• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»Cristiano Ronaldo yegukanye ‘Ballon d’Or’ ya gatanu anganya amateka na Messi (Amafoto)

Cristiano Ronaldo yegukanye ‘Ballon d’Or’ ya gatanu anganya amateka na Messi (Amafoto)

Ubwanditsi 08 Dec 2017 IMIKINO

Rutahizamu wa Real Madrid, Cristiano Ronaldo, yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza ku Isi ‘Ballon d’Or’ cya gatanu anganya aya mateka na Lionel Messi bahora bahanganye.

Ibi birori byabereye mu Mujyi wa Paris ku Munara wa Tour Eiffel mu Bufaransa, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 7 Ukuboza 2017.

Ronaldo yafashije Real Madrid kwegukana igikombe cya Shampiyona ya Espagne “La Liga” ayitsindiye ibitego 25 mu mikino 29; ayihesha igikombe cya UEFA Champions League ya 2016-2017 ayitsindiye ibitego 12 mu mikino 13 ndetse umwaka wose urangira atsinze ibitego birenga 42 mu marushanwa yose.

Uyu mugabo w’imyaka 32, yatowe n’ikinyamakuru France Football nk’umukinnyi wakoze ibidasanzwe mu mwaka ahigitse rutahizamu wa FC Barcelona, Lionel Messi ubundi wari usanzwe afite agahigo ko kwegukana ‘Ballon d’Or’ eshanu, amateka yari yihariye ku isi.

Ronaldo yaciye aka gahigo kuri ubu na we akaba amaze kwegukana iki gihembo inshuro eshanu harimo iyo mu 2008 yegukanye agikinira Manchester United, yongera kuyitwara mu 2013 na 2014, ayisubiza mu 2016 ndetse n’uyu mwaka akaba yongeye kubikora. Ronaldo yaje ku isonga mu bakinnyi 30 batowe n’itsinda ry’abanyamakuru 173.

Messi ni we wasoje ari uwa kabiri, Neymar aba uwa gatatu, Gianluigi Buffon wa Juventus aba uwa kane ari na we munyezamu waje hafi.

Mu bandi bakinnyi ba Real Madrid bari kuri uru rutonde barimo Luka Modric waje ku mwanya wa gatanu, Sergio Ramos wa gatandatu mu gihe Marcelo ari ku wa 16th, Toni Kroos uwa 17 na Karim Benzema wa 25.

Iyi Ballon d’Or ibaye iya kabiri itanzwe na France Football kuva mu 2016 iki kinyamakuru cyatandukana na FIFA mu bufatanye bwari bumaze imyaka itandatu bahuje iki gihembo n’icya FIFA World Player of the Year, nacyo gihabwa umukinnyi wahize abandi mu mwaka.

Cristiano Ronaldo yegukanye ‘Ballon d’Or’ ya gatanu

Ibi birori byabereye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa

Cristiano w’imyaka 32 yatowe nk’umukinnyi wakoze ibidasanzwe ahigitse Lionel Messi basanzwe bahanganye

Ronaldo nyuma yo gushyikirizwa umupira wa Zahabu yari afite akanyamuneza

Ronaldo ashimirwa na nyina Maria Dolores dos Santos Aveiro n’umwana we Cristiano Ronaldo Jr nyuma yo gutangazwa ko yegukanye Ballon d’Or

Cristiano Ronaldo yashyize ifoto kuri Instagram mbere yo kwerekeza i Paris mu muhango yaherewemo Ballon d’Or

Nike yari yaciye amarenga ko Ronaldo atwara Ballon d’Or ya gatanu imukorera n’urukweto

Umubyeyi wa Ronaldo yashyize hanze ifoto yandikaho amagambo agaragaza ko yiteguye kwerekeza mu Bufaransa

Umukunzi wa Ronaldo, Georgina Rodriguez, yagaragaje ifoto ye kuri Instagram ari mu ndege yerekeza mu Bufaransa ahatangiwe Ballon d’Or

2017-12-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda

Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda

RUSHYASHYA 12 Aug 2026
Champions League: FC Barcelone yasezereye Man Utd iyinyagiye, Juventus ikurwamo na Ajax (Amafoto)

Champions League: FC Barcelone yasezereye Man Utd iyinyagiye, Juventus ikurwamo na Ajax (Amafoto)

Ubwanditsi 17 Apr 2019
Etoile de l’Est n’Amagaju FC zazamutse mu kiciro cya mbere cy’umwaka w’imikino wa 2023-2024

Etoile de l’Est n’Amagaju FC zazamutse mu kiciro cya mbere cy’umwaka w’imikino wa 2023-2024

Ubwanditsi 20 May 2023
Real Madrid yanganyije na Chelsea mu mukino ubanza wa ½ cya UEFA Champions League, PSG irakina na Manchester City.

Real Madrid yanganyije na Chelsea mu mukino ubanza wa ½ cya UEFA Champions League, PSG irakina na Manchester City.

Ubwanditsi 28 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Leta yashyizeho umusoro kuri Bibiliya na Korowani
Mu Mahanga

Uganda: Leta yashyizeho umusoro kuri Bibiliya na Korowani

Ubwanditsi 16 May 2018
Tour du Rwanda yasigiye u Rwanda akayabo nyuma yo kwinjiza nibura miliyoni 32 Frw ku ijoro
UBUKUNGU

Tour du Rwanda yasigiye u Rwanda akayabo nyuma yo kwinjiza nibura miliyoni 32 Frw ku ijoro

Ubwanditsi 05 Mar 2019
Amerika : Congo yahejwe mu nama yigaga ku bibazo byayo, menya impamvu zabyo
Uncategorized

Amerika : Congo yahejwe mu nama yigaga ku bibazo byayo, menya impamvu zabyo

Ubwanditsi 19 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru