• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Sebarundi yabaye Semuhanuka arota atumaho abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza Pierre   |   24 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Kiyovu SC yasinyishije Aimable Nsabimana utarahiriwe muri Saudi Arabia, Bugesera FC na APR FC barakina umukino w’ikirarane, uwa Rayon na AS Kigali urasubikwa

Kiyovu SC yasinyishije Aimable Nsabimana utarahiriwe muri Saudi Arabia, Bugesera FC na APR FC barakina umukino w’ikirarane, uwa Rayon na AS Kigali urasubikwa

Ubwanditsi 04 Oct 2022 Amakuru, IMIKINO

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 04 Ukwakira 2022 nibwo ikipe ya Kiyovu SC yemeje ko yagiranye amasezerano na myugariro Nsabimana Aimable waherukaga gukina mu Rwanda ari mu ikipe ya APR FC.

Nsabimana Aimable aje mu ikipe y’urucaca nyuma yaho yari yerekeje mu gihugu cya Saudi Arabia mu ikipe ya Jeddah SC ariko ntibyakunda kubera ko iyi kipe itamuboneye ibyangombwa ku gihe bityo imusaba ko yakora imyitozo kugeza muri Mutarama 2023, we ahitamo kuvayo.

Kubwo kudahirwa mu ikipe ya Jeddah SC, uyu myugariro akaba yahisemo gukinira ikipe y’urucaca kugeza uyu mwaka w’imikino wa 2022-2023 urangiye, kugeza ubu mu mikino ine ya shampiyona imaze gukinwa iyi kipe ifite amanota 9 kuko yatsinze imikino itatu itsindwa undi umwe.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, yamaze kwandikira Bugesera FC na APR FC ko umukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona utarebeye igihe uzakinwa kuri uyu wa gatanu tariki ya 7 Ukwakira 2023.

Mu ibaruwa FERWAFA yanditse iragira iti “Tubandikiye iyi baruwa tugira ngo tubamenyeshe ko umukino w’ikirarane wagombaga kubahuza na APR FC ku munsi wa 2 wa “Primus National League 2022/2023″ ugasubikwa kubera yo kipe yari mu mikino mpuzamahanga uteganyijwe ku wa gatanu tariki 07 Ukwakira 2022 saa cyenda z’amanywa kuri Stade ya Bugesera (15h00).”

Ku rundi ruhande, FERWAFA yamenyeshyeje ikipe ya AS Kigali na Rayon Sports ko umukino w’umunsi wa 5 wa shampiyona y’u Rwanda wari uteganyijwe ku itariki ya 11 Ukwakira 2022 nawo wamaze kwimurwa.

FERWAFA yagize iti “Tugendeye ku mukino wa CAF Confederation Cup As Kigali ifitanye n’ikipe ya El Nasr ku matariki ya 08/10/2022 i Huye hamwe na 16/10/2022 muri Libya, aho bigaragara ko bidashoboka ko yabasha gukina umikino w’umunsi wa 5 kubera ko bihurirana n’igihe cyo kugenda mu gihugu cya Libya gukina umikino wo kwishyura.

Kubera izo mpamvu zigaragajwe haruguru, turabamenyesha ko umukino mufitanye tariki 11.10.2022 usubitswe, bityo tukazabamenyesha mu gihe cya vuba amatariki uwo mukino uzakinirwaho.”

2022-10-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abanyamatiku n’ishyari bibasiye Umunyarwandakazi Louse Mushikiwabo

Abanyamatiku n’ishyari bibasiye Umunyarwandakazi Louse Mushikiwabo

Ubwanditsi 06 Apr 2023
Rayon Sports yakiriwe n’amagana y’abafana ubwo yavaga i Maputo

Rayon Sports yakiriwe n’amagana y’abafana ubwo yavaga i Maputo

Ubwanditsi 20 Apr 2018
Shampiyona y’u Rwanda yahagaritswe hamaze gukinwa imikino y’umunsi wa 11, Kiyovu Sports iyoboye urutonde rw’agateganyo

Shampiyona y’u Rwanda yahagaritswe hamaze gukinwa imikino y’umunsi wa 11, Kiyovu Sports iyoboye urutonde rw’agateganyo

Ubwanditsi 31 Dec 2021
Vincent Karega: “M23 ntabwo ari u Rwanda kandi Ntabwo irengera inyungu z’u Rwanda ”

Vincent Karega: “M23 ntabwo ari u Rwanda kandi Ntabwo irengera inyungu z’u Rwanda ”

Ubwanditsi 09 Jun 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda yasobanuye  iby’ ihohoterwa ryavuzwe ku banyamakuru bagiye gutara inkuru  murugo kwa Rwigara
Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda yasobanuye iby’ ihohoterwa ryavuzwe ku banyamakuru bagiye gutara inkuru murugo kwa Rwigara

Ubwanditsi 04 Sep 2017
Uganda: Urubanza rwa Gen Kayihura rwashyizwe mu Ukwakira
POLITIKI

Uganda: Urubanza rwa Gen Kayihura rwashyizwe mu Ukwakira

Ubwanditsi 05 Sep 2018
Amavubi yitegura gukina na Mali ndetse na Kenya mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi 2022, akomeje imyitozo atarimo Faustin Usengimana wari wagiye mu mwiherero
Amakuru

Amavubi yitegura gukina na Mali ndetse na Kenya mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi 2022, akomeje imyitozo atarimo Faustin Usengimana wari wagiye mu mwiherero

Ubwanditsi 16 Aug 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru