• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Uko Cyemayire Emmanuel yakorewe iyica rubozo na CMI Mbarara- Kampala [ Video ]

Uko Cyemayire Emmanuel yakorewe iyica rubozo na CMI Mbarara- Kampala [ Video ]

Ubwanditsi 30 Jan 2018 ITOHOZA

Kuri uyu wa Kabiri nibwo  Cyemayire Emmanuel yaganiriye n’itangazamakuru, ku maso bigaragara ko ananiwe nyuma y’iminsi 25 y’ububabare yanyujijwemo n’Urwego rw’Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda (CMI), arara rwantambi. Yageze mu Rwanda kuri uyu wa Mbere, asa nubonekewe yagize  ati “ndumva ndi kurota, mvuye ikuzimu”. Cyemayire Emmanuel avuga ko I Kampala ngo yahahuriye n’akaga gakomeye, aho ngo yahohotewe cyane kugera n’aho bamuzirikisha amapingu amaboko n’amaguru bayaboheye kucyuma hejuru.

Yagize ati “Banziritse amaguru bayanaganika ku cyuma, noneho n’amaboko barayazirika ndyama ku makaro, namaze iminsi umunani ahantu mu ma escaliers (ingazi), nta muntu umbaza uretse kunkubita mu gitondo nimugoroba, bankubitaga inshyi n’imigeri bambaza ngo nazanywe n’iki, nkababwira ko ari bo bakizi kuko njyewe ntacyo nari nzi, mara iminsi umunani bankubita ndi kuri ayo mapingu, nta kintu na kimwe nifubitse, nahagiriye ibihe bikomeye cyane, naharwariye umugongo n’ubu urambabaza.”

Nyuma y’iminsi umunani ngo ni bwo batangiye kumujyana mu biro byabo kumubaza, aho ku munsi wa mbere wo kumubaza bamubajije abajenerali bo mu Rwanda bavugana. Ngo yarabahakaniye anababwira ko nta n’umwe bavugana ndetse nta n’umuntu wo mu muryango wabo uba mu gisirikare.

Ngo bamubwiye ko bamukubita natababwiza ukuri. Ngo baje no kumubaza umugabo witwa Pasiteri Deo Nyirigira, asubiza ko amuzi, ko ari pasiteri we, ngo banamubaza niba hari icyo bapfa, arabahakanira.

Bananamubajije uwitwa Felix Mwizerwa, ngo ababwira ko amuzi ko ari umuhungu wa Pasiteri Deo Nyirigira kandi ngo na we ntacyo bapfa. Ngo banamubajije abantu avugana na bo  muri Ambasade y’u Rwanda muri Uganda, abahakanira ko ntabo.

Muri uko kumubaza, Cyemayire avuga ko yumvaga hari abantu bandi babaga bahari ariko ngo ntiyamenyaga abo ari bo kuko yari afunze igitambaro mu maso. Ikaba ari na yo mpamvu akeka ko pasiteri Deo Nyirigira n’umuhungu bari bahari.

Bamaze kumubaza ngo bamusubije aho yari afungiye bongera kumuhambiriza amapingu amaguru n’amaboko, ku munsi ukurikiyeho bongera kujya kumubaza.

Ati “Bambajije ibibazo byinshi cyane, bambajije umunsi wose. Kuva nka saa tatu kugeza saa sita, bajya kungaburira, bangarura saa munani bigera saa kumi n’ebyiri. Nk’uko akomeza abisobanura.”

Mu bibazo bamubazaga, harimo imyirondoro, aho yize, amazina y’abo bavukana na za telefoni zabo, ngo bamubaza inshuti ze zo mu Rwanda na telefoni zabo ndetse n’iz’i Mbarara. Avuga ko banamubajije impamvu ajya mu Rwanda, asobanura ko ahaza kubera ko ahafite umuryango.

Yagize ati “Impamvu nza mu Rwanda ni yo yabaye ikibazo cyane kuko bambaza itariki igihe nazaga mu Rwanda icyo nabaga nje gukora. Nagiye nsobanura ariko nkabona ntibabyumva bakambwira ngo turagukubita. Bati ‘wewe utapata shida, turagukubita.’ Nkababwira nti ibyo mbabwira ni ukuri nta kindi kinjyana mu Rwanda.”

Nyuma yo kumubaza ibibazo byinshi, abo basirikare ngo bamubwiye ko bamukekagaho kuba muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko ngo none basanze ahaba byemewe n’amategeko, ngo niyihangane umuyobozi azamufungura.

2018-01-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Bombori-Bombori muri FLN : Col. Masamba Marc yafashwe mpiri, abasirikare benshi baricwa, Col Javeli yigumuye kuri MRCD kubera amakimbirane ari mu ba ofisiye bakuru b’uyu mutwe ukuriwe na Gen. Hamada Habimana

Ubwanditsi 03 Mar 2020
Leta ya Kongo iri mu ihurizo mu kurangiza ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Leta ya Kongo iri mu ihurizo mu kurangiza ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Ubwanditsi 17 Jul 2023
Jean Paul Ntagara yabwiye Kayumba Nyamwasa ko umuyaga w’impinduka nawe ugomba ku muhuha, RNC atari akarima ke

Jean Paul Ntagara yabwiye Kayumba Nyamwasa ko umuyaga w’impinduka nawe ugomba ku muhuha, RNC atari akarima ke

Ubwanditsi 11 Feb 2020
Diaspora yariye karungu, amabanga yose y’abanzi b’u Rwanda kukarubanda, dore iby’inama ya Rusesebagina yabereye mu ibanga

Diaspora yariye karungu, amabanga yose y’abanzi b’u Rwanda kukarubanda, dore iby’inama ya Rusesebagina yabereye mu ibanga

Ubwanditsi 01 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ange Kagame yasabwe
ITOHOZA

Ange Kagame yasabwe

Ubwanditsi 29 Dec 2018
Ese David Himbara yaba yarose perezida Kagame atari we uyoboye u Rwanda cyangwa ni uguta umutwe?
ITOHOZA

Ese David Himbara yaba yarose perezida Kagame atari we uyoboye u Rwanda cyangwa ni uguta umutwe?

Ubwanditsi 30 May 2018
Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi
Amakuru

Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi

RUSHYASHYA 15 Jun 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru