• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abadepite b’u Burayi basuye Isange One Stop Centre

Abadepite b’u Burayi basuye Isange One Stop Centre

Ubwanditsi 22 Sep 2016 Mu Mahanga

Umuyobozi wa komite y’abadepite b’u Burayi ishinzwe uburenganzira bw’abagore n’uburinganire(FEMM), Iratxe Garcia Perez yavuze ko ibihugu n’imiryango bikwiye gushyira ingufu no kwita ku bibazo bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Garcia yavuze ibi ku italiki ya 21 mu kiganiro yatangiye ku Isange One Stop Centre ku bitaro bya Kacyiru, aho yari ayoboye itsinda ry’intumwa zivuye muri FEMM zije kwirebera aho Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bageze bahangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Aha Garcia yagize ati:” Tuvuga ku ihohoterwa cyane, ni ikibazo cy’isi yose,…mu gihugu cyanjye cya Espanye, mu Burayi no mu bindi bihugu; haracyari abagore bagikorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”

Yakomeje agira ati:” Uyu munsi twagiye mu kigo cyita ku bapfakazi n’impfubyi ba jenoside , ubu twaje kwirebera uko Isange ifasha abahohotewe. Kugira ahantu nk’aha ho gufashiriza abahohotewe, kuri twe ni ikintu gikomeye, turashimira u Rwanda kubyo rwakoze.”

Yarangije agira ati:”Twatangajwe na gahunda u Rwanda rufite ku buringanire na serivisi zihabwa abagore, twashimye akazi kanyu; Isange ni urugero rwiza mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”

Superintendent of Police(SP) Shafiga Murebwayire, umuhuzabikorwa wa Isange One Stop Centre wakiriye izi ntumwa, yavuze ko igitekerezo cyo gushing iki kigo cyavutse kugirango hahurizwe hamwe serivisi zari zitatanye mu buryo bwahendaga kandi bukagora uwakorewe ihohoterwa.

Yagize ati:” Ubu ni ubukomatanyabikorwa bwahurije hamwe inzego zari zishinzwe gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina harimo Minisiteri z’Uburinganire no guteza imbere umuryango, Ubuzima, Ubutabera n’Umutekano mu gihugu; dufite abaganga, abajyanama b’ihungabana, ibigishamibanire, abagenzacyaha ; ibyo byose bifasha uwahohotewe kubona ibyo akeneye byose ,akabibonera ahantu hamwe kandi ku buntu.”

SP Murebwayire yarangije agira ati:”Aho bikenewe, duherekeza abahohotewe basubira iwabo kugira ngo turebe ko basubiye mu buzima busanzwe kuko hari abumva bazahabwa akato n’abo mu miryango yabo.”

Isange, yatangiye nk’umushinga w’igerageza muw’2009, imaze kwagurwamo izindi ziri ku bitaro 27 by’uturere mu gihugu hose.

-4132.jpg

-4133.jpg

Itanga ubuvuzi ku buntu, ubujyanama ku ihungabana n’imibanire ndetse n’ubwunganizi mu mategeko ku bakorewe ihohoterwa n’abana bahohotewe kandi yashyiriyeho buri wese uburyo bw’itumanaho ishyiraho umurongo wa telefoni utishyura wa 3029- wanabanye ingirakamaro mu kubona amakuru ku bahohotewe kugirango batabarwe.

RNP

2016-09-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Avuga kuri Rugwabiza Perezida Kagame Ati “Ni ukuvuga ngo…mu gihe yaje nka hano aje mu kiruhuko agakubitana na cabinet azajya ayitabira atubwira iby’aho avuye.”

Avuga kuri Rugwabiza Perezida Kagame Ati “Ni ukuvuga ngo…mu gihe yaje nka hano aje mu kiruhuko agakubitana na cabinet azajya ayitabira atubwira iby’aho avuye.”

Ubwanditsi 07 Oct 2016
Minisitiri Biruta yibukije inzego z’Ububiligi ko gukoloneza u Rwanda byarangiranye n’umwaka w’1962, Anagaruka kuri Paul Rusesabagina wiyita imfubyi Mbiligi

Minisitiri Biruta yibukije inzego z’Ububiligi ko gukoloneza u Rwanda byarangiranye n’umwaka w’1962, Anagaruka kuri Paul Rusesabagina wiyita imfubyi Mbiligi

Ubwanditsi 08 May 2021
Amafaranga ari kuri konti zitagikoreshwa agiye kwimurirwa muri BNR

Amafaranga ari kuri konti zitagikoreshwa agiye kwimurirwa muri BNR

Ubwanditsi 09 Jan 2017
FDU-Inkingi yashimangiye ko INGABIRE Victoire akiri umuyoboke w’iryo shyaka rikorana na FDLR mu bikorwa by’iterabwoba

FDU-Inkingi yashimangiye ko INGABIRE Victoire akiri umuyoboke w’iryo shyaka rikorana na FDLR mu bikorwa by’iterabwoba

Ubwanditsi 02 Nov 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Urugo rwa Gen Tumukunde rwagoswe n’inzego z’umutekano harasakwa miliyoni 40$ ateganya kuzakoresha mu matora
HIRYA NO HINO

Uganda: Urugo rwa Gen Tumukunde rwagoswe n’inzego z’umutekano harasakwa miliyoni 40$ ateganya kuzakoresha mu matora

Ubwanditsi 18 Mar 2020
Igitekerezo cya Kayumba ku mpagarara mu Karere, no kugaragaza uko abibona “Ntigihwitse nabusa”
INKURU NYAMUKURU

Igitekerezo cya Kayumba ku mpagarara mu Karere, no kugaragaza uko abibona “Ntigihwitse nabusa”

Ubwanditsi 23 Jul 2019
Umuyobozi muri RSSB arahamya ko yibwe n’abana b’abakobwa nyuma yo gushaka kubafasha
INKURU NYAMUKURU

Umuyobozi muri RSSB arahamya ko yibwe n’abana b’abakobwa nyuma yo gushaka kubafasha

Ubwanditsi 09 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru