• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Omar Artan witegura gusifura UEFA Super Cup izahuza PSG na Aston Villa, azasifura umumukino wa nyuma wa CECAFA KAGAME Cup 2026   |   03 Aug 2026

  • Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026   |   02 Aug 2026

  • Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana   |   01 Aug 2026

  • APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC zizakina FERWAFA Super Cup 2026 yari isanzwe ikinwa n’amakipe abiri   |   01 Aug 2026

  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Umuryango w’uwari umushoferi wa Bobi Wine wanze amafaranga wohererejwe na Museveni

Umuryango w’uwari umushoferi wa Bobi Wine wanze amafaranga wohererejwe na Museveni

Ubwanditsi 24 Sep 2018 Mu Mahanga

Umuryango wa Yasin Kawuma wari umushoferi wa depite akaba n’umuhanzi ukomeye muri Uganda, Bobi Wine, wishwe ku wa 14 Kamena 2018, wanze amashilingi miliyoni 20 zo kuwufata mu mugongo wohererejwe na Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni.

Uyu mushoferi yishwe n’inzego z’umutekano za Uganda mu gihe cy’imyigaragambyo ijyanye n’amatora y’umudepite uhagararariye Akarere ka Arua, bamwe bavuga ko abamwishe bari bazi ko ari Bobi Wine bahitanye.

Nyuma y’ukwezi kurengaho gato apfuye, Perezida Museveni yohereje umuririmbyi Catherine Kusasira ngo ashyire umuryango wa Yasin impozamarira, ariko uyitera utwatsi.

Umuryango wose nk’abitsamuye ngo wanze ayo mafaranga uvuga ko igikenewe ari ubutabera ku mwana wabo, atari amashilingi ya Museveni nk’uko Daily Monitor yabitangaje.

Catherine Kusasira wari watwaye ayo mashilingi mu muryango wa Yasin Kawuma abinyuje ku rubuga rwe rwa Facebook, yavuze ko akurikije uko yajyaga abona Museveni afasha abantu, yumvaga ari n’igikorwa cy’ingenzi kuri uwo muryango.

Yakomeje agira ati “Ndabizi buri wese afite uburenganzira bwo kutabona ibintu kimwe nanjye kuri iyi ngingo, hari n’ababifata nk’igikorwa cya politiki ariko ku bwanjye ndahamya ko kuri iyi nshuro icyari gishyizwe imbere ari ukureba imibereho y’abana hatitawe ku bijya bitandukanya abantu.”

“Ndetse nkanemeza ko ubufasha bwa Perezida ashaka gutanga burenze kure miliyoni 20 z’amashilingi nk’uko bamwe babitekereza.”

Kusasira yanatangaje ko afite n’ubundi butumwa nk’ubu bw’amashilingi yahawe na Museveni ngo abushyire Se w’uwahoze ayobora Polisi mu Karere ka Buyende, ASP Mohammad Kirumira nawe wishwe arashwe ku wa 8 Nzeri 2018.

2018-09-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uburwayi bwo mu mutwe buravurwa bugakira, na Himbara David yemeye kunywa imiti yakira

Uburwayi bwo mu mutwe buravurwa bugakira, na Himbara David yemeye kunywa imiti yakira

Ubwanditsi 10 Oct 2022
FDLR YIYITA IMPUNZI Z’ABANYARWANDA ZITOTEZWA MURI KONGO, KANDI AHUBWO YARAFASHE BUGWATE IZO MPUNZI

FDLR YIYITA IMPUNZI Z’ABANYARWANDA ZITOTEZWA MURI KONGO, KANDI AHUBWO YARAFASHE BUGWATE IZO MPUNZI

Ubwanditsi 15 Mar 2023
Happy 27th Wedding Anniversary

Happy 27th Wedding Anniversary

Ubwanditsi 10 Jun 2016
Abadepite b’u Burayi basuye Isange One Stop Centre

Abadepite b’u Burayi basuye Isange One Stop Centre

Ubwanditsi 22 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko Cyemayire Emmanuel yakorewe iyica rubozo na CMI Mbarara- Kampala [ Video ]
ITOHOZA

Uko Cyemayire Emmanuel yakorewe iyica rubozo na CMI Mbarara- Kampala [ Video ]

Ubwanditsi 30 Jan 2018
Natanyahu ati “hari abashyize igitutu ku Rwanda rureka kwakira abimukira”
HIRYA NO HINO

Natanyahu ati “hari abashyize igitutu ku Rwanda rureka kwakira abimukira”

Ubwanditsi 04 Apr 2018
Umukinnyi Bukuru Christopher yirukanywe mu mwiherero w’ikipe ya APR FC azira imyitwarire mibi.
Amakuru

Umukinnyi Bukuru Christopher yirukanywe mu mwiherero w’ikipe ya APR FC azira imyitwarire mibi.

Ubwanditsi 16 May 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru