• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Urusha nyina w’umwana imbabazi aba ashaka kumurya: “Inzobere za Loni zirashinja ingabo z’u Rwanda kuvogera ubutaka bwa Kongo, uboshye iki gihugu ubwacyo kitabasha kumenya abakivogereye.

Urusha nyina w’umwana imbabazi aba ashaka kumurya: “Inzobere za Loni zirashinja ingabo z’u Rwanda kuvogera ubutaka bwa Kongo, uboshye iki gihugu ubwacyo kitabasha kumenya abakivogereye.

Ubwanditsi 05 Jan 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Si ubwa mbere abiyita”inzobere” za Loni basohora ibyegeranyo bifafaritse, bigambiriye gusa guharabika isura y’uRwanda, ariko inshuro zose babigerageje ayo mateshwa yafashe ubusa.  Nyamara ntibajya bacika intege, kuko bahora bashakisha icyatuma ibihugu byo mu karere bishyamirana, kugirango abo ba Rusaruriramunduru bitwikire intambara maze bisahurire nk’uko bamaze imyaka n’imyaniko babikora.

Ubu noneho ikigezweho ni raporo y’izo “nzobere” za Loni  ishinja  ingabo z’uRwanda,RDF, kuba ziri mu bikorwa bya gisirikari muri Kivu y’Amajyarugu. Ibikubiye muri iyo raporo ngo ni ibyo babwiwe n’inyeshyamba za FDLR, wa mutwe w’iterabwoba ugizwe ahanini n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Namwe nimwiyumvire abatangabuhamya “inzobere” za Loni zikesha amakuru yizewe! Abandi ngo izo nzobere zabajije ni abantu batavugwa amazina, nibura ngo uwashaka kumenya ukuri kw’ibiri mu cyegeranyo abe yababaza.

Nta gihe uRwanda rutabwiye isi yose ko nta musirikari warwo n’umwe uri muri Kongo, ariko ingumba z’amatwi zirashyashyana mu binyoma bidafite ishingiro. Ubwo ibihuha nk’ibi byakwirakwizwaga muri Mata umwaka ushize, Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yasobanuriye isi yose ko nta ngabo uRwanda rwohereje muri Kongo, ko ibikorwa byo guhashya imitwe yitwara gisirikari muri icyo gihugu bikorwa n’ingabo za Kongo ubwazo.  Kuva Perezida  Félix  Tshisekedi yatorerwa kuyobora Kongo , ashimangira ko Leta ye yahagurukiye kurwanya imitwe y’inyeshyamba zagize icyo gihugu indiri yazo.

Nta na rimwe aratunga agatoki ingabo z’uRwanda, ngo avuge ko zaba ziri ku butaka bw’igihugu cye. Abasesenguzi rero basanga ibyo “inzobere’ za Loni zirimo ari nka wa wundi urusha nyina w’umwana imbabazi, ashaka kumurya.Ngabo ba Rusaruriramundunru tuvuga! Hari n’abasanga ariko ikigamijwe ari uguca intege ingabo za Kongo no kuzisuzugura, bagerageza kwerekana ko  zitakwifasha ibikorwa by’indashyikirwa zimaze kugeraho, byo guhashya imitwe y’iterabwoba nka FDLR, FLN, CNRD, RNC n’indi izo ngabo za Kongo zirirwa zicucumira mu mashyamba ya Kivu zombi.

Mu gihe cyashize Ingabo z’uRwanda zagiye muri Kongo  ku bwumvikane n’iz’ icyo gihugu, mu cyiswe”Umoja Wetu, ibikorwa by’ubufatanye birangiye zitaha ku manywa y’ihangu, isi yose ibireba. Kuki rero ubu bwo byakorwa rwihishwa? Mu minsi ishize hari abiyita abanyapolitiki bakwije impuha zigamije guteranya uRwanda na Kongo, bavuga ko uRwanda kwigarurira tumwe mu turere tw’icyo gihugu.

Ibyo bipapirano bise”balkanization” babonye bidafashe, ubu bazanye ibindi nabyo bigamije guhembera umutekano mucye muri aka karere k’ibiyaga bigari. Ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka, ayo mateshwa mashya nayo azafata ubusa nk’ayayabanjirije. Birazwi ko hari abatishimiye umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Kongo-Kinshasa, kuko abazabihomberamo ba mbere  ari abashaka guhungabanya umutekano w’uRwanda n’ababashyigikiye. Abo badashaka ikijya mbere, bamenye ko nta gihe ineza itazatsinda inabi.

2021-01-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Lambert Dushimimana niwe wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba

Lambert Dushimimana niwe wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba

Ubwanditsi 05 Sep 2023
Perezida Paul Kagame yakiriye intumwa zavuye muri Amerika, nyuma y’iminsi mike Hakiriwe Uhagarariye iki gihugu mu Rwanda

Perezida Paul Kagame yakiriye intumwa zavuye muri Amerika, nyuma y’iminsi mike Hakiriwe Uhagarariye iki gihugu mu Rwanda

Ubwanditsi 10 Oct 2023
FARDC yafashe abayobozi babiri bakuru muri CNRD barimo Umunyamabanga Mukuru wa yo

FARDC yafashe abayobozi babiri bakuru muri CNRD barimo Umunyamabanga Mukuru wa yo

Ubwanditsi 24 Dec 2019
Hagati ya Mashami Vincent na Jimmy Mulisa umwe ashobora gusimbura Eric Nshimiyimana wasezerewe n’ubuyobozi bwa AS Kigali, ni nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports 2-1

Hagati ya Mashami Vincent na Jimmy Mulisa umwe ashobora gusimbura Eric Nshimiyimana wasezerewe n’ubuyobozi bwa AS Kigali, ni nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports 2-1

Ubwanditsi 19 Dec 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

James Comey yunze mu ijwi ry’abavuga ko Trump adakwiye kuba perezida
POLITIKI

James Comey yunze mu ijwi ry’abavuga ko Trump adakwiye kuba perezida

Ubwanditsi 16 Apr 2018
Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya Karegeya
ITOHOZA

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya Karegeya

Ubwanditsi 26 Feb 2017
Umuhanzi Patient Bizimana yibwe akayabo k’amafaranga arenga miliyoni icumi
Mu Mahanga

Umuhanzi Patient Bizimana yibwe akayabo k’amafaranga arenga miliyoni icumi

Ubwanditsi 01 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru