• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Kenya yapfushije umukuru w’igihugu mu mahoro naho mu Rwanda no mu Burundi biba agahomamunwa

Kenya yapfushije umukuru w’igihugu mu mahoro naho mu Rwanda no mu Burundi biba agahomamunwa

Ubwanditsi 28 Mar 2017 POLITIKI

Ibihugu bitatu muri bitandatu bigize EAC bimaze gupfusha abaperezida bakiri ku butegetsi, Kenya gusa ikaba ariyo yamupfushije ibintu bikarangira mu mahoro.

Kenya niyo yabimburiye ibindi gupfusha umuperezida akiri ku butegetsi, ikurikirwa n’u Rwanda narwo rwapfushije umwe, naho u Burundi bupfusha babibiri kandi mugihe kigufi cyane !

Muri rusange ubutegetsi muri Kenya bwagiye buhererekanywa mu mahoro uretse muri 2007 kuko nyuma y’amatora yabaye muri uwo mwaka havutse imvururu bikaba ngombwa yuko hashyirwaho ubutegetsi buhuruweho n’abari bashyamiranye muri politike !

-6188.jpg

Jomo Kenyatta

Perezida wa mbere wa Kenya yari Jomo Kenyatta wagiye ku butegetsi m’Ukuboza 1964 akabuvaho mu 1978 kubera urupfu. Nubwo hari abahwihwishije yuko Jomo Kenyatta yaba yarishwe n’amarozi ariko byemejwe yuko yazize urw’ikirago.

Nyuma y’urupfu rwe, Kenyatta, yasimbuwe mu ituze n’uwari Visi Perezida we, Daniel Arap Moi, nawe abuvaho asimbuwe mu mahoro na Mwai Kibaki wari umaze gutsinda mu matora y’amashyaka menshi muri 2002.

Muri 2007 Kibaki yiyamamarije manda ya kabiri, komisiyo y’amatora itangaje yuko ariwe wegukanye umwanya wa Perezida wa Repubulika, imvururu ziratangira n’amaraso arameneka. Mu guhosha izo mvururu hashyizwe guverinoma y’inzibacyuho, Minisitiri w’intebe aba Raila Odinga bari bahanganye mu matora !

Kibaki, wagumanye umwanya wa Perezida, nawe yasimbuwe mu mahoro na Uhuru Kenyatta muri Mata 2013. Uhuru uziyamamariza manda ya kabiri ari nayo ya nyuma muri Kanama uyu mwaka.

Igihugu cy’u Rwanda ntabwo wavuga yuko aricyo cyahuye n’akaga gakomeye kurusha ibindi bigize EAC, kuko jenoside yarukozwemo nta handi yigeze iba muri ibi bihugu bigize umuryango w’uburasirazuba bwa Afurika, no ku isi imaze kuba hake cyane !

Rwanda Ababiligi bayijugunyiye icyo bise ubwigenge mu 1961, Perezida w’igihugu aba Dominique Mbonyumutwa. Rwiswe Repubulika muri Nyakanga 1962, Gregoire Kayibanda aba Perezida wayo. Muri Nyakanga 1973 kwari ukwezi Kayibanda yagombaga kuba yizihiza imyaka 11 ari ku butegetsi nka Perezida wa Repubulika ariko Juvenal Habyarimana aba kidobya, amukorera kudeta mu ntangiriro z’uko kwezi kwa Nyakanga !

Mu bihugu bigize EAC Habyarimana niwe Perezida wa Repubulika wa kabiri wapfuye ari ku butegetsi, nyuma ya Kenyatta. Perezida Habyarimana ariko we yapfuye yishwe.

Yateguye jenoside, aba mu bambere bayiguyemo. Yishwe muri Mata 1994, ashigaje amezi tatu ngo yizihize imyaka 21 ku butegetsi.

-6189.jpg

Habyarimana Juvenal

Habyarimana yasimbuwe by’agateganyo na Theodore Sindikubwayo muri Mata 1994, ameneshwa ku butegetsi n’umutwe wa RPF-Inkotanyi, hashyirwaho Pasteur Bizimungu kuba Perezida wa Repubulika muri Nyakanga 1994. Muri 2000 Bizimungu yakuwe ku butegetsi n’inteko nshingamategeko, asimburwa na Paul Kagame.

Igihugu cy’u Burundi cyenda kugwa miswi na Uganda mu gusimburanya abakuru b’igihugu incuro nyinshi, kuko buri kimwe kibara izigera ku i cyenda !

Perezida wa Repubulika wa mbere mu Burundi yari Micel Micombero wafashe ubutegetsi mu 1966, abuhiritse ho umwami Mwambutsa. Micombero yavuye ku butegetsi mu 1976 nyuma ya kudeta yakorewe na Jean Baptiste Bagaza. Mu 1987 Bagaza nawe yaje guhirikwa na Pierre Buyoya waje gutsindwa mu matora na Melchior Ndadaye muri Nyakanga 1993.

Ndadaye yabaye Perezida wa Repubulika hafi amezi atatu gusa kuko yishwe mu Kwakira muri uwo mwaka w’i 1993 ! Nyuma y’urupfu rwa Ndadaye u Burundi bwamaze amezi hafi atandatu bumeze nk’ubudafite umukuru w’igihugu !

Ndadaye ikicwa, igihugu cyabanje gufatwa na Francois Ngeze wari Perezida w’ishyaka ryo muri opozisiyo, UPRONA. Ngeze yategetse gusa muri uko kwezi ku Kwakira Ndadaye yiciwemo, nyuma hafata Sylilivie Kinigi wari Minisitiri w’intebe ku butegetsi bwa Ndadaye. Muri Gashyantare 1994 ishyaka FRODEBU Ndadaye yakomokagamo ryashyizeho Cprien Ntaryamira, aba Perezida wa Repubulika.

-6190.jpg

Ndadaye M.

Ntaryamira nawe ariko ntabwo yarayeho kabiri kuko muri Mata uwo mwaka w’i 1994 yicanywe na Perezida Habyarimana barasiwe mu ndege yari igeze mu kirere cya Kigali !

Ntaryamira yasimbuwe ku butegetsi na Sylivestre Ntibantunganya nawe wo muri FRODEBU, ariko aza kubuhirikwaho muri Nyakanga 1996. Buyoya yasimbuye Ntibantunganya ku butegetsi, aba ategetse u Burundi mu bihe bibiri bidakurikirana nk’uko twabonye byabaye kuri Obote muri Uganda !

Buyoya wa UPRONA yakuwe ku butegetsi n’amasezerano ya Arusha muri 2003, asimburwa na Domittien Ndayizeye wa FRODEBU wategetse kugeza mu matora ya 2005. Ishyaka CNDD-FDD niryo ryatsinze ayo matora rishyiraho Petero Nkurunziza kuba Perezida wa Repubulika. Ubu Nkurunziza ari muri manda ya gatatu, binyuranije n’itegeko nshinga kimwe n’amasezerano ya Arusha, bituma amaraso akomeza kumeneka !

Casmiry Kayumba

2017-03-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nta cyahindutse ku muburo wahawe Abanyarwanda ku kujya muri Uganda – Min. Nduhungirehe

Nta cyahindutse ku muburo wahawe Abanyarwanda ku kujya muri Uganda – Min. Nduhungirehe

Ubwanditsi 05 Jan 2020
Amwe mu matariki y’ingenzi yaranze urugamba rwo kubohora u Rwanda

Amwe mu matariki y’ingenzi yaranze urugamba rwo kubohora u Rwanda

Ubwanditsi 04 Jul 2018
Perezida Kagame yashimangiye uruhare rwo gukemura ibibazo by’ingufu mu guteza imbere Afurika

Perezida Kagame yashimangiye uruhare rwo gukemura ibibazo by’ingufu mu guteza imbere Afurika

Ubwanditsi 29 Feb 2016
U Rwanda na Uganda bisubiye mu biganiro

U Rwanda na Uganda bisubiye mu biganiro

Ubwanditsi 11 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

DRC: Ifuni iravuza ubuhuha muri RUDI URUNANA kubagerageza kuyamanika
INKURU NYAMUKURU

DRC: Ifuni iravuza ubuhuha muri RUDI URUNANA kubagerageza kuyamanika

Ubwanditsi 22 Oct 2019
Tariki 22 Ugushyingo 2021, i Paris mu Bufaransa hatangiye urubanza rwa Claude Muhayimana ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Amakuru

Tariki 22 Ugushyingo 2021, i Paris mu Bufaransa hatangiye urubanza rwa Claude Muhayimana ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 22 Nov 2021
Muri ULK: Abanyeshuri 2986 bahawe impamyabumenyi
Mu Mahanga

Muri ULK: Abanyeshuri 2986 bahawe impamyabumenyi

Ubwanditsi 14 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru