• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»U Bubiligi bwandikiye amateka ku Buyapani, busanga Brazil muri ¼

U Bubiligi bwandikiye amateka ku Buyapani, busanga Brazil muri ¼

Ubwanditsi 03 Jul 2018 IMIKINO

Ikipe y’igihugu y’u Bubiligi habuze gato ngo isezererwe n’u Buyapani muri 1/8 kuri uyu wa Mbere mu mukino yabanje gutsindwamo ibitego bibiri ku busa ariko ikaza kubyishyura ndetse igatsinda icya gatatu byatumye iba iya mbere ikoze ayo mateka mu myaka 52.

U Bubiligi bwavuye mu matsinda butsinze imikino yose harimo n’uwo bwahuye n’u Bwongereza byatumye abantu babwongerera icyizere mu makipe ashobora kugera kure muri iri rushanwa ariko habuze gato ngo butungurwe n’u Buyapani bwazamukiye ku mahirwe kuko bwanganyaga na Senegal ibintu byose bikaba ngombwa ko harebwa ku yahawe amakarita make.

U Buyapani buyobowe na Nishino nk’umutoza mukuru, bwagaragaje kwihagararaho mu gice cya mbere, bukina neza abakinnyi b’u Bubiligi yaba Kevin De Bruyne, Eden Hazard, Romelu Lukaku n’abandi bafite amazina akomeye ku mugabane w’u Burayi babura aho binjirira iminota 45 irangira ari ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri Abayapani bagarutse batinyutse bashaka ibitego, icya mbere bakibona ku munota wa 48 Genki Haraguchi ku ishoti yatereye hanze y’urubuga rw’amahina umunyezamu Thibaut Courtois ntabashe gukurikura, nyuma y’iminota ine gusa Takashi Inui atsinda icya kabiri cyashyize u Bubiligi mu mibare ikomeye.

Umutoza Roberto Martinez n’abo bafatanya barimo Thierry Henry basabye abakinnyi babo kudacika intege, ku munota wa 65 bakora impinduka ebyiri icya rimwe, Marouane Fellaini asimbura Dries Mertens naho Nacer Chadli afata umwanya wa Yannick Ferreira-Carrasco bihita bitanga n’umusaruro kuko nyuma y’iminota ine yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Jan Vertonghen.

U Bubiligi bwakomeje kotsa igitutu u Buyapani, butsinda igitego cya kabiri cya Marouane Fellaini ku munota wa 74 nk’ikipe nkuru ikomeza gushaka igitego cya gatatu, ikibona habura amasegonda ngo umukino urangire gitsinzwe na Nacer Chadli ikaba yahise isanga Brazil muri ¼.

Iyi kipe yabaye iya mbere mu myaka 52 ibashije kuva inyuma yatsinzwe ibitego 2-0 mu mikino yo gukuranamo (knockout) mu gikombe cy’Isi ikishyura ikanatsinda umukino bikaba baherukaga gukorwa na Portugal mu 1966 itsinda Korea.

Amakipe abiri agomba kwerekeza muri ¼ cy’iri rushanwa agomba kumenyekana kuri uyu wa Kabiri, saa 16h00 Suede ikaza kwisobanura n’u Busuwisi zishakamo ikomeza, saa 20h00 hakaza kuba undi mukino w’ishiraniro hagati ya Colombia n’u Bwongereza. Abiri akomeza niyo azahura muri ¼.

2018-07-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Knowless n’ Umutware we Clement Bafashe Rutema Ikirere Berekeza Mu Bwongereza

Knowless n’ Umutware we Clement Bafashe Rutema Ikirere Berekeza Mu Bwongereza

Ubwanditsi 16 Jan 2017
Mu mukino utarabereye igihe, APR FC yatsinze Musanze FC 2-1

Mu mukino utarabereye igihe, APR FC yatsinze Musanze FC 2-1

Ubwanditsi 07 Oct 2023
Sénégal yari icyizere cya Afurika mu Gikombe cy’Isi yasezerewe izize amakarita y’umuhondo

Sénégal yari icyizere cya Afurika mu Gikombe cy’Isi yasezerewe izize amakarita y’umuhondo

Ubwanditsi 29 Jun 2018
Ivan Minnaert yirukanwe, babiri bari bamwungirije barahagarikwa

Ivan Minnaert yirukanwe, babiri bari bamwungirije barahagarikwa

Ubwanditsi 12 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abapolisi basaga 1800 basezerewe mu kazi nta mpaka, abacungagereza 34 birukanwa burundu
ITOHOZA

Abapolisi basaga 1800 basezerewe mu kazi nta mpaka, abacungagereza 34 birukanwa burundu

Ubwanditsi 12 Jul 2018
Icyo Gen. Tumukunde azakorera Museveni igihe yaba amusimbuye ku butegetsi
POLITIKI

Icyo Gen. Tumukunde azakorera Museveni igihe yaba amusimbuye ku butegetsi

Ubwanditsi 07 Mar 2020
Miss Sharifa yahishuye urukundo rwe n’umusore bitegura kurushinga bidatinze
SHOWBIZ

Miss Sharifa yahishuye urukundo rwe n’umusore bitegura kurushinga bidatinze

Ubwanditsi 07 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru