• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Kenya : Dyer&Blair Bank yerekanye impamvu yanze kwizera Umunyemari Rujugiro

Kenya : Dyer&Blair Bank yerekanye impamvu yanze kwizera Umunyemari Rujugiro

Editorial 20 Jun 2016 ITOHOZA

Banki y’ishoramari yo muri Kenya, Dyer&Blair yasobanuriye urukiko impamvu yanze kwishyurira ku gihe amafaranga yagurishijwe mu migabane y’ umunyemari w’Umunyarwanda, Ayabatwa Tribert Rujugiro, muri sosiyete Safaricom.

Mu kirego cye, Rujugiro avuga ko mu 2008 yaguze muri sosiyete y’itumanaho, Safaricom imigabane miliyoni 8.8, ifite agaciro ka miliyoni y’amadorali. Ngo mu 2013 yasabye banki ya Dyer &Blair kuyigurisha ivanamo amashilingi miliyoni 61.4 yari ahwanye na miliyoni n’ibihumbi ijana by’amadorali muri icyo gihe.

Forbes Magazine dukesha iyi nkuru yatangaje ko Rujugiro ashinja iyo banki gukererwa kumwishyura igihe cy’amezi asaga ane bigatuma ifaranga rya Kenya rizamura agaciro ku idorali agahomba amafaranga menshi. Yifuza kwishyurwa amadorali 577 000.

Yanasabye urukiko kumugenera impozamarira kuko ayo mafaranga yatizne kwishyurwa yatumye adashora imari mu bindi bikorwa.

Banki isanga Rujugiro atari umuntu wo kwizerwa

-107.png

Rujugiro Ayabatwa Tribert

Mu kwiregura, Dyer &Blair Bank yasobanuye ko yafatiriye imari ya Rujugiro muri gahunda ya (KYC: Know Your Customer) Leta ya Kenya yihaye yo kumenya niba abakorana na banki zo muri icyo gihugu ari abo kwizerwa.

Iyi banki ivuga ko yamenye amakuru ko Rujugiro yakwepye imisoro myinshi mu Rwanda bigatuma imitungo ye myinshi mu mujyi wa Kigali ifatirirwa. Yongeyeho ko yanumvise amakuru y’uko uyu mugabo yaba atera inkunga imitwe y’iterabwoba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse bikaba byaratumye ahunga u Rwanda.

Dyer & Blair bank ivuga ko yatumiye Rujugiro ku biro byayo i Nairobi ngo asubize ibibazo bimwe na bimwe undi akanga kwitaba, akaba ntacyo akwiye kwishyuza.

-2982.jpg

Paul Orem (ibumoso), Umuyobozi mukuru wa Dyer and Blair Investment Bank

2016-06-20
Editorial

IZINDI NKURU

Maj. Dr Rugombwa ushinjwa kwica, yateye utwatsi ubuhamya bw’umugore we

Maj. Dr Rugombwa ushinjwa kwica, yateye utwatsi ubuhamya bw’umugore we

Editorial 06 Jun 2017
Umukobwa wigaga mu cyaho ari KIE bamusanze mu nzu yabagamo yimanitse mu mugozi

Umukobwa wigaga mu cyaho ari KIE bamusanze mu nzu yabagamo yimanitse mu mugozi

Editorial 12 May 2017
Polisi y’u Rwanda yahagaritse ibigo bine bitanga serivisi z’umutekano

Polisi y’u Rwanda yahagaritse ibigo bine bitanga serivisi z’umutekano

Editorial 06 May 2017
Uganda: Gen (Rtd) Otafiire arasaba Gen Tumukunde na Gen. Kayihura gukemura ibibazo bafitanye  amazi atarerenga inkombe

Uganda: Gen (Rtd) Otafiire arasaba Gen Tumukunde na Gen. Kayihura gukemura ibibazo bafitanye amazi atarerenga inkombe

Editorial 22 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyamagabe: Umuturage akurikiranweho Tract  iriho urutonde rw’abacitse ku icumu ibatera ubwoba
Mu Rwanda

Nyamagabe: Umuturage akurikiranweho Tract iriho urutonde rw’abacitse ku icumu ibatera ubwoba

Editorial 16 Apr 2017
Ndagijimana yatorokanye Ibihumbi 200 by’Amadolari ya RPF, Mitali atorokana Miliyoni  51 ya PL
ITOHOZA

Ndagijimana yatorokanye Ibihumbi 200 by’Amadolari ya RPF, Mitali atorokana Miliyoni 51 ya PL

Editorial 28 Jun 2017
Robot yitwa Sophia yavuze Ikinyarwanda i Kigali aho yitabiriye ‘Transform Africa’Abantu baratangara
HIRYA NO HINO

Robot yitwa Sophia yavuze Ikinyarwanda i Kigali aho yitabiriye ‘Transform Africa’Abantu baratangara

Editorial 15 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru