• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibirori by’imyaka 10 ya gahunda yo kwigisha Ikidage mu mashuri

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibirori by’imyaka 10 ya gahunda yo kwigisha Ikidage mu mashuri

Ubwanditsi 20 Jun 2018 POLITIKI

Madamu Jeannette Kagame, ku wa Kabiri tariki 19 Kamena 2018, yitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 10 ishize u Budage butangije gahunda yo kwigisha Ikidage mu mashuri atandukanye hirya no hino ku Isi arimo na Green Hills Academy yo mu Rwanda.

Muri Gashyantare 2008 nibwo u Budage bwatangije gahunda igamije guteza imbere Ikidage binyuze mu mashuri yiswe PASCH (Schools: Partners for the Future), aho abanyeshuri bahabwa abarimu n’ibikoresho bakeneye ngo babashe kwiga uru rurimi.

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye uyu muhango nk’umwe mu bagize uruhare mu ishingwa ry’iri shuri riri mu y’icyitegererezo mu Rwanda.

Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Dr Peter Woeste, yavuze ko Green Hills Academy yinjiye muri iyi gahunda yo kwigisha Ikidage mu 2009, ibi bikaba byarafunguriye imiryango abanyeshuri b’Abanyarwanda bifuza kujya kwiga mu gihugu cy’Ubudage.

Ati “Amashuri na Kaminuza byo mu Budage byubakiye ku gitekerezo cyo gufungurira imiryango buri wese kandi ku buntu. Ndahamya ntashidikanya ko aya ari amahirwe ku banyeshuri n’ababyeyi babo, amahirwe yo gukomereza amasomo yabo muri imwe muri kaminuza zo mu Budage ziza mu zikomeye ku Isi.”

Woeste ati “Gutanga amasomo y’Ikidage ni kimwe mu bikorwa bitandukanye twifuza gutangamo umusanzu mu gufungurira imiryango abari kubyiruka. Ndizera ntashindikanya ko uru rubyiruko rw’u Rwanda ruzakoresha neza aya mahirwe, mu nyungu zabo bwite, no kuzamura igihugu.”

Umuyobozi wa Green Hills Academy, Lisa Biasillo, yavuze ko kwiga Ikidage ari ngombwa ku bari mu wa Gatanu no mu wa Gatandatu w’amashuri abanza kuko biri kuri gahunda yabo y’amasomo, mu gihe mu yisumbuye cyigwa n’ababishaka.

Ati “Abanyeshuri bitwaye neza buri mwaka babona amahirwe yo kwitabira gahunda yo kwiga Ikidage mu Budage. Kuva twatangira kwigisha Ikidage twagize abanyeshuri benshi bagiye kwiga muri Kaminuza zo mu Budage, ndetse tunafitanye umubano n’ibindi bigo biri muri gahunda ya PASCH binyuze mu bikorwa bihuza abanyeshuri n’abarezi.”

Denzel uri mu banyeshuri bitwaye neza bakabona amahirwe yo kujya mu Budage kurushaho gutyaza ubumenyi bwe muri uru rurimi, yavuze ko uretse kuba abibona nka kimwe mu bizamufasha kuba yakomereza amasomo ye muri kaminuza zo muri kiriya gihugu, kwiga ururimi rushya ari n’uburyo bwo kurushaho gusobanukirwa umuco utandukanye n’uwe.

Muri uyu muhango waranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo imbyino, indirimbo ndetse n’imivugo iri mu Kidage; Green Hills Academy yasinyanye na Ambasade y’u Budage andi masezerano y’imyaka itatu arebana no gukomeza gahunda ya PASCH muri iki kigo.

Gahunda ya PASCH ishyirwa mu bikorwa n’ibigo 2000 hirya no hino ku Isi, ahabarurwa abigishwa Ikidage basaga ibihumbi 600. Muri Green Hills Academy habarizwa abanyeshuri basaga 200 biga uru rurimi.

Madamu Jeanette Kagame na Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Dr Peter Woeste, bakurikirana imbyino z’abanyeshuri ba Green Hills

Muri Green Hills Academy habarizwa abanyeshuri basaga 200 biga uru rurimi

Abanyeshuri ba Green Hills bagaragaje ubuhanga mu gucuranga ibyuma bitandukanye bya muzika

Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Dr Peter Woeste, yahamije ko kwigisha Ikidage ari umwe mu misanzu batanga mu kubaka igihugu

Bagaragaje ubuhanga mu kuririmba no kuvuza ingoma Nyarwanda

Banagaragaje ko umuco Nyarwanda nawo batawibagiwe

Banagaragaje ubuhanga mu guhamiriza

Umuyobozi wa Green Hills Academy, Lisa Biasillo na Dr Woeste bashyira umukono ku masezerano y’indi myaka itatu ya gahunda ya PASCH

Umuyobozi wa Green Hills Academy, Lisa Biasillo

Umuyobozi muri gahunda ya PASCH, Viktoria Widhammer, ageza ijambo ku bari bitabiriye iki gikorwa

Amafoto: Pacifique HIMBAZA / GHA

2018-06-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kim wa Koreya ya Ruguru yagiriye uruzinduko hanze y’igihugu ku nshuro ye ya mbere

Perezida Kim wa Koreya ya Ruguru yagiriye uruzinduko hanze y’igihugu ku nshuro ye ya mbere

Ubwanditsi 27 Apr 2018
Sudani: Perezida Bashir yirukanye abagize Guverinoma bose

Sudani: Perezida Bashir yirukanye abagize Guverinoma bose

Ubwanditsi 10 Sep 2018
Afurika yepfo: Minisitiri  Lindiwe Sisulu  yahinduriwe imirimo

Afurika yepfo: Minisitiri Lindiwe Sisulu yahinduriwe imirimo

Ubwanditsi 30 May 2019
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

RUSHYASHYA 24 Mar 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abafaransa 2 bafatiwe mu Rwanda nta byangombwa bafite, burijwe indege ibajyana mu gihugu cyabo
ITOHOZA

Abafaransa 2 bafatiwe mu Rwanda nta byangombwa bafite, burijwe indege ibajyana mu gihugu cyabo

Ubwanditsi 14 Oct 2016
Minisitiri Mushikiwabo yanenze itangazamakuru rya Afurika kwima amaso ibibera iwabo
HIRYA NO HINO

Minisitiri Mushikiwabo yanenze itangazamakuru rya Afurika kwima amaso ibibera iwabo

Ubwanditsi 12 Mar 2018
APR FC itsinze Simba, ifata umwanya wa mbere
IMIKINO

APR FC itsinze Simba, ifata umwanya wa mbere

Ubwanditsi 14 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru