• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Urusha nyina w’umwana imbabazi aba ashaka kumurya: “Inzobere za Loni zirashinja ingabo z’u Rwanda kuvogera ubutaka bwa Kongo, uboshye iki gihugu ubwacyo kitabasha kumenya abakivogereye.

Urusha nyina w’umwana imbabazi aba ashaka kumurya: “Inzobere za Loni zirashinja ingabo z’u Rwanda kuvogera ubutaka bwa Kongo, uboshye iki gihugu ubwacyo kitabasha kumenya abakivogereye.

Ubwanditsi 05 Jan 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Si ubwa mbere abiyita”inzobere” za Loni basohora ibyegeranyo bifafaritse, bigambiriye gusa guharabika isura y’uRwanda, ariko inshuro zose babigerageje ayo mateshwa yafashe ubusa.  Nyamara ntibajya bacika intege, kuko bahora bashakisha icyatuma ibihugu byo mu karere bishyamirana, kugirango abo ba Rusaruriramunduru bitwikire intambara maze bisahurire nk’uko bamaze imyaka n’imyaniko babikora.

Ubu noneho ikigezweho ni raporo y’izo “nzobere” za Loni  ishinja  ingabo z’uRwanda,RDF, kuba ziri mu bikorwa bya gisirikari muri Kivu y’Amajyarugu. Ibikubiye muri iyo raporo ngo ni ibyo babwiwe n’inyeshyamba za FDLR, wa mutwe w’iterabwoba ugizwe ahanini n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Namwe nimwiyumvire abatangabuhamya “inzobere” za Loni zikesha amakuru yizewe! Abandi ngo izo nzobere zabajije ni abantu batavugwa amazina, nibura ngo uwashaka kumenya ukuri kw’ibiri mu cyegeranyo abe yababaza.

Nta gihe uRwanda rutabwiye isi yose ko nta musirikari warwo n’umwe uri muri Kongo, ariko ingumba z’amatwi zirashyashyana mu binyoma bidafite ishingiro. Ubwo ibihuha nk’ibi byakwirakwizwaga muri Mata umwaka ushize, Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yasobanuriye isi yose ko nta ngabo uRwanda rwohereje muri Kongo, ko ibikorwa byo guhashya imitwe yitwara gisirikari muri icyo gihugu bikorwa n’ingabo za Kongo ubwazo.  Kuva Perezida  Félix  Tshisekedi yatorerwa kuyobora Kongo , ashimangira ko Leta ye yahagurukiye kurwanya imitwe y’inyeshyamba zagize icyo gihugu indiri yazo.

Nta na rimwe aratunga agatoki ingabo z’uRwanda, ngo avuge ko zaba ziri ku butaka bw’igihugu cye. Abasesenguzi rero basanga ibyo “inzobere’ za Loni zirimo ari nka wa wundi urusha nyina w’umwana imbabazi, ashaka kumurya.Ngabo ba Rusaruriramundunru tuvuga! Hari n’abasanga ariko ikigamijwe ari uguca intege ingabo za Kongo no kuzisuzugura, bagerageza kwerekana ko  zitakwifasha ibikorwa by’indashyikirwa zimaze kugeraho, byo guhashya imitwe y’iterabwoba nka FDLR, FLN, CNRD, RNC n’indi izo ngabo za Kongo zirirwa zicucumira mu mashyamba ya Kivu zombi.

Mu gihe cyashize Ingabo z’uRwanda zagiye muri Kongo  ku bwumvikane n’iz’ icyo gihugu, mu cyiswe”Umoja Wetu, ibikorwa by’ubufatanye birangiye zitaha ku manywa y’ihangu, isi yose ibireba. Kuki rero ubu bwo byakorwa rwihishwa? Mu minsi ishize hari abiyita abanyapolitiki bakwije impuha zigamije guteranya uRwanda na Kongo, bavuga ko uRwanda kwigarurira tumwe mu turere tw’icyo gihugu.

Ibyo bipapirano bise”balkanization” babonye bidafashe, ubu bazanye ibindi nabyo bigamije guhembera umutekano mucye muri aka karere k’ibiyaga bigari. Ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka, ayo mateshwa mashya nayo azafata ubusa nk’ayayabanjirije. Birazwi ko hari abatishimiye umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Kongo-Kinshasa, kuko abazabihomberamo ba mbere  ari abashaka guhungabanya umutekano w’uRwanda n’ababashyigikiye. Abo badashaka ikijya mbere, bamenye ko nta gihe ineza itazatsinda inabi.

2021-01-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

APR FC yanganyije na Etoile du Sahel yo muri Tunisia 1-1, mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri wa CAF Champions League

APR FC yanganyije na Etoile du Sahel yo muri Tunisia 1-1, mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri wa CAF Champions League

Ubwanditsi 16 Oct 2021
Uko Uburundi bwinjije abarwanyi ba FDLR mu gisirikare kirinda umukuru w’igihugu

Uko Uburundi bwinjije abarwanyi ba FDLR mu gisirikare kirinda umukuru w’igihugu

Ubwanditsi 26 Apr 2019
Uganda: uko bamwe mu bashinzwe umutekano bari inyuma y’icuruzwa ry’abana b’abakobwa mu bihugu by’abarabu

Uganda: uko bamwe mu bashinzwe umutekano bari inyuma y’icuruzwa ry’abana b’abakobwa mu bihugu by’abarabu

Ubwanditsi 07 Jul 2019
Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi

Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi

RUSHYASHYA 28 Sep 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yavuze ku hazaza h’imishinga u Rwanda ruhuriyeho n’ibindi bihugu
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yavuze ku hazaza h’imishinga u Rwanda ruhuriyeho n’ibindi bihugu

Ubwanditsi 26 Jun 2018
Ku munota wa nyuma, Mafikizolo yasimbujwe Nameless mu gitaramo cy’abitabiriye inama ya Transform Africa Summit 2019
SHOWBIZ

Ku munota wa nyuma, Mafikizolo yasimbujwe Nameless mu gitaramo cy’abitabiriye inama ya Transform Africa Summit 2019

Ubwanditsi 16 May 2019
N’uwanga Urukwavu yemera ko ruzi kwiruka, Twagiramungu yashimye ibyiza U Rwanda rwagezeho
ITOHOZA

N’uwanga Urukwavu yemera ko ruzi kwiruka, Twagiramungu yashimye ibyiza U Rwanda rwagezeho

Ubwanditsi 09 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru