• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»APR FC yanyagiye Gicumbi FC iyisiga mu mazi abira

APR FC yanyagiye Gicumbi FC iyisiga mu mazi abira

Ubwanditsi 29 Mar 2018 IMIKINO

APR FC ibifashijwemo na Bizimana Djihad, Bigirimana Issa na Mugiraneza Jean Baptiste “Migi”, yanyagiye Gicumbi FC ibitego bine ku busa mu mukino wa nyuma w’ikirarane usoza icyiciro kibanza cya shampiyona.

Uyu mukino wabereye i Gicumbi kuri uyu wa Gatatu, warangiye APR FC itsinze ibitego 4-0, bishyira Gicumbi FC mu mazi abira isoza igice cya mbere cya shampiyona ari iya nyuma.

APR FC y’umutoza Ljubomir Petrović washakaga amanota atatu yo kumufasha kugabanya ikinyuranyo n’amakipe ari imbere, yatangiye ishaka igitego ikibona ku munota wa 26 gitsinzwe na Bizimana Djihad ku mupira yaherejwe na Nshimiyimana Amran.

Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yakomeje kotsa igitutu izamu rya Gicumbi FC bituma abakinnyi bayo batangira gukora amakosa menshi ndetse ku munota wa 37, Nshimiyimana Aboubakar ahabwa ikarita y’umutuku nyuma yo kwerekwa abiri y’imihondo.

Byahise biba urugamba rukomeye kuri iyi kipe itarahiriwe n’igice cya mbere cya Shampiyona kuko yatsinzemo imikino itatu ikanganya ibiri, igatsindwa icyenda, ariko yihagazeho iminota 45 ya mbere irangira nta kindi gitego yinjijwe.

Mu gice cya kabiri APR FC yaje isya yanzitse, irusha cyane abakinnyi 10 ba Gicumbi FC ibatsinda igitego cya kabiri ku munota wa 61 cya kapiteni Migi ku mupira wari uturutse muri koroneri yatewe na Bizimana Djihad.

Bidatinze iyi kipe yabonye igitego cya gatatu ku munota wa 67 cyatsinzwe na Issa Bigirimana wari umaze iminota itanu mu kibuga asimbuye Nshuti Innocent, ku mupira yari ahawe na Bizimana Djihad wigaragaje cyane muri uyu mukino.

Djihad uri mu bakinnyi bitwaye neza cyane mu mikino y’igice cya mbere cya shampiyona uyu mwaka ni nawe wasoje akazi yari yatangiye, ku munota 81 atsinda igitego cya kane.

Gutsinda uyu mukino byafashije APR FC kuzamuka mu manota, igira 28 inganya na Kiyovu Sports ya gatatu, AS Kigali isoza imikino 15 iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 29 naho Rayon Sports yicaye ku ntebe y’icyubahiro n’amanota 30 mu gihe Gicumbi FC yiyongereye ibyago byo kumanuka kuko ari iya nyuma n’amanota 11 ibanzirizwa na Miroplast FC ifite 12.

2018-03-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunya-Eritrea Nahom Araya yegukanye agace ka 6 ka Tour du Rwanda kavaga i Nyanza kagasorezwa i Kigali

Umunya-Eritrea Nahom Araya yegukanye agace ka 6 ka Tour du Rwanda kavaga i Nyanza kagasorezwa i Kigali

Ubwanditsi 01 Mar 2025
Umuhanzi The BEN i Buruseli mu Bubiligi aho agiye gutaramira abanyarwanda

Umuhanzi The BEN i Buruseli mu Bubiligi aho agiye gutaramira abanyarwanda

Ubwanditsi 29 Feb 2016
Ivan Minnaert yirukanwe, babiri bari bamwungirije barahagarikwa

Ivan Minnaert yirukanwe, babiri bari bamwungirije barahagarikwa

Ubwanditsi 12 Jun 2018
Police FC itsinze Rayon Sports 4-2, Marines irwana no kuva mu myanya mibi yihererana Musanze FC – Uko imikino y’umunsi wa 25 yagenze

Police FC itsinze Rayon Sports 4-2, Marines irwana no kuva mu myanya mibi yihererana Musanze FC – Uko imikino y’umunsi wa 25 yagenze

Ubwanditsi 01 Apr 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tugiye kubyaza umusaruro ubushake bw’u Rwanda mu gukemura ikibazo cy’abimukira banyuranyije n’amategeko” – Donald Trump
Amakuru

Tugiye kubyaza umusaruro ubushake bw’u Rwanda mu gukemura ikibazo cy’abimukira banyuranyije n’amategeko” – Donald Trump

Ubwanditsi 18 Nov 2024
2020 ntizarenga u Rwanda rutarubaka ahabera imurikagurisha mpuzamahanga-Robert Bapfakurera
Mu Rwanda

2020 ntizarenga u Rwanda rutarubaka ahabera imurikagurisha mpuzamahanga-Robert Bapfakurera

Ubwanditsi 23 Feb 2018
Ukuri ku ruhare rwa Perezida Mitterand n’akazu ke muri Jenoside byashyizwe hanze na Komisiyo Duclert
Amakuru

Ukuri ku ruhare rwa Perezida Mitterand n’akazu ke muri Jenoside byashyizwe hanze na Komisiyo Duclert

Ubwanditsi 27 Mar 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru