• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»U Burundi bwanze kwitabira inama y’abakuru b’ibihugu bigize EAC bituma isubikwa

U Burundi bwanze kwitabira inama y’abakuru b’ibihugu bigize EAC bituma isubikwa

Ubwanditsi 30 Nov 2018 INKURU NYAMUKURU

Inama ya 20 y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, yagombaga kubera i Arusha kuri uyu wa Gatanu, yasubitswe ku munota wa nyuma abayobozi bageze muri Tanzania, bategereje abahagarariye u Burundi baraheba.

Iyi nama isubitswe mu gihe Perezida Yoweri Museveni ari nawe uyobora EAC muri uyu mwaka, Perezida Uhuru Muigai Kenyatta wa Kenya, John Magufuli wa Tanzania wabakiriye, Minisitiri w’ubucuruzi, inganda na EAC muri Sudani y’Epfo Paul Moyom Akec, wari uhagarariye Perezida Salva Kiir Mayardit na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Richard Sezibera wari uhagararariye Perezida Paul Kagame, bari bageze ahabera inama.

Amakuru avuga ko Perezida Kagame yari yamenyekanishije mbere ko atazayitabira, kuko ari mu nama ya G20 i Buenos Aires muri Argentine.

Nk’uko ibiro bya Perezida wa Tanzania byabitangaje, Perezida Magufuli yahuye na Museveni na Kenyatta, nyuma bose bajya mu modoka imwe uko ari batatu, bajya gusangira ifunguro rya saa sita.

Perezida Museveni yavuze ko iyi nama yagombaga kubera mu nzu mpuzamahanga yakira inama i Arusha, (The Arusha International Conference Centre, AICC) yimuwe kubera ko umwe mu banyamuryango atayitabiriye, kandi biteganywa ko umuryango ufata imyanzuro ari uko ibihugu byose bihari.

Yagize ati “Twafashe umwanzuro wo kwimura iyi nama kubera ko umwe muri twe, u Burundi, atitabiriye. Twemeje ko inama isubikwa kugeza ku wa 27 Ukuboza 2018 kugira ngo twese tuzitabire, kubera ko amasezerano ashyiraho Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ateganya ibintu bibiri; ko tugomba gukora inama buri mwaka ari nayo yari iteganyijwe uyu munsi.”

“Ariko nanone umwanzuro wose ugomba gufatwa ari uko buri gihugu kigize umuryango gihagarariwe, bityo niba umwe adahari, byaba binyuranye n’amasezerano umuryango ugenderaho.”

Mu minsi ishize u Burundi bwamenyesheje EAC binyuze kuri Perezida Museveni, ko butazitabira iyi nama kubera ko hatatanzwe igihe gihagije cyo kuyitegura, busaba ko yakwigizwa inyuma ho ibyumweru bibiri.

Mu ibaruwa Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza yanditse ku wa 22 Ugushyingo, yavuze ko nubwo bigaragara ko ibaruwa ibamenyesha iyi nama yashyizweho umukono ku wa 30 Ukwakira, yageze kuri ambasade y’u Burundi i Kampala ku wa 19 Ugushyingo, igera mu biro bye ku wa 21.

Perezida Nkurunziza utarasohoka mu gihugu nyuma ya ‘coup d’état’ yapfubye mu 2015, yavugaga ko bafite igihe kitarenga icyumweru kimwe, kikaba ari gito “kuko ubusanzwe kumenyesha bisaba nibura ibyumweru bine.”

Yanohereje muri Uganda Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Ezechiel Nibigira ngo baganire kuri icyo kibazo, ariko ntibyagira icyo bitanga. Perezida Museveni uyoboye uyu muryango yanzuye ko inama itagomba kwigizwa inyuma.

U Burundi ntibwanitabiriye inama y’abaminisitiri bashinzwe ibikorwa bya EAC, yabanjirije iyagombaga guhuza abakuru b’ibihugu.

Iyi nama kandi yari yitabiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, wageze i Arusha kuri uyu wa Kane.

Biteganyijwe ko akiri muri Tanzania, kuri uyu wa 1 Ukuboza Perezida Kenyatta na Magufuli bazafungura ku mugaragaro umupaka uhuriweho wa Namanga.

Abayobozi b’u Burundi babuze mu nama i Arusha bituma isubikwa

Ubwo Perezida Uhuru Kenyatta yaramutsaga Perezida John Magufuli wa Tanzania

Abakuru b’ibihugu bya EAC n’ababahagarariye babanje kuganira, bamenyeshwa ko u Burundi butaritabira

2018-11-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 24 Ukwakira 2018

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 24 Ukwakira 2018

Ubwanditsi 25 Oct 2018
“Ikiganiro Ribara Uwariraye” kigamije gushinyagurira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

“Ikiganiro Ribara Uwariraye” kigamije gushinyagurira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 25 Apr 2025
Jean Paul Turayishimye yashinze agatsiko ke yise ishyaka mu guhangana na RNC ya Kayumba Nyamwasa

Jean Paul Turayishimye yashinze agatsiko ke yise ishyaka mu guhangana na RNC ya Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 07 Jul 2020
Madamu Jeannette Kagame agiye guhabwa igihembo cy’umugore wabaye indashyikirwa muri Afurika

Madamu Jeannette Kagame agiye guhabwa igihembo cy’umugore wabaye indashyikirwa muri Afurika

Ubwanditsi 29 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikipe ya Kiyovu Sports yatandukanye na rutahizamu wayo Ishimwe Kevin
Amakuru

Ikipe ya Kiyovu Sports yatandukanye na rutahizamu wayo Ishimwe Kevin

Ubwanditsi 29 Dec 2021
Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League
Amakuru

Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League

RUSHYASHYA 05 May 2026
Interahamwe n’ibigarasha biba muri Mozambike byahiye ubwoba byumvise ko u Rwanda rugiye koherezayo Ingabo n’abapolisi.
Amakuru

Interahamwe n’ibigarasha biba muri Mozambike byahiye ubwoba byumvise ko u Rwanda rugiye koherezayo Ingabo n’abapolisi.

Ubwanditsi 09 Jul 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru