• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Abanyamakuru b’Ikinyamakuru Iwacu Voix du Burundi bafunguwe nyuma y’igitutu cy’Imiryango mpuzamahanga

Abanyamakuru b’Ikinyamakuru Iwacu Voix du Burundi bafunguwe nyuma y’igitutu cy’Imiryango mpuzamahanga

Ubwanditsi 25 Dec 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Nyuma y’amabaruwa y’imiryango mpuzamahanga iharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru n’indi itandukanye yandikiye Perezida Jenerali Ndayishimiye Evariste ibasaba gufungura abanyamakuru bane aribo Térence Mpozenzi, Agnès Ndirubusa, Egide Harerimana na Christine Kamikazi bahise bafungurwa

Aba banyamakuru bari barafunzwe guhera kuwa 22 Ukwakira 2019 bashinjwa ubufatanyacyaha mu guhungabanya umutekano w’igihugu,Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’Ikinyamakuru Iwacu Voix du Burundi Bwana Antoine Kaburahe yavuze ko yishimiye ifungurwa ry’aba banyamakuru bari basanzwe bakora kinyamwuga bafunzwe bafatiwe aho bari bagiye gutara inkuru ku rubuga ubwo Inyashyamba za Red Tabara mu burengerazuba bahita batabwa muri yombi bavuga ko bari bafatanyije nazo

Mu mabaruwa yandikiwe uburundi yanabusabaga gushyiraho urwego rurengera abanyamakuru n’itangazamakuru muri rusange dore ko aho tuvugira aha na Radio ijwi rya Amerika yamaze guhagarikwa n’ubwo yumvikana ku mirongo migufi (SW, Short wave) Antoine Kaburahe avuga ko ikinyamakuru cyabo kidapfa gutangaza amakuru gikuye ahabonetse hose kuko bo intego yabo ari ukugera aho ibintu bibera bakabivuga imvaho,akaba akomeza avuga ko abanyamakuru nibamara kuruhuka bazasubira mu mwuga wabo.

Imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu ishinja abategetsi b’Uburundi guhohotera abagerageza gutunga agatoki imitegekere mibi ya CNDD-FDD.Abanyamakuru benshi barahunze abandi barafungwa,iryo hohoterwa rikaba ryarategetswe na Gen Bunyoni wari ministri w’ubutegetsi bw’igihugu ku ngoma y’umuhisi Petero Nkurunziza, aho Evariste Ndayishimiye abereye Perezida amuhemba kuba Minisitiri w’Intebe. Hari amakuru avuga ko Perezida Ndayishimiye atagicana uwaka na Gen Bunyoni.Kuba Perezida yarekuye aba banyamakuru bikaba bishobora kuba ari ukwereka Bunyoni ko ibyemezo yagiye afata nta gaciro bigifite

Bakimara kurekurwa umwe mu bafunguwe Agnes Ndirubusa, yabwiyeinyamakuru cy’Abongereza BBC ko yishimiye ifungurwa ryabo ati:”Ndanezerewe cane kuba turekuwe, jewe n’abo turi kumwe tugasubira mu miryango yacu.

“Tuvuye kure, tukaba tugiye gusangira Noel n’incuti n’imiryango mu munezero nta ngere. “Mu ibaruwa yo kubarekura yo kuwa gatatu tariki 23 Ukuboza 2020, Perezida w’u Burundi Gen. Evariste Ndayishimiye avuga ko nyuma yo kwakira amabaruwa yabo yo gusaba imbabazi yahisemo kubababarira bagasubira mu buzima busanzwe, ariko bagomba kwishyura amande baciwe, Abasomyi bati Abadede ntibaviramo aho bagomba kuyabakamamo.

2020-12-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Imyaka 37 irashize FPR ishinzwe, Iyo itavuka tuba tukiri ingaruzwamuheto

Imyaka 37 irashize FPR ishinzwe, Iyo itavuka tuba tukiri ingaruzwamuheto

Ubwanditsi 26 Dec 2024
Uko FBI yajyaga isoma email, ikanumviriza ibiganiro kuri telefone byakorwaga na Sam Kutesa arya Ruswa

Uko FBI yajyaga isoma email, ikanumviriza ibiganiro kuri telefone byakorwaga na Sam Kutesa arya Ruswa

Ubwanditsi 17 Nov 2018
Huawei igiye gukomeza gahunda yayo ya Seeds for the Future mu Rwanda hifashishwa ikoranabuhanga

Huawei igiye gukomeza gahunda yayo ya Seeds for the Future mu Rwanda hifashishwa ikoranabuhanga

Ubwanditsi 01 Dec 2020
Mozambique izatanga amafaranga yo gufasha Ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’i Cabo Delgado

Mozambique izatanga amafaranga yo gufasha Ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’i Cabo Delgado

RUSHYASHYA 02 Jun 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Depite Kyagulanyi ‘Bobi Wine’ yongeye kwibasira Perezida Museveni
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Depite Kyagulanyi ‘Bobi Wine’ yongeye kwibasira Perezida Museveni

Ubwanditsi 03 Mar 2018
Havumbuwe umugambi w’u Burundi na Uganda wo guhungabanya u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Havumbuwe umugambi w’u Burundi na Uganda wo guhungabanya u Rwanda

Ubwanditsi 15 Nov 2018
Kigali: Umusore yasanzwe mu nzu yapfuye hakekwa ko yiyahuye
ITOHOZA

Kigali: Umusore yasanzwe mu nzu yapfuye hakekwa ko yiyahuye

Ubwanditsi 15 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru