• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibirori by’imyaka 10 ya gahunda yo kwigisha Ikidage mu mashuri

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibirori by’imyaka 10 ya gahunda yo kwigisha Ikidage mu mashuri

Ubwanditsi 20 Jun 2018 POLITIKI

Madamu Jeannette Kagame, ku wa Kabiri tariki 19 Kamena 2018, yitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 10 ishize u Budage butangije gahunda yo kwigisha Ikidage mu mashuri atandukanye hirya no hino ku Isi arimo na Green Hills Academy yo mu Rwanda.

Muri Gashyantare 2008 nibwo u Budage bwatangije gahunda igamije guteza imbere Ikidage binyuze mu mashuri yiswe PASCH (Schools: Partners for the Future), aho abanyeshuri bahabwa abarimu n’ibikoresho bakeneye ngo babashe kwiga uru rurimi.

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye uyu muhango nk’umwe mu bagize uruhare mu ishingwa ry’iri shuri riri mu y’icyitegererezo mu Rwanda.

Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Dr Peter Woeste, yavuze ko Green Hills Academy yinjiye muri iyi gahunda yo kwigisha Ikidage mu 2009, ibi bikaba byarafunguriye imiryango abanyeshuri b’Abanyarwanda bifuza kujya kwiga mu gihugu cy’Ubudage.

Ati “Amashuri na Kaminuza byo mu Budage byubakiye ku gitekerezo cyo gufungurira imiryango buri wese kandi ku buntu. Ndahamya ntashidikanya ko aya ari amahirwe ku banyeshuri n’ababyeyi babo, amahirwe yo gukomereza amasomo yabo muri imwe muri kaminuza zo mu Budage ziza mu zikomeye ku Isi.”

Woeste ati “Gutanga amasomo y’Ikidage ni kimwe mu bikorwa bitandukanye twifuza gutangamo umusanzu mu gufungurira imiryango abari kubyiruka. Ndizera ntashindikanya ko uru rubyiruko rw’u Rwanda ruzakoresha neza aya mahirwe, mu nyungu zabo bwite, no kuzamura igihugu.”

Umuyobozi wa Green Hills Academy, Lisa Biasillo, yavuze ko kwiga Ikidage ari ngombwa ku bari mu wa Gatanu no mu wa Gatandatu w’amashuri abanza kuko biri kuri gahunda yabo y’amasomo, mu gihe mu yisumbuye cyigwa n’ababishaka.

Ati “Abanyeshuri bitwaye neza buri mwaka babona amahirwe yo kwitabira gahunda yo kwiga Ikidage mu Budage. Kuva twatangira kwigisha Ikidage twagize abanyeshuri benshi bagiye kwiga muri Kaminuza zo mu Budage, ndetse tunafitanye umubano n’ibindi bigo biri muri gahunda ya PASCH binyuze mu bikorwa bihuza abanyeshuri n’abarezi.”

Denzel uri mu banyeshuri bitwaye neza bakabona amahirwe yo kujya mu Budage kurushaho gutyaza ubumenyi bwe muri uru rurimi, yavuze ko uretse kuba abibona nka kimwe mu bizamufasha kuba yakomereza amasomo ye muri kaminuza zo muri kiriya gihugu, kwiga ururimi rushya ari n’uburyo bwo kurushaho gusobanukirwa umuco utandukanye n’uwe.

Muri uyu muhango waranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo imbyino, indirimbo ndetse n’imivugo iri mu Kidage; Green Hills Academy yasinyanye na Ambasade y’u Budage andi masezerano y’imyaka itatu arebana no gukomeza gahunda ya PASCH muri iki kigo.

Gahunda ya PASCH ishyirwa mu bikorwa n’ibigo 2000 hirya no hino ku Isi, ahabarurwa abigishwa Ikidage basaga ibihumbi 600. Muri Green Hills Academy habarizwa abanyeshuri basaga 200 biga uru rurimi.

Madamu Jeanette Kagame na Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Dr Peter Woeste, bakurikirana imbyino z’abanyeshuri ba Green Hills

Muri Green Hills Academy habarizwa abanyeshuri basaga 200 biga uru rurimi

Abanyeshuri ba Green Hills bagaragaje ubuhanga mu gucuranga ibyuma bitandukanye bya muzika

Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Dr Peter Woeste, yahamije ko kwigisha Ikidage ari umwe mu misanzu batanga mu kubaka igihugu

Bagaragaje ubuhanga mu kuririmba no kuvuza ingoma Nyarwanda

Banagaragaje ko umuco Nyarwanda nawo batawibagiwe

Banagaragaje ubuhanga mu guhamiriza

Umuyobozi wa Green Hills Academy, Lisa Biasillo na Dr Woeste bashyira umukono ku masezerano y’indi myaka itatu ya gahunda ya PASCH

Umuyobozi wa Green Hills Academy, Lisa Biasillo

Umuyobozi muri gahunda ya PASCH, Viktoria Widhammer, ageza ijambo ku bari bitabiriye iki gikorwa

Amafoto: Pacifique HIMBAZA / GHA

2018-06-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?

Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?

RUSHYASHYA 31 Aug 2026
Ubuyobozi bwa Arsenal bwakuriye inzira ku murima Minisitiri Therese Kayikwamba uharanira gusiga icyasha u Rwanda

Ubuyobozi bwa Arsenal bwakuriye inzira ku murima Minisitiri Therese Kayikwamba uharanira gusiga icyasha u Rwanda

Ubwanditsi 17 Feb 2025
Bombori bombori muri RNC yageze no mu muryango bwite wa Kayumba Nyamwasa

Bombori bombori muri RNC yageze no mu muryango bwite wa Kayumba Nyamwasa

RUSHYASHYA 17 Jul 2026
Perezida Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yavuye igitaraganya mu nama ya Commonwealth itarangiye

Perezida Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yavuye igitaraganya mu nama ya Commonwealth itarangiye

Ubwanditsi 20 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amadini agira uruhare mu kurwanya ibyaha – Polisi y’u Rwanda
Mu Mahanga

Amadini agira uruhare mu kurwanya ibyaha – Polisi y’u Rwanda

Ubwanditsi 01 Aug 2016
Ingabire Victoire Umuhoza ngo azasubiza u Rwanda muri Jenoside niba adahawe ubutegetsi. Ese   kuki “IVU” ridashyirwa mu kimpoteri  nk’indi myanda yose, rigakomeza gutumukira abantu?
Amakuru

Ingabire Victoire Umuhoza ngo azasubiza u Rwanda muri Jenoside niba adahawe ubutegetsi. Ese   kuki “IVU” ridashyirwa mu kimpoteri  nk’indi myanda yose, rigakomeza gutumukira abantu?

Ubwanditsi 24 Aug 2022
Umutwe wa FPU7 wagiye gusimbura undi muri Haiti
Mu Mahanga

Umutwe wa FPU7 wagiye gusimbura undi muri Haiti

Ubwanditsi 24 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru