inzego zabo zirebera

Ubwanditsi 22 Dec 2017
Amafoto – Mu mukino wa gucuti, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Police FC igitego kimwe kuri kimwe
Amakuru

Amafoto – Mu mukino wa gucuti, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Police FC igitego kimwe kuri kimwe

Ubwanditsi 06 Feb 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru