• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Uganda: CMI Irashinjwa Kugwatira Telephone Y’Umwamikazi Wa Rwenzururu
Umwami Mumbere n'Umwamikazi Ithungu ku Rukiko Rukuru rwa Jinja mu mwaka ushize

Uganda: CMI Irashinjwa Kugwatira Telephone Y’Umwamikazi Wa Rwenzururu

Ubwanditsi 25 Jul 2018 ITOHOZA

Abayobozi b’Ubwami bwa Rwenzururu mu gihugu cya Uganda baravuga ko Urwego rw’Ubutasi mu gisirikare (CMI) cyagwatiriye telephone zirimo iy’Umwamikazi, Agnes Ithungu n’izindi 2 z’abakozi be bo mu rugo.

Ubwo yavuganaga n’itangazamakuru ku rukiko Rukuru rwa Jinja, Intmwa Nkuru  y’ibwami, Alfred Makasi, yavuze ko izo telephone 3 zagwatiriwe n’abakozi ba CMI kuwa gatatu w’icyumweru gishize.

Aba bakozi ba CMI ngo bakaba barategetswe n’umuyobozi wabo, Brig Abel kandiho, kwinjira mu rugo rw’Umwami Charles Mumbere I Muyenga, mu nkengero za Kampala, mu gicuku. Amakuru ava mu nzego z’umutekano akavuga kko abashinzwe ubutasi binjiye mu rugo rw’umwami bashaka kumenya niba ahari nyuma y’amakuru yavugaga ko yatorotse igihugu.

Bwana Makasi, usanzwe ari n’umujyanama mu by’amategeko w’ibwami, yamaganye igikorwa cya CMI cyo gufatira izo telephone, asaba ko zahita ziubizwa ba nyirazo. Yasabye kandi inzego z’umutekano kujya zibanza kugenzura amakuru zahawe mbere yo kugira icyo zikora.

Uyu yongeyeho ko ayo makuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga y’uko umwami yahunze igihugu ashobora kuba agamije kubyutsa amakimbirane muri Rwenzururu kandi ashobora guhungabanya ibiganiro by’amahoro bikomeje hagati ya guverinoma n’ubwami.

Umwami Mumbere wategetse umunyamategeko w’ibwami kuvuga mu izina rye, yahishuye ko nta gitekerezo afite cyo guhunga akava mu turere 3 twa Kampala, Jinja na Wakiso, aho yategetswe kutarenga nyuma yo gufungurwa agakurikiranwa ari hanze n’Urukiko Rukuru kuwa 06 Gashyantare 2017.

Iyi nkuru dukesha Daily Monitor irakomeza ivuga ko kuri uyu wa Mbere ushize umwami Mumbere yongeye kwitaba Umucamanza w’Urukiko rukuru rwa Jinja, Eva Luswata ashaka ko bamwongera igihe cyo gukomeza gukurikiranwa adafunze.

Icyo gihe yagaragaye ku rukiko ari kumwe na Minisitiri w’Intebe we, Johnson Thembo Kitsumbire n’abandi bantu 6 bareganwa. Urukiko rukaba rwarongereye iki gihe kugeza ku iitariki 22 Kanama.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Brig. Richard Karemire, we yanze kwemera ko CMI yagwatiriye telephone zirimo iy’umwamikazi, avuga ko ibyo bivugwa nta shingiro bifite.

Umwami Charles Mumbere n’abantu be 200 bakaba bashinjwa ibyaha bitandukanye birimo iterabwoba, ubugambanyi, ubwicanyi, ubujura bukabije, kugerageza kwica no kwangiza imitungo y’abandi.

 

2018-07-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Igipolisi cya Malawi cyongeye guta muri yombi Murekezi ukekwaho Jenoside

Igipolisi cya Malawi cyongeye guta muri yombi Murekezi ukekwaho Jenoside

Ubwanditsi 08 Dec 2016
Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan, yaba arambiwe kwitwa umufatanyacyaha mu bugome bukorerwa mu burasirazuba bwa Kongo?

Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan, yaba arambiwe kwitwa umufatanyacyaha mu bugome bukorerwa mu burasirazuba bwa Kongo?

Ubwanditsi 26 Feb 2024
Inkoramutima za RNC gukurikira Bonabaana nyuma yuko ingabo zishiriye ku icumu muri DRC

Inkoramutima za RNC gukurikira Bonabaana nyuma yuko ingabo zishiriye ku icumu muri DRC

Ubwanditsi 10 Jul 2019
Abanyamakuru  ba Red Pepper  bazize kwandika  amabanga ya Museveni  bateje uruntu runtu hagati ya Uganda na Amerika

Abanyamakuru ba Red Pepper bazize kwandika amabanga ya Museveni bateje uruntu runtu hagati ya Uganda na Amerika

Ubwanditsi 07 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amateka ya Capt Mbaye Diagne, wapfuye atabara abahungiye muri Hotel Mille Collines
ITOHOZA

Amateka ya Capt Mbaye Diagne, wapfuye atabara abahungiye muri Hotel Mille Collines

Ubwanditsi 01 Jun 2016
Uganda: Mwesigye aragaragaza ukuntu Museveni ari kugana aha Kaddafi
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Mwesigye aragaragaza ukuntu Museveni ari kugana aha Kaddafi

Ubwanditsi 08 Jan 2018
Col Jean Baptiste Bagaza wayoboye u Burundi yitabye Imana
Mu Mahanga

Col Jean Baptiste Bagaza wayoboye u Burundi yitabye Imana

Ubwanditsi 04 May 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru