• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Amerika yikuye mu ndorerezi zizakurikirana amatora ya Perezida muri Uganda nyuma yaho indorerezi zayo ku kigero cya 75% zimwe uburenganzira bwo kuyakurikirana

Amerika yikuye mu ndorerezi zizakurikirana amatora ya Perezida muri Uganda nyuma yaho indorerezi zayo ku kigero cya 75% zimwe uburenganzira bwo kuyakurikirana

Ubwanditsi 13 Jan 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Mu itangazo ryasohowe na Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z’Amerika mu gihugu cya Uganda, Madamu Natalie Brown yavuzeko igihugu ahagarariye kitazakurikirana ibikorwa by’amatora ateganyijwe muri iki gihugu kuri uyu wakane tariki ya 14 Mutarama 2020.

Ambasaderi Brown yagize ati “Mbabajwe no kubamenyesha icyemezo kibabaje ko Ambasade y’Amerika muri Uganda itazakurikirana ibikorwa by’amatora ya Perezida w’Amerika kuberako Komisiyo ishinzwe amatora yimye uburenganzira bwo kuyakurikirana ku kigero cya 75% ku ndorerezi zari zavuye muri Amerika. Kuba baraduhaye 15%, ntabwo twabasha gukurikirana ayo matora ku kigero cyiza kandi mu gihugu hose”

Ambasaderi Brown yavuzeko bakomeje kubaza impamvu bimwe uburenganzira ariko Komisiyo ntiyatanga ibisobanuro ahubwo itangaza umwanzuro yafashe iminsi mike mbere yuko amatora aba. Yibukije kandi ko impamvu haba indorerezi mu matora ari ukugirango barebe ko yagenze neza ko zitivanga mu bikorwa bya politiki.
Ibintu bias n’ibikomeye mu gihugu cya Uganda aho kuri uyu wa kabiri ubuyobozi bwa Uganda kuri bwategetse ko imbuga nkoranyambaga zifungwa, habura amasaha make ngo kuri uyu wa Kane hakorwe amatora ya Perezida arimo guhangana gukomeye.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP byatangaje ko Komisiyo ishinzwe itumanaho muri icyo gihugu yategetse ibigo by’itumanaho guhagarika uburyo bwose bushobora gutuma imbuga nkoranyambaga zikora ndetse n’ubundi buryo bwo guhanahana ubutumwa.
Hari umwe mu batanze amakuru wavuze ko abayobora ibigo by’itumanaho babanje guhamagarwa kuri telefone, babwirwa mu gasuzuguro ko bagomba gufunga izo mbuga nkoranyambaga.
Iryo funga ry’imbuga nkoranyambaga ni ukwihimura cyane cyane kuri Facebook iherutse gusiba konti zifite aho zihuriye na Leta n’ishyaka riri ku butegetsi NRM, Zimwe mu mbuga nkoranyambaga zafunzwe harimo Facebook, Twitter, WhatsApp, Signal na Viber.

Ambasaderi Brown yibukije abayobozi b’igihugu cya Uganda ko Amerika nta ruhande na rumwe ibogamiyeho, ko gusa ishyigikira amatora anyuze mu mucyo no mumahoro. Mu matora ya Perezida wa Uganda muri 2016, Amerika yohereje indorerezi zisaga 88. Gusa ku matora yuyu mwaka, indorerezi z’Amerika zatanze ibyangombwa byuzuye ariko bahabwa igisubizo ko batemerewe kuba indorerezi uyu mwaka.
Ntabwo ari Amerika yimwe uburanganzira gusa muri aya matora, kuko n’imiryango myinshi itegamiye kuri Leta yimwe uburenganzira kandi ari abagande. Amerika yibukije ko kwima uburenganzira abanyagihugu bwo gukurikirana amatora bigaragaza ko amatora atazaba anyuze mu mucyo.

Perezida Museveni w’imyaka 73 ahanganye bikomeye na Bobi Wine w’imyaka 36 aho urubyiruko rwinshi rwavutse Perezida Museveni ari ku butegetsi rushyigikiye bikomeye Bobi Wine, bityo bikaba byarateye imvururu zikomeye aho abagera kuri 54 bishwe n’inzego z’umutekano.

2021-01-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibinyoma bishinja M23 kwica abaturage byambitswe ubusa

Ibinyoma bishinja M23 kwica abaturage byambitswe ubusa

Ubwanditsi 11 Aug 2025
Perezida Kagame yitabiriye Inama Rusange ya 71 ku Buzima i Geneve

Perezida Kagame yitabiriye Inama Rusange ya 71 ku Buzima i Geneve

Ubwanditsi 21 May 2018
LONI irashinja Afurika y’Epfo gukingira ikibaba ruharwa Fulgence Kayishema kugeza bamuhungishije akava muri icyo gihugu

LONI irashinja Afurika y’Epfo gukingira ikibaba ruharwa Fulgence Kayishema kugeza bamuhungishije akava muri icyo gihugu

Ubwanditsi 20 Dec 2020
Sibomana Patrick ukinira Police FC yareze muri FIFA ikipe ya Young SC yo muri Tanzaniya kubera kutishyurwa ibihumbi 4 by’amadorali y’Amerika bamurimo

Sibomana Patrick ukinira Police FC yareze muri FIFA ikipe ya Young SC yo muri Tanzaniya kubera kutishyurwa ibihumbi 4 by’amadorali y’Amerika bamurimo

Ubwanditsi 29 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umurambo wa Savimbi washyinguwe nyuma y’imyaka 17 yishwe
HIRYA NO HINO

Umurambo wa Savimbi washyinguwe nyuma y’imyaka 17 yishwe

Ubwanditsi 03 Jun 2019
Umuhanzi Theo Bosebabireba  wakubutiwe Kampala yamaze kuva mubitaro aho yararwariye
Mu Mahanga

Umuhanzi Theo Bosebabireba wakubutiwe Kampala yamaze kuva mubitaro aho yararwariye

Ubwanditsi 03 Feb 2018
Ingabo z’u Rwanda zongeye guha isomo rikomeye ibyihebe muri Mozambique
Amakuru

Ingabo z’u Rwanda zongeye guha isomo rikomeye ibyihebe muri Mozambique

Ubwanditsi 04 May 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru