• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda : Andi makuru agaragaza uburyo CMI na RNC barimo guhatira abanyarwanda kwinjira mu gisirikare cya Kayumba

Uganda : Andi makuru agaragaza uburyo CMI na RNC barimo guhatira abanyarwanda kwinjira mu gisirikare cya Kayumba

Ubwanditsi 29 Apr 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Inzirakarengane z’Abanyarwanda kubera iyicarubozo zikorerwa na CMI  k’ubufatanye na RNC, bahatirwa kwinjizwa mu gisirikare cya Kayumba, mu magereza ari mu mujyi wa Mbarara, hahindutse nk’ibagiro.  Nkuko bitangazwa nabamwe mu banyarwanda icyenda bari bamaze igihe batoterezwa muri Uganda barekuwe, barimo n’abagiye bahatirwa kujya mu mutwe w’inyeshyamba wa Kayumba Nyamwasa.

Abanyanyarwanda bashimuswe bagakorerwa iyicarubozo n’inzego z’ubutegetsi bwa Uganda ntibagira ingano ari nako bahatirwa kwinjizwa mu gisilikare cya Nyamwasa. Ariko bakirwanaho, ntibakigemo.

Bamwe mu Banyarwanda bamaze kurokoka iyicarubozo rikorwa n’urwego rwa CMI bavuze amabi yabakorewe na Leta ya Uganda yifashishije CMI-ifatanije n’abambari ba RNC, kugirango binjize mu gisirikare abarwanyi benshi mu rwego rwo kugirango bahungabanye URwanda.

Hakorimana Eric, umaze kuva mu menyo ya rubamba, aho yari amaze amezi abiri akorerwa iyicarubozo mu kigo cya gisirikare ku cyicaro gikuru ahitwa[ Mbuya Military Barracks headquarters], yatangaje ko abanyarwanda benshi yahuriye nabo muri icyo kigo bamubwiye ko abambari ba RNC aribo binjiza abantu mu gisirikare cya Kayumba mu rwego rwo kugirango bazahungabanye umudendezo w’URwanda, bityo bakaba bakorera mu gihugu cya Uganda.

Ariko mbere na mbere, abakorera CMI ngo babikora  babanje kwambura abacuruzi amafaranga kuri we ngo bamwambuye asaga miliyoni ebyeri n’uko banatwara telephone ye yo mu bwoko buzwi hano mu Rwanda nka Taci smart phone, ari n ako batwaye amashilingi ye angana n’ibihumbi magatatandatu 600.000. Batwaye ayo mafaranga nyuma yuko babanje kumuhatira kubabwira umubare we w’ibanga akoresha mu kubikuza amafaranga, bityo na telephone akaba atarongeye kuyibona.

Hakorimana akaba kandi yaranumvise abandi banyarwanda benshi bari barashimuswe na CMI bavuga ko hari itsinda rishinzwe kwinjiza abantu mu gisirikare rya RNC, “Ubu rikaba rishishikaye muri Uganda”. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku Cyumweru tariki 28. “Hari Abanyarwanda benshi bafungiye Mbuya bikozwe na CMI.  Bamwe bamaze igihe kinini”.

Ati :“Ubwo nariyo, naje kumenya ko uri ku isonga muri icyo gikorwa cyo kwinjiza abantu mu gisirikare ari uwitwa Bishop Nyirigira wa Mbarara. Uwo Nyirigira, akaba afite ibikorwa by’ubucuruzi ahateganye na  sitasiyo ya essansi yitwa Agip Motel, we n’umuhungu we Felix, bakorana na RNC mu kwinjiza mu gisirikare abarwanyi ba RNC’’.

Ibyo yavuze bihuye n’inkuru zatanzwe mu bihe byashize ko uwitwa Deo Nyirigira, Umupasitori w’Urusengero rwitwa  Agape Church rwo muri Mbarara akorana na RNC ndetse n’inama zayo zibera mu rusengero rwe. Koko kandi yifashisha ububasha mu birebana no kuvuga ubutumwa bwiza bw’Imana mu kwiyoberanya bityo akinjiza mu gisirikare abarwanyi ba RNC, aho kureshya intama z’Imana.

Nkuko abahoze mu ntama za Nyirigira babivuga, ngo ubwo yari akiri umurokore Nyamirambo I Kigali, nyuma akaza kubariganya za miliyoni z’amafaranga, bityo afata umwanzuro wo kuyabangira ingata yerekeza Uganda. Ageze yo, ariyoberanya avuga ko ngo ubuzima bwe bwari mu kaga. Ariko mu byukuri, yarimo guhunga kubera imyenda, nkuko bivugwa nabamuzi neza, akigera muri Uganda yaje gucudika na RNC, n’uko ahinduka igikoresho cyabo, ari nako yiyegereza abandi bakozi b’Imana akura mu Rwanda kuri ubu yamaze kwinjiza muri RNC nka Rev.Ibrahim Bizimana wiyongereye mu mubare w’intumwa  za Kayumba [ i Mbarara bahimbye akazina ka Goriat ].  Uyu akaba yarahoze ari umugabo wa Bishop Lilianne Mukabadege bafite n’urusengero mu Gatsata.

Uwahoze ari Bishop Bizimana Ibrahim ubu i Mbarara bamuhimbye akazina ka Goriat  ni intumwa ikomeye muri RNC ya Kayumba Nyamwasa.

Hakorimana yongeraho ko yumvise ko hari ikindi gikoresho cya RNC muri Mbarara izina ry’icyo gikoresho gikunzwe kwitwa ngo ni Jean Luc. Ati :“Nkaba narumvise bavuga ko Abanyarwanda babashije kwinjiza mu gisirikare babajyana ahitwa Kakiri, muri Uganda.”

Abanyarwanda bamwe binjizwa muri RNC ni abakiri bato bakomoka mu nkambi z’impunzi, aho bababeshya ko bazagororerwa imyanya myiza nibamara kwinjira muri RNC, cyangwa se ko bazabashakira za Visa bakerekeza ibwotamasimbi nyuma

Itsinda ry’impuguke rya LONI nkuko raporo kuri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yabigaragaje, aho RNC yinjiriza abarwanyi mu gutozwa ibyo kurwana ibikorwa nkibyo, raporo yasohotse ku wa 31 Ukuboza 2018 umwaka ushize

Ubundi buryo bwo bifashisha mu kwinjiza abantu mu gisirikare niyicarubozo, abo bafata mu buryo bunyuranije n’amategeko cyangwa se bakabashimuta, abafite imbaraga muri bo kugeza bamwe muri bo bava ku izima bakemera kujya muri RNC.

Bakorerwa iyicarubozo rikomeye cyane ririmo gukubitwa bikabije, kubacurika imitwe mu mazi y’urubura inshuro nyinshi ku munsi, kubicisha inzara, kubashyira ku muriro w’amashanyarazi, abagize amahirwe yo kurokoka iri yicarubozo akaba aribo batanze ubuhamya.

Inkuru ya Hakorimana  igaragaza ukuntu yaje ku isanga mu maboko ya  CMI na RNC igaragaza ko abanyarwanda benshi nkawe barenganijwe

Bamufunze muri Gashyantare uyu mwaka bamufatiye Mbarara, nkuko abitangaza. Byari mu gitondo ahagana saa kumi nebyiri 6:00 ubwo abantu bakomangaga ku rugi rwe.  Ati :Narabyutse, ndakingura mbona abasirikare babiri. Bavugaga ikinyarwanda n’uko bambwira gusohoka mu nzu. Mbese bose hahamwe bari batanu.

Umwe muri bo yambajije niba ndi Hakorimana Eric. Nababwiye ko ari njye.

Undi yaramukankamiye amumenyesha ko yari yatawe muri yombi. N’uko binjiye mu nzu ye barayijagajaga. Nyuma bamwinjiza muri kamyo neti.

Ati “Kuki munjyanye; nakoze iki?” ababaza ,n’ubwoba bwinshi.

“Ziba!” umwe muri bo yamukankamiye muri ayo magambo. Avuga ko bamujyanye Masaka. Ati :“Ubwo twageraga yo, nibwo batangiye kunkubita ,” Ntibari bamubwiye impamvu bari bamufa, ariko ubwo bari bageze Masaka, bakirimo kumukorera iyicarubozo, umwe muri bo yaramushinyikiye: Tubwire umurimo ukora mu Rwanda!

Ati :“Nabwiye abo bagabo ko ntacyo nkorana na Guverinoma  y’URwanda.”

Umubiri  wa Hakorimana  wakorewe  iyicarubozo n’inzego z’ubutasi bwa Uganda, aho bamukebesheje icyuma hagati y’intoki ngo yemere ko ari intasi y’u Rwanda.

Umwe mu bakoraga iyicarubozo yamukebesheje icyuma, yerekana inkovu. Ubwo bakaba bari bamaze kumutwikira ikintu ku buryo atashoboraga kureba abamukoreraga iyicarubozo. Kandi ubwo yari yambitswe amapingu. Avuga ko bamukubise ku buryo bukomeye, kugeza ubwo baje no kumutwara kwa muganga.

Hakorimana yavuze ko abamubazaga bavugaga ikinyarwanda cyiza cyane

Ati :“Ndemeza neza ko aba bantu ari intumwa za RNC avuga  ashimangira. Nyuma, nkuko akomeza abivuga, bamujyanye ku cyicaro gikuru cya CMI Mbuya.

Aho bongeye kugerageza kumutegeka ko yemera ko yari intumwa y’URwanda. Yababwiye ko atari intumwa y’URwanda. N’uko bahise bamucurika mu kintu cyirimo amazi y’urubura. Nyuma yaho, umwe muri bo yaje kumushyiraho intsinga z’umuriro w’amashanyarazi, umuriro wangiza umubiri we ku buryo bukomeye. Iyicaruboza ryarakomeje, ariko Hakorimana akomeza guhakana ko ari intumwa ya Guverinoma y’URwanda.

Bakomeje kumuhatira kuba umunyamuryango wa RNC, ariko arabatsembera, ababwira ko ahubwo yapfa aho kugirango abe umunyamuryango wa RNC.

Igihe cyose, abamuhataga ibibazo bari abanyarwanda, bavuga neza ikinyarwanda. Ibi bikaba byaratumye yemera ko bari intumwa za RNC, muri CMI baravuga rikijyana.

2019-04-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Bishop Rugagi  yaba yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda

Bishop Rugagi yaba yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda

Ubwanditsi 04 Mar 2018
FARDC yavumbuye ububiko bw’intwaro za FDLR na RUD Urunana nyuma yo kwivugana abayobozi b’iyo mitwe

FARDC yavumbuye ububiko bw’intwaro za FDLR na RUD Urunana nyuma yo kwivugana abayobozi b’iyo mitwe

Ubwanditsi 13 Nov 2019
Leta y’UBurundi iravugwaho kugira gereza zitazwi hafi y’umupaka w’URwanda

Leta y’UBurundi iravugwaho kugira gereza zitazwi hafi y’umupaka w’URwanda

Ubwanditsi 28 Jun 2019
Ubwo imyaka 8 y’ubufatanye hagati ya Visit Rwanda n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza azaba arangiye, aya amasezerano ntazongerwa – Ibyayaranze

Ubwo imyaka 8 y’ubufatanye hagati ya Visit Rwanda n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza azaba arangiye, aya amasezerano ntazongerwa – Ibyayaranze

Ubwanditsi 19 Nov 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 11 Jan 2024
Ingabo z’u Rwanda zongeye guha isomo rikomeye ibyihebe muri Mozambique
Amakuru

Ingabo z’u Rwanda zongeye guha isomo rikomeye ibyihebe muri Mozambique

Ubwanditsi 04 May 2024
Nyuma y’umukino ikipe ya Leicester City yatsinzemo Manchester United, ikipe ya Manchester City yahise itwara igikombe cya shampiyona y’u Bwongereza ibura imikino itatu ngo irangire.
Amakuru

Nyuma y’umukino ikipe ya Leicester City yatsinzemo Manchester United, ikipe ya Manchester City yahise itwara igikombe cya shampiyona y’u Bwongereza ibura imikino itatu ngo irangire.

Ubwanditsi 12 May 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru