• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Murenzi Abdallah yongeye gutorerwa kuyobora FERWACY, Kiyovu SC yasinyishije abanya Sudani babiri, Gasogi United yatandukanye na Iddy Museremu

Murenzi Abdallah yongeye gutorerwa kuyobora FERWACY, Kiyovu SC yasinyishije abanya Sudani babiri, Gasogi United yatandukanye na Iddy Museremu

Ubwanditsi 11 Jun 2022 Amakuru, IMIKINO

Kuri uyu wa gatandatu muri Hilltop Hotel i Remera habereye amatora y’inzego ziyobora Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, FERWACY mu gihe cya manda y’imyaka ine iri imbere nk’uko amategeko y’irishyirahamwe abiteganya.

Muri aya matora byari biteganyijwe ko hatorwa Komite Nyobozi ndetse na komite ngenzuzi kimwe kandi na komite nkemurampaka, muri ayo matora ubwo yabaga hagaragaye ko uwari usanzwe ayobora iri shyirahamwe Murenzi Abdallah ariwe ugiye gukomeza kuyobora.

Murenzi Abdallah wahataniraga kuyobora iri shyirahamwe nk’umukandida rukumbi bivuze ko ntawe bari bahanganye yatowe ku majwi 10 kuri 11 kuko muri aya matora hagaragayemo imfabusa imwe.

Mu yindi myanya y’abatowe, Karangwa François yatowe nka Visi Perezida wa mbere, akaba yatowe ku majwi 11/11, Kayirebwa Liliane yatorewe kuba Visi Perezida wa Kabiri n’amajwi 11/11, Munyankindi Benoït yatorewe kuba umunyamabanga mukuru naho Ingabire Assia yongeye gutorerwa kuba umubitsi wa FERWACY.

Aba bose batowe muri iri shyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, FERWACY, bafite manda yo kuyobora kugeza muri 2026, ibi bivuze ko bafite imyaka ine bayobora iri shyirahamwe.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, tariki ya 10 Kamena 2022 nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sport Club yatangaje ko yagiranyea masezerano n’abakinnyi babiri bakomoka mu gihugu cya Sudan aribo Sheiboub Sharaff na Mano John.

Nk’uko amakuru RUSHYASHYA yamenye ni uko aba bakinnyi bombi bakina mu gice gisatira izamu bahawe amasezerano y’imyaka ibiri bose bakinira ikipe y’Urucaca.

Sheiboub usanzwe akina ku ruhande rw’iburyo asatira, yanyuze mu makipe atandukanye azwi kuri uyu mugabane wa Afurika harimo SImba SC yo muri Tanzania, Almeriekh SC na Al Hilal zo muri Sudan, JSK na ASC zo muri Tunisia ndetse na CS Constatine yo muri Algeria.

Uyu kandi yanakiniye amakipe y’abato ba Sudan, harimo abari munsi y’imyaka 17, 20 ndetse na 23.
Usibye aba bakinnyi ikipe ya Kiyovu yamaze gutangaza, hari abandi bakinnyi basanzwe bakinira iyi kipe ngo bamaze kumvikana n’abandi bakinnyi batatu b’Abanyarwanda.

Gusa ibi Kiyovu irimo kubikora mu gihe bagitegereje ko umwaka w’imikino wa 2021-2022 utari warangira dore ko hasigaye imikino 2 ngo urangire ndetse iyi kipe ikaba igifite amahirwe yo kuba batwara igikombe cya Shampiyona igihanganiye na APR FC iyirusha amanota 2.

Binyuze ku rubuga rwa Twitter rw’ikipe ya Gasogi United, yaraye isezeye uwahoze ari rutahizamu wayo Iddy Museremu utarahiriwe n’iyi kipe, uyu rutahizamu ukomoka mu gihugu cy’u Burundi akigera mu Rwanda yari yahawe izina ry’Intare y’Akanwa Rwabwiga.

Kuri uyu wa gatandatu byari biteganyijwe ko imikino ibanza ya 1/2 cy’imikino yo mu kiciro cya kabiri, gusa ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ,FERWAFA, yaraye itangaje ko iyi mikino itari bukinwe mu mpera z’iki cy’umweru ahubwo ikaba izakinwa ku itariki ya 14 Kamena 2022.

2022-06-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’Abagore muri Volleyball yageze muri Cameroon aho igiye gukina imikino Nyafurika

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’Abagore muri Volleyball yageze muri Cameroon aho igiye gukina imikino Nyafurika

Ubwanditsi 11 Aug 2023
Rayon Sports yakiranywe urugwiro n’abanyarwanda benshi batuye i Maputo-Amafoto

Rayon Sports yakiranywe urugwiro n’abanyarwanda benshi batuye i Maputo-Amafoto

Ubwanditsi 16 Apr 2018
Umuhungu wa Habyarimana yatanze ubuhamya ahuza nibyo Raporo Mutsinzi yatangaje

Umuhungu wa Habyarimana yatanze ubuhamya ahuza nibyo Raporo Mutsinzi yatangaje

Ubwanditsi 12 Apr 2021
Victor Rukotana yasohoye indirimbo yakomoye ku nkuru mpamo y’umusore w’inshuti ye wabenzwe n’inkumi yo mu cyaro.

Victor Rukotana yasohoye indirimbo yakomoye ku nkuru mpamo y’umusore w’inshuti ye wabenzwe n’inkumi yo mu cyaro.

Ubwanditsi 22 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kayumba Nyamwasa munzira zo gusaba Uburyamo  kwa Agatha Kanziga. Ese mama azabumuha ?
ITOHOZA

Kayumba Nyamwasa munzira zo gusaba Uburyamo kwa Agatha Kanziga. Ese mama azabumuha ?

Ubwanditsi 06 Jun 2017
Ndimbati wari wasinyiye kwamamaza Sky Drop Industries yayiteye umugongo amasezerano atarangiye yamamaza Ingufu Gin
Amakuru

Ndimbati wari wasinyiye kwamamaza Sky Drop Industries yayiteye umugongo amasezerano atarangiye yamamaza Ingufu Gin

Ubwanditsi 26 Feb 2023
Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Handball rirashimira leta y’u Rwanda ku bwo kubaha ikibuga cy’umukino wayo mu nyubako ya Kigali Arena
Amakuru

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Handball rirashimira leta y’u Rwanda ku bwo kubaha ikibuga cy’umukino wayo mu nyubako ya Kigali Arena

Ubwanditsi 23 Nov 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru