• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Gen. Kale Kayihura yirukanye maneko nkuru zose z’i Kampala

Gen. Kale Kayihura yirukanye maneko nkuru zose z’i Kampala

Ubwanditsi 16 Jan 2016 Mu Mahanga

Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda, Lt. Gen Kale Kayihura yirukanye abashinzwe ubutasi bose n’abakomanda batatu ba Polisi bo mu mujyi wa Kampala.

Inkuru ya Daily Monitor ivuga ko Gen. Kayihura yemeza ko aba bayobozi bananiwe kurwanya ibyaha muri uyu mujyi ndetse agashinja bamwe ko baba bakorana n’udutsiko, abandi bakaba abasinzi n’indangare.

Uyu muyobozi avuga ko serivisi y’abayobozi bashinzwe ubutasi muri Polisi itagikenewe kuko ngo bananiwe kugaragaza udutsiko duhora duhungabanya umutekano w’abatuye i Kampala.

Yagize ati “Biteye isoni guhora dusoma inkuru z’abibasiwe n’abanyabyaha kandi ngo dufite abantu twizeye ko bafite ubumenyi buhagije mu guhangana no kurwanya ibyaha.”

Iki gikorwa cy’umuyobozi wa Polisi kije nyuma y’amakuru ya bamwe mu bashinzwe kurwanya ibyaha yavugaga ko bamwe mu bashinzwe inzego z’iperereza bakuru bakorana n’abanyabyaha mu duce tw’uyu mujyi nka Katwe, Bwaise na Kisenyi.

Gen. Kayihura avuga ko atarenganya abapolisi bo ku rwego rwo hasi ndetse n’abandi bashinzwe kurwanya ibyaha, ahubwo ngo abayobozi babo avuga ko bananiwe akazi bashinzwe

Yagize ati “Ni gute abayobozi ba Polisi ku rwego rw’akarere bananirwa guhangana n’udutsiko tw’amabandi muri Kampala? Sindenganya abo hasi ahubwo ni abayobozi bananiwe akazi bashinzwe. Mugende niba mudashaka gukora.”

-1748.jpg

Umuyobozi wa Polisi ya Uganda, Gen. Kale Kayihura mu nama n’abayobozi ba polisi mu Mujyi wa Kampala (Ifoto/Interineti)

Yunzemo ati “Ibintu byari byasubiye mu buryo ku buryo natekerezaga ko Kampala yari igiye kuba ijuru nta cyaha icyo ari cyo cyose cyari kugaragara mu bihe by’iminsi mikuru ya Noheli n’ubunani, ariko ibyaha byarushijeho kwiyongera. Ikibazo ni uko tudashyira umuhate mu kazi dushinzwe.”

Gen Kayihura kandi yagaragaje impungenge ko abapolisi batari maso ku mihanda aho avuga ko ubwo yatemberaga mu ijoro yasanze nta marondo akorwa na Polisi.

Source: Izuba rirashe

2016-01-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Joseph Hakizimana, Umunyarwanda wa mbere wifuza intebe mu Nteko Ishinga Amategeko ya Canada

Joseph Hakizimana, Umunyarwanda wa mbere wifuza intebe mu Nteko Ishinga Amategeko ya Canada

Ubwanditsi 12 Sep 2019
Patrick Rugaba: Umwana w’Umujenosideri Wiyemeje Gusebya u Rwanda ku Mbuga Nkoranyambaga

Patrick Rugaba: Umwana w’Umujenosideri Wiyemeje Gusebya u Rwanda ku Mbuga Nkoranyambaga

Ubwanditsi 25 Aug 2025
Gakenke: Polisi y’u Rwanda yakanguriye abaturage kwirinda ihohoterwa ryo mu ngo

Gakenke: Polisi y’u Rwanda yakanguriye abaturage kwirinda ihohoterwa ryo mu ngo

Ubwanditsi 02 May 2016
Malawi yambuye ubwenegihugu ababarirwa muri 400, biganjemo Abanyarwanda

Malawi yambuye ubwenegihugu ababarirwa muri 400, biganjemo Abanyarwanda

Ubwanditsi 02 Jun 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Instagram igiye kujya igenzura amafoto ayishyirwaho yanyujijwe muri Photoshop
IKORANABUHANGA

Instagram igiye kujya igenzura amafoto ayishyirwaho yanyujijwe muri Photoshop

Ubwanditsi 20 Jan 2020
Ivan Minnaert yagaruye Mbondi muri 11 bagiye guhangana na Costa do Sol
IMIKINO

Ivan Minnaert yagaruye Mbondi muri 11 bagiye guhangana na Costa do Sol

Ubwanditsi 18 Apr 2018
Lt Gen Tumukunde na Gen Kandiho bashinjwe gukorera iyicarubozo Rutagungira
INKURU NYAMUKURU

Lt Gen Tumukunde na Gen Kandiho bashinjwe gukorera iyicarubozo Rutagungira

Ubwanditsi 06 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru