• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»CMI yaciye umuvuno : Abanyarwanda 2 Muri Gereza Ya Luzira Bashinjwa Gutunga Imbunda N’ubutasi

CMI yaciye umuvuno : Abanyarwanda 2 Muri Gereza Ya Luzira Bashinjwa Gutunga Imbunda N’ubutasi

Ubwanditsi 14 Sep 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Abanyarwanda babiri mu gihugu cya Uganda bashinjwe gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu gihe imibanire hagati ya Uganda n’u Rwanda ikomeje kugaragaramo igitotsi cyiyongera aho kugabanyuka.

Ikinyamakuru Chimpreports kivuga ko mu myaka mikeya ishize imibanire y’u Rwanda na Uganda yarushijeho kwangirika bigaha icyuho imyiteguro y’amakimbirane yeruye yavamo imirwano hagati y’ibihugu byombi.

Kunanirwa gucyemura ibibazo biri hagti y’ibihugu byombi nk’ibijyanye n’ubutasi, gushyigikira inyeshyamba no kutuzuza ibyiyemejwe ni bimwe mu bikomeje kugaragaza umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.

Iki kinyamakuru kikaba kivuga ko kuwa 26 Gicurasi 2018, Abanyarwanda babiri bafatiwe muri Mbarara bakekwaho kuba mu gatsiko k’intasi z’u Rwanda muri Uganda. Abafashwe akaba ari; Emmanuel Rwamucyo Rwamukinuzi na Emmanuel Rwamucwe. Abazi ariko ibibera muri iki gihugu bavuga ko ari amayeri ya CIM yo guhimbira ibyaha aba banyarwanda nkuko uwanduhaye amakuru abyemeza.

Aba bombi igisirikare cyavuze ko basanganywe imbunda, bagafungirwa ku cyicaro cya division ya mbere ya UPDF muri Mbarara mbere yo koherezwa I Kampala ngo bahatwe ibibazo. Abo mu muryango wa Rwamucyo ariko bo bavuga ko atigeze atunga imbunda.

Mushiki wa Rwamucyo ati: “Ni ikinyoma gikabije. Ntabwo azi impamvu bari kumushinja gutunga imbunda atigeze agira,”

Ubwo yatabwaga muri yombi, Rwamucyo avugwaho kuba yari atwaye imodoka aturutse Kikagati mu Karere ka Isingiro, aho afite hotel, yerekeje muri Mbarara. Abo mu muryango we bakavuga ko yashakaga kubitsa miliyoni 40 z’Amashilingi kuri konti ye iri muri banki ikorera Mbarara aho yashakaga kwishyura inguzanyo.

Rwamucyo

Rwamucyo ngo ntafite hotel gusa muri Isingiro ahubwo afite n’ibikorwa by’ubucuruzi mu Rwanda.

Muri Mbarara, bivugwa ko Rwamucyo yahamagaye inshuti ye, Rwamucwe ngo amuherekeze kuri banki, ariko bose bakaba baratawe muri yombi bataranohereza ayo mafaranga kuwo yagombaga kwishyura. Abayobozi bavuga ko bombi babajijwe n’Ubutasi bwa gisirikare (CMI) muri Mbuya mbere yo koherezwa muri gereza ya Makindye mbere yo koherezwa mu rukiko rwa gisirikare kuri ubu bakaba bafungiye muri Gereza ya Luzira.

Ibi biravugwa mu gihe u Rwanda rukomeje kunenga ijujubywa ry’abaturage barwo muri Uganda. Ambasaderi Frank Mugambage akaba yari aherutse gusaba ko iki kibazo cyashakirwa umuti. Yanenze itabwa muri yombi ridasobanutse ry’Abanyarwanda baba muri Uganda no kunanirwa kubimenyesha ababashinzwe ari bo ambasade y’u Rwanda.

Ambasaderi Frank Mugambage yavuye imuzi imiterere y’ibibazo biri hagati ya Uganda n’u Rwanda

Inzego z’umutekano za Uganda zo zikaba zikomeza gutsimbarara zivuga ko Abanyarwanda batabwa muri yombi baba bakekwaho kuba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu.

Ni no muri urwo rwego kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 12 nzeri, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Rebecca Kadaga, yasabye Guverinoma ya Uganda gutanga ibisobanuro kuri ibi bikorwa bikomeje byo guta muri yombi Abanyarwanda bari muri Uganda, aho bamwe mu badepite bemeza ko biri mu bituma imibanire y’ibihugu byombi irushaho kuba mibi.

Ikintu gisa nk’igitangaje n’uko abayobozi ba Uganda mu ruhame bemeza ko nta kibazo bafitanye n’u Rwanda gikomeye nk’aho Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Amb. Patrick Mugoya aherutse kubwira Chimpreports ko hari inzira ziri gukoreshwa zo gukemura ikibazo cyavuka.

Yakomeje agira ati: “Imibanire irenze itabwa muri yombi. Niba hari hari bamwe bakekwa bashobora gutabwa muri yombi”. Ni mbere yo gukomeza agira ati: “Imibanire yacu n’u Rwanda ni okay.”

Ibi biraba mu gihe muri iki gihugu havugwa imyiteguro yo gutuza Kayumba Nyamwasa, umaze imyaka 8 muri Afrika y’Epfo aho aba binyuranije n’amategeko agenga iki gihgu, mu minsi ishize Perezida Ramaphosa yasabye Perezida Museveni gucyemura iki kibazo bakareba aho Gen. Kayumba wahoze mu ngabo z’u Rwanda yakwereza. Iyi nkuru turacyayikurikirana tuzayibagezaho neza mu minsi iri imbere.

Kayumba Nyamwasa

2018-09-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abo kwa Rusesabagina ni umuti w’amenyo. Mu kanya kamwe ati ndi Umubiligi, mu kandi ati ndaregera urukiko ruburanisha abaturage bo mu muryango w’Ibihugu bya Afrika y’Uburasirazuba!

Abo kwa Rusesabagina ni umuti w’amenyo. Mu kanya kamwe ati ndi Umubiligi, mu kandi ati ndaregera urukiko ruburanisha abaturage bo mu muryango w’Ibihugu bya Afrika y’Uburasirazuba!

Ubwanditsi 30 Oct 2020
Loni yasabye ko amasezerano y’amahoro mu Burundi yasinywa mbere ya 2020

Loni yasabye ko amasezerano y’amahoro mu Burundi yasinywa mbere ya 2020

Ubwanditsi 23 Aug 2018
Uko Uganda yanze kwikora mu nda mugihe yasinya amasezerano yo kwambura intwaro FDLR na RNC/P5

Uko Uganda yanze kwikora mu nda mugihe yasinya amasezerano yo kwambura intwaro FDLR na RNC/P5

Ubwanditsi 30 Oct 2019
Impamvu kurekura Abanyarwanda bafungiye muri Uganda bitazapfa koroha

Impamvu kurekura Abanyarwanda bafungiye muri Uganda bitazapfa koroha

Ubwanditsi 25 Sep 2019

IZO TWAGUHITIYEMO

Myugariro Manzi Thierry wakiniraga ikipe ya FC Dila Gori yo muri Georgia yerekeje muri FAR Rabat yo muri Morocco ku masezerano y’imyaka itatu
Amakuru

Myugariro Manzi Thierry wakiniraga ikipe ya FC Dila Gori yo muri Georgia yerekeje muri FAR Rabat yo muri Morocco ku masezerano y’imyaka itatu

Ubwanditsi 01 Feb 2022
Museveni avugako ataganira iby’umubano w’u Rwanda na Uganda mu itangazamakuru kandi ariryo akoresha; nyuma y’ibaruwa ye muri The New Vison, u Rwanda rwamenyeshejwe inama binyuze mu itangazamakuru
INKURU NYAMUKURU

Museveni avugako ataganira iby’umubano w’u Rwanda na Uganda mu itangazamakuru kandi ariryo akoresha; nyuma y’ibaruwa ye muri The New Vison, u Rwanda rwamenyeshejwe inama binyuze mu itangazamakuru

Ubwanditsi 21 Oct 2019
Imitwe igize Wazalendo yakozanyijeho mu marembo ya Goma bapfa amafaranga bane barahagwa
Amakuru

Imitwe igize Wazalendo yakozanyijeho mu marembo ya Goma bapfa amafaranga bane barahagwa

Ubwanditsi 25 Oct 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru