• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Ibiganiro bya Uganda n’u Rwanda: Ikimwaro mu ruhame

Ibiganiro bya Uganda n’u Rwanda: Ikimwaro mu ruhame

Ubwanditsi 17 Dec 2019 POLITIKI

Umuhanzi w’Umunye-Congo, Koffi Olomide, yigeze kuririmba ati ‘Lokuta eyaka na ascenseur, vérité eye na éscalier pe ekomi’, bishatse kuvuga ngo ikinyoma gica muri ascenseur, ukuri kunyura ku ngazi ariko kukagera iyo kujya.

Abaminisitiri batatu bakuru muri Politiki, Busingye Johnston, Prof Shyaka Anastase na Gen Patrick Nyamvumba, bari mu ntumwa z’u Rwanda zitabiriye ibiganiro bya Uganda-Rwanda; bakinnye agakoryo Abagande, umuto muri bo aba ariwe bagira uyobowe itsinda ryabo.

Minisitiri Olivier Nduhungirehe ni muto mu myaka, umunyabwenge, uzi gutebya no kuganira bya kinyarwanda bimwe byo gukirana bacyocyorana, bagakoresha imitego ya ‘Rugondihene’, yamamaye mu mateka nyarwanda cyane iyo abantu babaga basoma ku inzoga y’ubuki y’inkangaza.

Intumwa za Uganda hafi ya bose barisaziye, rero bakoze ikosa rikomeye ryo kumwibeshyaho. Iyo hagira ubagira inama ngo barebe ibiganiro byo kuri YouTube bya Nduhungirehe ari i New York, ubwo u Rwanda rwayoboraga Akanama ka Loni gashinzwe umutekano. Ntabwo bamenye ikibakubise. Nk’uko Muhammad Ali yigeze kubivuga, umuvandimwe Nduhungirehe ‘Yanyeganyegaga nk’ikinyugunyugu akadwinga nk’uruyuki’.

Tugumye mu mukino w’iteramakofi, nta muntu n’umwe mu ntumwa za Uganda zari mu cyumba, washoboraga guhangana na Nduhungirehe. Uyu munyamabanga wa leta ukiri muto, yashoboraga kwifasha icyumba cyose ubwe, abo bazanye bigaramiye.

Mu cyumba harimo kandi Gen Patrick Nyamvumba: Umuntu Abagande bose batinya! Yari yicaye arebana n’abasirikare ba Uganda barimo abakutse umutima kugeza magingo aya bashobora kuba bakinywa imiti y’ihungabana batewe no gutsindwa mu ntambara ya Kisangani.

Abayobozi babo Kahinda Otafire na nyakwigendera Kazini icyo gihe bafashwe mpiri n’Ingabo zari ziyobowe na Gen Nyamvumba. Nyuma baza kurekurwa basubizwa Uganda. Afande Nyamvumba rero, yari mu cyumba cy’inama kugira ngo yibutse Abanya-Uganda ko gushaka amahoro ku Rwanda biri mu nyungu zabo.

Umwanditsi Hawthorn yigeze kuvuga ko nta muntu ushobora kwiyoberanya akereka isura itari iye rubanda igihe kirekire, amaherezo ntibimuviremo no kuyoberwa uko asa nyabyo.

Nkuko nkunda kubibwira abo mburanira iyo bambajije niba turi butsinde urubanza mu rukiko: “ese turavugisha ukuri? Niba igisubizo ari Yego, ntacyo twikeka.” Mu gihe Umunyamabanga wa Leta ukiri muto yari ashikamye abifashijwemo n’ubuhanga bwe, yabwiraga ukuri urundi ruhande, kwigaragaza mu bimenyetso n’abatangabuhamya.

Mu gihe ubusanzwe politiki na dipolomasi bifatwa nk’imyuga yiyubashye yo gutsura ubushuti n’iterambere, abayobozi ba Uganda bo babifashe nk’umwuga wo kubeshya. Ibinyoma umunsi ku wundi, nta kindi kigamijwe usibye kuyobya no kujijisha abaturage ba Uganda bayobora. Abaturage ntibabizera, nabo ubwabo ntibizera abaturage ahubwo bose babaswe n’ikinyoma, bateze iminsi iriya leta ngo igende babone kugira amahoro.

Kuba turi abaturanyi babo, natwe niko bashaka kudufata. Ntushobora kwemeranya ikintu n’umunyapolitiki wa Uganda ngo wizere ko ari bugikore ku munsi ukurikiyeho. Nk’uko umugani wa Kinyarwanda ubivuga, ‘Uwububa abonwa n’uhagaze’ ndetse ‘iminsi y’igisambo irabaze’. Kuri iyi nshuro twari twazanye Abanye-Congo n’Abanya-Angola; ngo nabo babyibonere.

Ubwo ikibazo cyari kimaze gukomera, u Rwanda rwahisemo gukomanyiriza bicuruzwa bituruka muri Uganda.

Abanya-Uganda batangiye kuvuga bati “Abanyarwanda bazasonza bende gupfa. Ibiribwa byose barya bituruka muri Uganda.”

Iyo mvugo y’ikinyoma ishoboka muri Uganda honyine. Iyo umuntu afite amafaranga arira muri restaurant ahisemo kandi hari ibihugu 194 umuntu ashobora gutumizamo ibyo akeneye. Ariko Abanyapolitiki bo muri Uganda babeshye abaturage babo ko abanyarwanda barya indyo imwe gusa. Nyuma y’amezi atandatu y’icyo cyemezo, Uganda yari itangiye gusaba inguzanyo yihutirwa muri IMF kugira ngo izibe icyuho cyatewe n’ikumirwa ry’ubucuruzi n’u Rwanda.

Muri icyo gihe u Rwanda rwari ruhugiye mu kwishyura miliyoni nyinshi z’amayero ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, ngo irimbishe ikipe yayo na Stade ya Parc des Princes ikirango cyamamaye ku isi hose aricyo: ‘Visit Rwanda’ – Umunyarwanda yaravuze ngo: Uwapfuye yarihuse…’

Nyuma y’inama itaratanze umusaruro, abanya-Uganda bashatse gukwiza ikindi kinyoma, basaba u Rwanda ko bakora itangazo rihuriweho rigamije kugaragaza ko ibintu byose byagenze neza. Minisitiri Nduhungirehe yaratangaye:

Ababwira ati: Sinabeshya abanyarwanda. Mukore itangazo ryanyu mu Luganda niba mubishaka. Ndakora iryanjye mbabwire ukuri ko tutageze ku masezerano:

-  Mwananiwe kutwizeza ko muzirukana imitwe irwanya u Rwanda irimo kwisuganyiriza mu gihugu cyanyu ;

-  Mwananiwe kutwizeza ko muzarekura ibihumbi by’abanyarwanda b’inzirakarengane mumaze igihe mufunze batazi ibyo baregwa ;

-  Mwananiwe kutwizeza ko muzahagarika gutoteza abanyarwanda bakorera ingendo cyangwa baba muri Uganda.

Abanye-Congo bamaze kumenyera guta muri yombi abagize umutwe w’iterabwoba wa FDLR bavuye kubonana n’abayobozi ba Uganda mu nama zigamije gucura imigambi yo gutera u Rwanda. Igisirikare cyabo (FARDC) gikomeje kwica cyangwa gufata abarwanyi batojwe ndetse bagahabwa intwaro na Uganda.

Abanya- Angola nyuma yo kuyobora inama ya mbere yiga ku kibazo cy’u Rwanda na Uganda, batangiye kumenya abo Abanya-Uganda aribo. Mu yandi magambo, Uganda yari yonyine mu nama, yumiwe kandi iri ku butaka bwayo.

Abenshi mu itsinda rya Uganda babaga bahunyiza, bajya kuvuga bakavuga ibintu bidashinga imbere y’itsinda ry’abahanga bakiri bato, bari maso kandi badaca hirya, bashyigikiza ibimenyetso byabo amategeko mpuzamahanga, ibyemeranyijwemo mu kwihuza kw’akarere na dipolomasi.

Umuhanuzi Bob Marley wo muri Jamaica yagize ati: ‘Ushobora kujijisha abantu igihe kimwe, ariko ntabwo wajijisha abantu bose igihe cyose’.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola wari umaze kurambirwa, yaciriye Abanya-Uganda umugani w’inyeshyamba Jonas Savimbi n’uwari umutwe we witwaje intwaro wa UNITA, abihuza na Kayumba Nyamwasa na RNC ye.

Yavuze uburyo Savimbi yari afite ibirindiro muri Zaire, agafashwa cyane na Perezida Mobutu wa Zaire. Gusa ubwo Mobutu yari amaze kuvanwaho n’abanyarwanda, Savimbi na UNITA ye ntabwo bamaze kabiri. Yagize ati “kuva ubwo tumaze imyaka cumi n’irindwi y’amahoro,”mu gusoza asa n’uburira abanya-Uganda, ati “Niba mudashaka gukemura ikibazo gito cya Kayumba Nyamwasa, mushobora kwisanga muhanganye n’ikibazo kinini kurushaho”.

Ubutaha abanya-Uganda bashobora kutemera ko abahuza baba mu cyumba cy’ibiganiro kubera ko barimo gukozwa isoni mu ruhame.

Src: igihe

2019-12-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Banyarwanda nimucyo twibuke twiyubaka, dore ingoma y’abahekuye u Rwanda isigaranye abakaraza babusanya!!

Banyarwanda nimucyo twibuke twiyubaka, dore ingoma y’abahekuye u Rwanda isigaranye abakaraza babusanya!!

Ubwanditsi 07 Apr 2021
Inkorabusa 50 zishyize hamwe ngo zikande u Rwanda zisanga rudakandika

Inkorabusa 50 zishyize hamwe ngo zikande u Rwanda zisanga rudakandika

Ubwanditsi 31 May 2024
Perezida Kagame yakiriye Shansoriyeri wa Austria mu Rwanda

Perezida Kagame yakiriye Shansoriyeri wa Austria mu Rwanda

Ubwanditsi 07 Dec 2018
Perezida Tshisekedi ahanganye n’ihuriro rikomeye: Katumbi na AFC/M23 bashyigikiye igaruka rya Kabila

Perezida Tshisekedi ahanganye n’ihuriro rikomeye: Katumbi na AFC/M23 bashyigikiye igaruka rya Kabila

Ubwanditsi 26 May 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports irakira APR FC mu mukino kwinjira mu myanya y’icyubahiro ari ibihumbi 100Frw, ibiranga umunsi wa 14 wa PNL
Amakuru

Rayon Sports irakira APR FC mu mukino kwinjira mu myanya y’icyubahiro ari ibihumbi 100Frw, ibiranga umunsi wa 14 wa PNL

Ubwanditsi 16 Dec 2022
APR FC yagaruye Jamel Eddine Neffati ukomoka muri Tunisia, uyu aje gukorana na Ben Moussa wasigaranye ikipe nyuma yo kugenda kwa Adil Erradi
Amakuru

APR FC yagaruye Jamel Eddine Neffati ukomoka muri Tunisia, uyu aje gukorana na Ben Moussa wasigaranye ikipe nyuma yo kugenda kwa Adil Erradi

Ubwanditsi 06 Jan 2023
Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?
Amakuru

Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?

RUSHYASHYA 16 Sep 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru