• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Omar Artan witegura gusifura UEFA Super Cup izahuza PSG na Aston Villa, azasifura umumukino wa nyuma wa CECAFA KAGAME Cup 2026   |   03 Aug 2026

  • Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026   |   02 Aug 2026

  • Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana   |   01 Aug 2026

  • APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC zizakina FERWAFA Super Cup 2026 yari isanzwe ikinwa n’amakipe abiri   |   01 Aug 2026

  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda irakangurira ababyeyi n’abayobozi gukomeza ingamba zo kwita ku burenganzira bw’abana

Polisi y’u Rwanda irakangurira ababyeyi n’abayobozi gukomeza ingamba zo kwita ku burenganzira bw’abana

Ubwanditsi 14 Mar 2016 Mu Mahanga

​Nk’uko Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zo kurinda abana ihohoterwa, Polisi y’u Rwanda irakangurira abayobozi b’inzego z’ibanze n’ababyeyi gukomeza izo ngamba.
Ubu butumwa bwatanzwe na Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa kane tariki ya 10 Werurwe, nyuma y’aho hari umwana w’umukobwa w’imyaka 12 ukomoka mu karere ka Burera wataye ishuri, akaza gushaka akazi ko gukora mu rugo mu karere ka Rulindo, Umurenge wa Base, nyuma y’umwaka umwe akisanga yatewe inda n’umusore wogosha. Ubu uyu mwana akaba ari kwitabwaho n’ikigo Isange One Stop Center gikorera mu bitaro bya Polisi biri ku Kacyiru.

Ni muri urwo rwego itsinda ry’abapolisi baturutse Kacyiru ryajyanye imodoka ikora nk’ibiro ndetse ikanakira ibirego by’abaturage izwi nka “Mobile Police Station Van” muri uwo murenge wa Base ngo ryigishe abaturage uburenganzira bw’umwana.
Superintendent of Police (SP) Modeste Mbabazi wari waturutse mu ishami ry’ubugenzacyaha (CID), yasobanuriye abaturage b’umurenge wa Base ko Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba nyinshi mu kubahiriza uburenganzira bw’umwana, harimo kwigira amashuri 12 y’ibanze ubuntu, bityo bikaba bidakwiye ko hari umwana wavutswa uburenganzira bwo kwiga.

Yakomeje avuga ko hashyizweho gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, Gir’inka n’izindi, izi zose zigamije gutuma umunyarwanda abaho neza; ariko hakaba hakiri abantu bamwe n’imiryango imwe n’imwe idashyira izo gahunda mu bikorwa, ari nayo itita ku burenganzira bw’umwana.

SP Mbabazi yabwiye abaturage ba Base ko mu gace kabo hagaragaramo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe, ibyo byose bigatuma habaho ibikorwa by’ihohoterwa mu miryango no kutita ku bana.

Yagize ati:”Murasabwa kwirinda ihohoterwa iryo ariryo ryose rigaragara mu miryango yanyu, mugatanga amakuru y’abahungabanya uburenganzira bw’umwana”.

Twahirwa Phocas, umwe mu baturage b’uwo murenge watanze ikirego cye, yagize ati” ndashimira iyi serivisi nziza Polisi yaduhaye, mbere nari mfite ibibazo kubera kwitinya singane inzego zibishinzwe, ariko ubu ikibazo cyanjye nagitanze kandi nizeye ko kizakemuka, kandi nahawe na nimero haramutse havutse ibindi bibazo nahamagara nkabamenyesha”.

Twahirwa yashimiye inama Polisi idahwema kubagira, anayizeza ko bagiye gukorana bya hafi n’abayobozi b’inzego z’ibanze, bagashishikariza abantu kwita ku burenganzira bw’umwana ubirenzeho agashyikirizwa inzego zibishinzwe.

Ibi biganiro byari byanitabiriwe na Inspector of Police (IP) Angelique Uwamwezi, nawe wari waturutse mu ishami ry’ubugenzacyaha (CID), IP Emmanuel Dusengimana ushinzwe imikoranire hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage, n’umuyobozi w’akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Claire Gasanganwa.

RNP

2016-03-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umutwe FRB-ABARUNDI wigambye igitero gikomeye cyagabwe ku birindiro by’ingabo z’u Burundi

Umutwe FRB-ABARUNDI wigambye igitero gikomeye cyagabwe ku birindiro by’ingabo z’u Burundi

Ubwanditsi 21 Nov 2019
Perezida Museveni yatangiye kwitura abadepite bashyigikiye ihindurwa ry’Itegeko Nshinga

Perezida Museveni yatangiye kwitura abadepite bashyigikiye ihindurwa ry’Itegeko Nshinga

Ubwanditsi 25 Dec 2017
Umuryango w’uwari umushoferi wa Bobi Wine wanze amafaranga wohererejwe na Museveni

Umuryango w’uwari umushoferi wa Bobi Wine wanze amafaranga wohererejwe na Museveni

Ubwanditsi 24 Sep 2018
Imikoranire myiza ya Polisi n’abaturage ba Huye yatumye hafatwa ibiyobyabwenge bitandukanye

Imikoranire myiza ya Polisi n’abaturage ba Huye yatumye hafatwa ibiyobyabwenge bitandukanye

Ubwanditsi 13 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hakuzimana Rashid yahamwe n’ibyaha byose aregwa, akatirwa gufungwa imyaka irindwi.
Amakuru

Hakuzimana Rashid yahamwe n’ibyaha byose aregwa, akatirwa gufungwa imyaka irindwi.

Ubwanditsi 08 Oct 2024
Umunsi wa gatanu wa shampiyona y’u Rwanda urakomeza As Kigali iri mu nzira yerekeza muri Libye gukina na As Nasr muri Confederation Cup
Amakuru

Umunsi wa gatanu wa shampiyona y’u Rwanda urakomeza As Kigali iri mu nzira yerekeza muri Libye gukina na As Nasr muri Confederation Cup

Ubwanditsi 13 Oct 2022
Ubu kuyobora itorero birasaba kwiga Kaminuza no kuba utarakoze Jenoside
POLITIKI

Ubu kuyobora itorero birasaba kwiga Kaminuza no kuba utarakoze Jenoside

Ubwanditsi 12 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru