• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Perezida Museveni Yasobanuye Iby’igitero Cyamugabweho Imodoka Ye Ikamenwa

Perezida Museveni Yasobanuye Iby’igitero Cyamugabweho Imodoka Ye Ikamenwa

Ubwanditsi 15 Aug 2018 POLITIKI

Perezida Museveni yagize icyo asobanura ku gitero cyamugabweho ndetse imwe mu modoka yari itwaye abamurinda ikamenwa ibirahure, anagaruka ku iraswa ry’umushoferi wa Depite Robert Kyagulanyi.

Mu ijoro ryo ku wa Mbere Tariki ya 13 Kanama 2018, nibwo Perezida Museveni yagabwaho igitero muri Arua, imwe mu modoka zitwara abamurinda ikangizwa bikomeye, muri iryo joro kandi ni nabwo umushoferi wa Depite Robert Kyagulanyi [Bobi Wine] yishwe.

Kubera impaka nyinshi z’abaturage bagarukaga kuri ibi bikorwa by’umutekano muke, babigarukaho mu biganiro bagiranaga ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Museveni abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, yasobanuye ko imodoka ye yamenwe ikirahure cy’inyuma by’umwihariko we akaba ntacyo yabaye.

Kuri Twitter na Facebook, bamwe bavugaga ko ikirahure cy’imodoka ya Perezida Museveni kitamenwa n’ibuye, bamwe bemeza ko ari ibirahure by’umutamenwa, ndetse ko atari amabuye yakimennye ahubwo ko haba hari indi ntwaro yakoreshejwe.

Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 15 Kanama 2018, Perezida Museveni yagize ati “Ikirahure cy’idirishya ry’inyuma ntabwo cyari umutamenwa,…” Perezida Museveni kandi yanenze bamwe mu batavuga rumwe na Leta, barimo ‘Kassiano Wadri, Kyagulanyi (Bobi Wine) n’abandi avuga ko bamugabyeho igitero’.

Perezida Museveni avuga ko abashinzwe kumurinda batigeze basubiza abari bamugabyeho igitero bakoresheje amasasu, ati “Ntabwo twigeze dusubiza turasa ku bari barimo kwigaragambya, si uko tutari dufite ibikoresho byo guhanga n’abigaragambya, ikipe yanjye yabonaga hari bupfemo abantu benshi, kuko twari dufite amasasu ya nyayo”.

Museveni akomeza avuga ko abamugabyeho igitero, bamukurikiye bagera no mu mujyi aho ngo bahohoteye abarwanashyaka b’ishyaka rye, NRM.

Ati “ Hamwe na Tinga Tinga, barakomeje bagera no mu mujyi aho batatse imbaga y’abarwanshaka b’ishyaka NRM, bakomerekeje abantu benshi bakoresheje amabuye, ni muri ako kavuyo kose umwe mu bigaragambyaga yahiciwe”.

Ku wa kabiri tariki ya 14 Kanama,Umuvugizi wa Polisi, Emilian Kayima, yemeje ko imodoka za Perezida Museveni zagabweho igitero ahagana saa 6:30 z’umugoroba n’abo yise ingegera, ubwo ngo yari avuye ahitwa Booma ahari habereye ibikorwa byo kwamamaza abakandida ba NRM mu matora y’Abadepite.

Emilian Kayima yakomeje avuga ko kugaba igitero cyangwa kwitambika imodoka zitwaye umukuru w’igihugu bihanirwa n’amategeko ariyo mpamvu hari abafashwe adatangaza umubare ngo barimo gukorwaho iperereza.

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda, bitangaza ko nyuma ry’urupfu rwa Yasin Kawuma , wari umushoferi wa Bobi Wine, ko na we yaburiwe irengero, bigakekwa ko yaba ari mu bafashwe n’inzego z’umutekano za Uganda.

2018-08-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abanyarwanda icyenda bagejeje Leta ya Uganda mu rukiko

Abanyarwanda icyenda bagejeje Leta ya Uganda mu rukiko

Ubwanditsi 14 Aug 2019
Kwivuguruza kwa Donald Trump biramwambura amahirwe yo gutsinda amatora

Kwivuguruza kwa Donald Trump biramwambura amahirwe yo gutsinda amatora

Ubwanditsi 29 Aug 2016
Urukundo Interahamwe zize gukunda Kizito, zitamukunze zica abe muri Jenoside zakoreye Abatutsi zirukura he?

Urukundo Interahamwe zize gukunda Kizito, zitamukunze zica abe muri Jenoside zakoreye Abatutsi zirukura he?

RUSHYASHYA 19 Feb 2026
Umunyamerika wimenyereza umwuga yigize inzobere ku kibazo cy’u Rwanda na Uganda

Umunyamerika wimenyereza umwuga yigize inzobere ku kibazo cy’u Rwanda na Uganda

Ubwanditsi 02 Dec 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urubanza rwabishe Col Karegeya  ntakirimo n’ubwo rugiye gutangira i Randburg muri Afurika y’Epfo
ITOHOZA

Urubanza rwabishe Col Karegeya ntakirimo n’ubwo rugiye gutangira i Randburg muri Afurika y’Epfo

Ubwanditsi 01 Nov 2018
Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine asanga kwitwara neza k’u Rwanda bisaba gutsinda imikino yo mu rugo ngo yerekeze mu gikombe cya Afurika 2027
Amakuru

Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine asanga kwitwara neza k’u Rwanda bisaba gutsinda imikino yo mu rugo ngo yerekeze mu gikombe cya Afurika 2027

RUSHYASHYA 20 May 2026
Kigali : Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia watangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda
Mu Rwanda

Kigali : Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia watangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda

Ubwanditsi 27 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru