• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda: Gen Kale Kayihura mu rukiko bamushakiye ibyaha bidasobanutse

Uganda: Gen Kale Kayihura mu rukiko bamushakiye ibyaha bidasobanutse

Ubwanditsi 24 Aug 2018 INKURU NYAMUKURU

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo  uwahoze ari umukuru w’igipolisi, Gen Kale Kayihura  yagejejwe imbere y’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Makindye bwa mbere kuva yatabwa muri yombi muri Kamena.

Gen Kale Kayihura benshi babonaga nk’umuntu ushobora no kwitangira Perezida Museveni, kuri ubu ari gushinjwa ibyaha bifitanye isano no kwirengagiza inshingano yari afite no kwitambika iyubahirizwa ry’amategeko.

Umwihariko w’ibyaha  bamusomeye mu rukiko harimo ko yashimutaga impunzi z’abanyarwanda akazigarura mu Rwanda  kungufu , [nka Lt Joel Mutabazi ], ikindi cyaha aregwa  ni ugukoresha nabi ububasha ahabwa n’amategeko. Ariko  ibi byaha byose Gen. Kale Kayuhura, yabihakanye avuga ko ataribyo ko ntabyo yakoze. Abunganizi be mu mategeko basabye urukiko ko yarekurwa by’agateganyo akajya aburana ari hanze.

Gen. Kale Kayihura yitaba urukiko yari arinzwe bikomeye

Urukiko rwanzuye ko ibisabwa n’abunganizi ba Kale Kayihura bizafatirwa umwanzuro tariki 28 Kanama 2018. Abakurikiranira hafi iki kibazo cya Gen. Kale Kayihura, baravuga ko ibyo byaha aregwa bimwe ari ibihimbano bigamije ku mucisha umutwe byahimbwe nabamwe mu bakuru b’ingabo n’inzego z’ubutasi bwa gisilikare  CMI na ISO bihabwa umugisha na Gen. Salim Saleh ndetse na Gen. Tumukunde wari Minisitiri w’umutekano badacana uwaka .

Ibi  icyo abantu babishingiraho  ni uko Gen. Kale Kayihura afatwa yashinjwaga urupfu rwa  Inspector General  wa Police Andrew Felix Kaweesi wari umwungirije wishwe arashwe , ariko murukiko iki kirego kikaba kitagaragaye mu byaha ashinjwa, bigaragaza ko  ibyaha byose ashinjwa ari ibihimbano, ko ntabimenyetso bimushinja icyaha bihari, kimwe n’ibindi ashinjwa birimo ibirebana  n’imicungire y’imbunda za polisi no gutoroka kw’umwe mu bapolisi bakuru.

Ikinyamakuru Chimpreports cyanditse inkuru  kivuga ko inshuti n’abo mu muryango wa kayihura bari  ku rukiko bivugwa ko  rwari rurinzwe bikomeye n’abashinzwe disipuline mu gisirikare (Military Police).

Gen. Kale Kayihura yatawe muri yombi kuwa 13 Kamena akuwe ku ifamu ye iri ahitwa Kashagama mu Karere ka Lyantonde afungirwa mu kigo cya gisirikare cya Makindye aho afunze mu buryo butandukanye bitewe n’izina rye.

Hari amakuru yakwirakwijwe n’inzego zishinzwe ubutasi bwa gisilikare ko Kale Kayihura yaba yarashatse kwiyahura muri gereza ya Makindye aho afungiye, ariko Rushyashya yaje gutahura ko wari umugambi wa CMI wo gushaka kumwicira muri gereza ya Makindye bikitwa ko yiyahuye.

Kugeza ubu urubanza rurasubitswe rusasubukurwa tariki ya 4 Nzeli 2018 .

2018-08-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubutabera bwo muri Finland bwibukije abajenosideri uburemere bw’ibyaha bakoze, bwongera kwangira Ruharwa Faransisiko Bazaramba kurekurwa atarangije igifungo cya burundu

Ubutabera bwo muri Finland bwibukije abajenosideri uburemere bw’ibyaha bakoze, bwongera kwangira Ruharwa Faransisiko Bazaramba kurekurwa atarangije igifungo cya burundu

Ubwanditsi 14 Mar 2021
umusirikari wa Kongo yakoze mu jisho ry’intare ahasiga ubuzima. N’undi uzabigerageza azaba yiyahura!

umusirikari wa Kongo yakoze mu jisho ry’intare ahasiga ubuzima. N’undi uzabigerageza azaba yiyahura!

Ubwanditsi 17 Jun 2022
“Nta gihe ntabwiye Perezida Tshisekedi ko gushinja u Rwanda ibinyoma ari uguhunga inshingano ze nk’Umukuru w’Igihugu”. – Perezida Paul Kagame.

“Nta gihe ntabwiye Perezida Tshisekedi ko gushinja u Rwanda ibinyoma ari uguhunga inshingano ze nk’Umukuru w’Igihugu”. – Perezida Paul Kagame.

Ubwanditsi 23 Jun 2022
Imvo N’Imvano Y’Ibibazo By’Umutekano wa ntawo Byabaye Karande Mu Burasirazuba Bwa Repubulika Iharanira Demukarasi Ya Congo

Imvo N’Imvano Y’Ibibazo By’Umutekano wa ntawo Byabaye Karande Mu Burasirazuba Bwa Repubulika Iharanira Demukarasi Ya Congo

Ubwanditsi 30 Jul 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

DR Congo: Ingabo za FARDC zatangaje “ibitero bikomeye” ku mutwe wa ADF
HIRYA NO HINO

DR Congo: Ingabo za FARDC zatangaje “ibitero bikomeye” ku mutwe wa ADF

Ubwanditsi 31 Oct 2019
Uganda yasabwe kurekura Abanyarwanda badafite ibyo bashinjwa bakava mu busho bafungiyemo
INKURU NYAMUKURU

Uganda yasabwe kurekura Abanyarwanda badafite ibyo bashinjwa bakava mu busho bafungiyemo

Ubwanditsi 16 Sep 2019
Burundi : Imbonerakure N’Interahamwe Nyinshi Zambaye Gisilikare Zashyizwe Ku Mipaka Y’u Burundi N’u Rwanda
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Burundi : Imbonerakure N’Interahamwe Nyinshi Zambaye Gisilikare Zashyizwe Ku Mipaka Y’u Burundi N’u Rwanda

Ubwanditsi 16 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru