• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Mugihe umubano wa Diamond na Zari uri kuyoyoka [ Shaddy boo yagaragaye mu birori by’isabukuru ya Diamond ]

Mugihe umubano wa Diamond na Zari uri kuyoyoka [ Shaddy boo yagaragaye mu birori by’isabukuru ya Diamond ]

Ubwanditsi 04 Oct 2017 Mu Mahanga

Mbabazi Shadia [Shaddy Boo], umwe mu bagore b’ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga no mu bitaramo mu Rwanda, yitabiriye ibirori by’isabukuru ya Diamond Platnumz byongera gushimangira umubano wihariye bafitanye.

Uyu mugore uherutse kuvugwa bikomeye ku mbuga nkoranyambaga biturutse ku mvugo ya [ ’odeur ya ocean’ ] yakoresheje mu kiganiro kuri Royal TV , yakunzweho kuvugwaho kugirana ubumwe bw’ibanga na Diamond Platnumz mu bihe bitandukanye ndetse ni umwe mu b’imbere bakiraga uyu muhanzi ubwo yabaga yaje mu Rwanda, hagakekwa indi mibanire hagati ya bombi.

-8210.jpg

Diamond amaze iminsi mu birori by’ubudasiba yizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 28 yujuje ku wa Mbere, tariki 2 Ukwakira 2017. Mu birori bitandukanye yagiye akora mu minsi ishize ntihigeze hagaragara umugore we, Zari, nyuma y’iminsi havugwa umwuka mubi mu rugo rwabo kubera uruhinja uyu muhanzi yabyaye ku munyamideli, Hamisa Mobeto, ukomeye muri Tanzania.

Shaddy Boo nawe yaciye muri humye Zari, asesekara muri Tanzania ahawe ubutumire na Diamond kwitabira ibirori by’isabukuru ye, Shaddy Boo yashyize kuri Snapchat amwe mu mafoto n’amashusho y’urugendo rwe muri Tanzania. Yongeye no kuri Instagram ashimira Diamond wamutumiye. Yagize ati “Ijoro ryakeye mu musangiro wa nimugoroba w’isabukuru ya Diamond Platnumz. Isabukuru nziza Simba wakoze ku bw’ubutumire bwose.”

-8209.jpg

Shaddy Boo ku kibuga cy’indege yitabiriye ubutumire

Umubano wa Diamond na Shaddy Boo uhatse iki?

Shaddy Boo na Diamond bivugwa ko batangiye kubaka umubano ubwo uyu muhanzi yataramiraga i Kigali bwa mbere ku itariki 1 Mutarama 2015, mu birori bya East African Party. Yari yahageze mu minsi ya nyuma y’umwaka wa 2014 ahakorera igitaramo cyatumye akurirwa ingofero mu Rwanda.

Nyuma y’igitaramo, uyu muhanzi wari wazanye na Zari bari bahararanye muri iyo minsi, hakwirakwiye amafoto amugaragaza ari kumwe na Shaddy Boo ahagaragara nko mu rwambariro. Icyo gihe haririmbye abandi bahanzi barimo Knowless, Jay Polly, King James na Urban Boyz mu gihe yari ari mu karuhuko.

Andi makuru avuga ko no mugihe Diamond yari ari mu Rwanda muri Nyakanga Shaddy Boo bongeye guhurira i Nyamata mu gitaramo nubwo ngo icyo gihe batabonanye kubera umwanya muto yari ahafite. Uyu mugore asanzwe akorera ingendo zitandukanye no muri Tanzania aho uyu muhanzi akomoka.

Ibinyamakuru bitandukanye byo mu karere bimaze iminsi byandika ku matohoza yo kugaragaza umubano hagati ya Shaddy Boo na Diamond ariko ntihanzurwe imibanire yihariye hagati ya bombi.

Mu minsi ishize Shaddy Boo yanashyizwe mu majwi n’umunyamideli witwa Nalongo Sheila Don Zella wo muri Uganda, wavuze ko uyu mugore wo mu Rwanda ajya abonana na Diamond ndetse akaba ari umwe muri bakeba ba Zari bakomeye ibintu Diamond atigeze yitaho amutumira mu birori by’isabukuru ye itaragaragayemo Zari babyaranye.

-8208.jpg

Shaddy Boo [wicaye iburyo ku ruhande] yatumiwe mu birori by’isabukuru ya Diamond bitabonetsemo Zari

Shaddy Boo avuye muri Tanzania mu birori by’isabukuru ya Diamond Platnumz bavugwaho kugirana umubano wihariye, yahoze ari umugore wa Meddy Saleh uri mu bahanga mu gutunganya amashusho mu Rwanda ndetse banabyaranye kabiri ariko baza kwanzura gutandukana.

Diamond yahawe impano y’udukingirizo ku isabukuru ye!

Umuririmbyi Diamond Platnumz umaze kwamamara muri Afurika yatunguwe na Idris Sultan, umusore w’inshuti ya Wema Sepetu bahoze bakundana amubwira ko impano yamuha kuri uwo munsi mukuru we ari udukingirizo.

Idris Sultan yandikiye Diamond kuri Instagram ati “Ngaya 500 genda ugure udukingirizo kugira ngo ibyo bihumbi 70 tubitangemo inkunga na ya Modoka ya RAV4 izajyana umuceri ku bigo by’imfubyi. Isabukuru nziza muvandimwe.”

Ibi yabivuze agendeye ku magambo Diamond yavuze ubwo yemeraga umwana wa Hamisa Mobeto mu minsi ishize. Icyo gihe uyu muhanzi yagize ati “Nakoze buri kimwe umugabo agomba gukora, harimo kumuha amafaranga y’indezo ndetse namuguriye imodoka ya Rav 4.”

Diamond yanavuze ko nubwo yakomeje guhakana amakuru yavugaga ko ari se w’uruhinja rwa Hamisa, ngo yamuhaga amashilingi ya Tanzania 70,000 buri munsi yo kwiyitaho no kumenya buri kimwe ku mwana babyaranye.

Amagambo ya Idris Sultan n’andi yayaherekeje yumvikanisha ukumwishongora kuri Diamond mu buryo bw’urwenya n’ayafashwe nko ’gutesha agaciro abagore’, yanenzwe cyane n’abarimo Hamisa Mobeto wabyaranye na Diamond n’abandi bantu benshi bayatanzeho ibitekerezo bimunenga bituma asiba ibyo yari yanditse byose.

Idris Sultan yongeye kwandika kuri urwo rubuga asaba imbabazi abagore bababajwe n’amagambo yatangaje, avuga ko abubaha ibyo yabikoze ngo nk’uburyo bwo gusetsa abantu no gutera urwenya nk’uko mu buzima busanzwe ari wo mwuga akora.

-8211.jpg

-8212.jpg

-8213.jpg

-8214.jpg

-8215.jpg

2017-10-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

PL irizihiza imyaka 25 igihanganye n’urukuta rwa Mitali

PL irizihiza imyaka 25 igihanganye n’urukuta rwa Mitali

Ubwanditsi 09 Jun 2016
U Bwongereza: Minisitiri Wharton yatangariye u Rwanda, ati ‘inkunga ruterwa ntipfa ubusa

U Bwongereza: Minisitiri Wharton yatangariye u Rwanda, ati ‘inkunga ruterwa ntipfa ubusa

Ubwanditsi 30 Sep 2016
[AMAFOTO]: IBIKORWA BY’INGENZI BYA POLISI Y’U RWANDA MU MWAKA WA 2016

[AMAFOTO]: IBIKORWA BY’INGENZI BYA POLISI Y’U RWANDA MU MWAKA WA 2016

Ubwanditsi 10 Jan 2017
Burundi: Hafashwe ibinyabiziga bivugwa ko ari ibya Hussein Radjabu byari kuzifashishwa mu guhungabanya referandumu

Burundi: Hafashwe ibinyabiziga bivugwa ko ari ibya Hussein Radjabu byari kuzifashishwa mu guhungabanya referandumu

Ubwanditsi 11 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto – Sitade Amahoro yaganuwe na APR FC na Rayon Sports, umukino wabahuje urangira banganyije 0-0
Amakuru

Amafoto – Sitade Amahoro yaganuwe na APR FC na Rayon Sports, umukino wabahuje urangira banganyije 0-0

Ubwanditsi 15 Jun 2024
U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Brazil mu mikino Paralempiki izabera mu Bufaransa
Amakuru

U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Brazil mu mikino Paralempiki izabera mu Bufaransa

Ubwanditsi 22 May 2024
Minova yafashwe, ab’i Goma nabo basaba M23 kubanguka ikabavana mu mikaka y’abagome
Amakuru

Minova yafashwe, ab’i Goma nabo basaba M23 kubanguka ikabavana mu mikaka y’abagome

Ubwanditsi 21 Jan 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru