• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Leta ya Uganda yemeye ko hari Abanyarwanda iherutse kwirukana ku bw’impamvu zihariye idatangaza

Leta ya Uganda yemeye ko hari Abanyarwanda iherutse kwirukana ku bw’impamvu zihariye idatangaza

Ubwanditsi 14 Feb 2019 POLITIKI

Leta ya Uganda yahakanye amakuru avuga ko hari Abarundi baba bafite ibyangombwa by’inzira yangira kwinjira muri iki gihugu, ikemeza ko hari Abanyarwanda baherutse kwirukanwa ariko bitari ku bw’impamvu zo kuba badafite ibyangombwa.

Uwungirije umuvugizi w’igipolisi cya Uganda, Poly Namaye yemera ko hari umukozi wa MTN Uganda w’Umunyarwandakazi uherutse kwirukanwa hamwe n’umufaransa, ndetse ko hari n’abandi banyarwanda basaga 20 birukanwe. Agashimangira ko batarebwa no kuba hari ibyangombwa baburaga.

Yagize ati “Yari umukozi wa MTN Uganda wo mu Rwanda hamwe n’undi wo mu Bufaransa, rero si u Rwanda gusa cyangwa u Bufaransa turimo tuvuga hano,…”.

Umunyamakuru wa BBC dukesha iyi nkuru amubajije ku bandi banyarwanda bagera kuri 22 baba baherutse kwirukanwa muri Uganda mu cyumweru gishize, yavuze ko atari uko bari bahari badafite ibyangombwa.

Yagize ati “Njyewe sinavuga ko abongabo barebwaga n’icyo kibazo cyo kwinjira cyangwa kuguma mu gihugu badakurikije amategeko, ahubwo hari izindi mpamvu zatumye bataha, ibyo sinabyemeza”.

Agarutse ku kibazo cy’Abarundi, yagize ati “Abaje ari benshi nk’uko, baca mu nzira zizwi bazanwe n’ibikorwa byabo ariko hari n’abaca ahatazwi ugasanga bigumiye hano bidaciye mu mategeko nk’abo turabafata tukabashyikiriza inkiko, nyuma tukabashyikiriza ubutegetsi bw’iwabo”.

Hashize igihe havugwa umwuka mubi hagati ya Uganda n’u Rwanda ndetse inzego za Leta y’u Rwanda zigatangaza ko zitewe impungenge n’ukuntu Abanyarwanda binjira muri Uganda bahohoterwa n’inzego zishinzwe iperereza z’icyo gihugu mu gihe ikibazo cy’abarundi cyo kitari gisanzweho ngo bahohoterwe cyangwa babuzwe kwinjira.

2019-02-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina

Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina

RUSHYASHYA 08 Sep 2026
Uganda : Hari abadepite badakozwa ibyo kwiyamamaza kwa Perezida Museveni mu 2021

Uganda : Hari abadepite badakozwa ibyo kwiyamamaza kwa Perezida Museveni mu 2021

Ubwanditsi 25 Feb 2019
Frank Habineza yagizwe umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda

Frank Habineza yagizwe umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda

Ubwanditsi 11 Oct 2018
Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya

Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya

RUSHYASHYA 09 Sep 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyagatare: Uko yubatse inzu ya miliyoni 35Frw abikesha FPR
INKURU NYAMUKURU

Nyagatare: Uko yubatse inzu ya miliyoni 35Frw abikesha FPR

Ubwanditsi 15 Aug 2018
Uganda: CMI Irashinjwa Kugwatira Telephone Y’Umwamikazi Wa Rwenzururu
ITOHOZA

Uganda: CMI Irashinjwa Kugwatira Telephone Y’Umwamikazi Wa Rwenzururu

Ubwanditsi 25 Jul 2018
RIB yerekanye Cpt.Nsengimana Herman wa FLN watawe muri yombi mu bitero bya FARDC
INKURU NYAMUKURU

RIB yerekanye Cpt.Nsengimana Herman wa FLN watawe muri yombi mu bitero bya FARDC

Ubwanditsi 17 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru