• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Jammeh wayoboye Gambia yarezwe mu rukiko n’abarwayi ba Sida yabeshyaga ko ayibavura

Jammeh wayoboye Gambia yarezwe mu rukiko n’abarwayi ba Sida yabeshyaga ko ayibavura

Ubwanditsi 02 Jun 2018 POLITIKI

Urukiko Rukuru rwa Banjul muri Gambia rwakiriye ikirego cy’abagabo babiri n’umugore babana n’ubwandu bwa virusi itera sida, bishyize hamwe ngo barege uwahoze ari Perezida wa Gambia , Yahya Jammenh wajyaga abuhira imiti y’ibyatsi ababeshya ko ivura sida.

Iki kirego cyashyikirijwe urukiko ku wa 31 Gicurasi, gifite inyito igira iti ‘Gufungirwa ahatabugenewe, gutesha agaciro ikiremwamuntu no gutuma ubuzima bwe bwangirika’ nk’uko tubikesha Jeune Afrique.

Abatanze iki kirego basaba urukiko ko bahabwa indishyi z’ibyago Jammeh yabateje, bakanongera gushyirwa ku rutonde rw’abandi barwayi bafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida bafataga bakaza kuyikurwaho na Jammeh wabemezaga ko ari umuganga uvura indwara zose zirimo na Sida.

Mu 2007, Jammeh yatangarije abatuye isi yose muri rusange ko afite imiti idasanzwe avuguta uwari urwaye Sida yawunywa agakira.

Iyo miti gakondo y’ibyatsi yahise ashyiraho ikigo abafite ubwandu bafungiranwagamo nibura amezi atandatu, bakayihanywera. Iyi gahunda ikaba yaranatangajwe kuri Televiziyo y’igihugu.

Umwe mu bafata iyo miti witwa Fatou Jatta watanze ubuhamya bw’ibyababeragaho, yavuze ko mu gihe cy’amezi atandatu yashyizwe mu gisa n’ibohero agahabwa iyo miti ku itegeko rya Jammeh yahaboneye uruva gusenya.

Yagize ati “Ibyambayeho muri icyo gihe nafataga imiti ya perezida byari agahomamunwa. Nari ngiye kuhasiga ubuzima.”

Yongeyeho ko nubwo nubwo we na bagenzi be barokotse urupfu , ubuzima bwabo bukahazaharira kubera kureka imiti igabanya ubukana bwa SIDA bahabwaga mbere, ngo hari umubare utari muto w’abahasize ubuzima.

Umunyamategeko w’abatanze iki kirego, Me Gambeh Gaye, yatangarije Jeune Afrique ko Yahya Jammeh yahemukiye abakiriya be, ababeshya ko afite ubushobozi bwo kuvura indwara zirimo n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida.

Yagize ati “Abakiriya banjye barahababariye cyane mu gihe bafataga iyo miti, bategeswe kureka imiti isanzwe ihabwa ababana na virusi itera Sida, kandi byabagizeho ingaruka mbi ku buzima bwabo.”

Umuryango utegamiye kuri leta ufasha ababana n’agakoko gatera Sida muri Gambia, AIDS-Free World, watangaje ko nyuma y’imyaka 11 badafata imiti, aba batanze iki kirego bemeye gushyirwa muri gahunda y’abahabwa iyo miti bundi bushya.

Me Oludayo Fagbemi ukorera Ikigo IHRDA gikora ubuvugizi bw’aba bagizweho ingaruka n’ibikorwa bya Jammeh yabwiye Jeune Afrique ati “Aba barwayi barizera ko ubutabera buzabafasha kurengera uburenganzira bwabo bwahakubitikiye, kandi bagomba kuzahabwa impozamarira y’amafaranga kuri ibyo byose byababayeho.”

Gambia ituwe n’abaturage basaga gato miliyoni ebyiri, 1% muri bo agendana ubwandu bw’agakoko gatera Sida.

Haribazwa uko uru rubanza ruzajyenda, cyane ko uwo barega ( Yahya Jammeh) yibereye mu buhungiro muri Guinée Équatoriale.

Jammeh yagiye ku butegetsi ku wa 22 Nyakanga 1994 afite ipeti rya Liyetona, akuyeho ku ngufu Dawda Jawara. Yaje guhunnga igihugu ku wa 21 Mutarama 2017 asimburwa na Adama Barrow wari umaze kumutsinda mu matora ku majwi 45.5% mu gihe Jammeh we yari yagize 36.7% ariko akanga kuva ku butegetsi mu mahoro.

Kuva mu mwaka ushize, imitungo ya Jammeh yose yafatiriwe na leta.

2018-06-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RD- Congo:  Perezida Tshisekedi  yashyizeho Minisitiri w’intebe mushya Sylvestre Ilunga Ilunkamba

RD- Congo: Perezida Tshisekedi yashyizeho Minisitiri w’intebe mushya Sylvestre Ilunga Ilunkamba

Ubwanditsi 20 May 2019
Udukingirizo tw’abagore ntitwitabirwa bitewe n’uko kudukoresha bisaba kwigengesera cyane

Udukingirizo tw’abagore ntitwitabirwa bitewe n’uko kudukoresha bisaba kwigengesera cyane

RUSHYASHYA 23 Oct 2025
Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi

Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi

RUSHYASHYA 30 Jul 2026
Biravugwa ko umuyobozi wa CIA yerekeje muri Koreya ya Ruguru kubonana na Kim Jong un

Biravugwa ko umuyobozi wa CIA yerekeje muri Koreya ya Ruguru kubonana na Kim Jong un

Ubwanditsi 18 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amabanga yo kwica Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru Amerika yari isangiye na Koreya y’epfo yibwe
ITOHOZA

Amabanga yo kwica Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru Amerika yari isangiye na Koreya y’epfo yibwe

Ubwanditsi 12 Oct 2017
Burundi: Nkurunziza yakamye ikimasa, Abadiventisiti bari batawe muri yombi barekuwe
POLITIKI

Burundi: Nkurunziza yakamye ikimasa, Abadiventisiti bari batawe muri yombi barekuwe

Ubwanditsi 18 May 2019
RDC: Abaturage baracyari mu rujijo ku hazaza ha Joseph Kabila
POLITIKI

RDC: Abaturage baracyari mu rujijo ku hazaza ha Joseph Kabila

Ubwanditsi 06 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru