• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Mugihe umubano wa Diamond na Zari uri kuyoyoka [ Shaddy boo yagaragaye mu birori by’isabukuru ya Diamond ]

Mugihe umubano wa Diamond na Zari uri kuyoyoka [ Shaddy boo yagaragaye mu birori by’isabukuru ya Diamond ]

Ubwanditsi 04 Oct 2017 Mu Mahanga

Mbabazi Shadia [Shaddy Boo], umwe mu bagore b’ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga no mu bitaramo mu Rwanda, yitabiriye ibirori by’isabukuru ya Diamond Platnumz byongera gushimangira umubano wihariye bafitanye.

Uyu mugore uherutse kuvugwa bikomeye ku mbuga nkoranyambaga biturutse ku mvugo ya [ ’odeur ya ocean’ ] yakoresheje mu kiganiro kuri Royal TV , yakunzweho kuvugwaho kugirana ubumwe bw’ibanga na Diamond Platnumz mu bihe bitandukanye ndetse ni umwe mu b’imbere bakiraga uyu muhanzi ubwo yabaga yaje mu Rwanda, hagakekwa indi mibanire hagati ya bombi.

-8210.jpg

Diamond amaze iminsi mu birori by’ubudasiba yizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 28 yujuje ku wa Mbere, tariki 2 Ukwakira 2017. Mu birori bitandukanye yagiye akora mu minsi ishize ntihigeze hagaragara umugore we, Zari, nyuma y’iminsi havugwa umwuka mubi mu rugo rwabo kubera uruhinja uyu muhanzi yabyaye ku munyamideli, Hamisa Mobeto, ukomeye muri Tanzania.

Shaddy Boo nawe yaciye muri humye Zari, asesekara muri Tanzania ahawe ubutumire na Diamond kwitabira ibirori by’isabukuru ye, Shaddy Boo yashyize kuri Snapchat amwe mu mafoto n’amashusho y’urugendo rwe muri Tanzania. Yongeye no kuri Instagram ashimira Diamond wamutumiye. Yagize ati “Ijoro ryakeye mu musangiro wa nimugoroba w’isabukuru ya Diamond Platnumz. Isabukuru nziza Simba wakoze ku bw’ubutumire bwose.”

-8209.jpg

Shaddy Boo ku kibuga cy’indege yitabiriye ubutumire

Umubano wa Diamond na Shaddy Boo uhatse iki?

Shaddy Boo na Diamond bivugwa ko batangiye kubaka umubano ubwo uyu muhanzi yataramiraga i Kigali bwa mbere ku itariki 1 Mutarama 2015, mu birori bya East African Party. Yari yahageze mu minsi ya nyuma y’umwaka wa 2014 ahakorera igitaramo cyatumye akurirwa ingofero mu Rwanda.

Nyuma y’igitaramo, uyu muhanzi wari wazanye na Zari bari bahararanye muri iyo minsi, hakwirakwiye amafoto amugaragaza ari kumwe na Shaddy Boo ahagaragara nko mu rwambariro. Icyo gihe haririmbye abandi bahanzi barimo Knowless, Jay Polly, King James na Urban Boyz mu gihe yari ari mu karuhuko.

Andi makuru avuga ko no mugihe Diamond yari ari mu Rwanda muri Nyakanga Shaddy Boo bongeye guhurira i Nyamata mu gitaramo nubwo ngo icyo gihe batabonanye kubera umwanya muto yari ahafite. Uyu mugore asanzwe akorera ingendo zitandukanye no muri Tanzania aho uyu muhanzi akomoka.

Ibinyamakuru bitandukanye byo mu karere bimaze iminsi byandika ku matohoza yo kugaragaza umubano hagati ya Shaddy Boo na Diamond ariko ntihanzurwe imibanire yihariye hagati ya bombi.

Mu minsi ishize Shaddy Boo yanashyizwe mu majwi n’umunyamideli witwa Nalongo Sheila Don Zella wo muri Uganda, wavuze ko uyu mugore wo mu Rwanda ajya abonana na Diamond ndetse akaba ari umwe muri bakeba ba Zari bakomeye ibintu Diamond atigeze yitaho amutumira mu birori by’isabukuru ye itaragaragayemo Zari babyaranye.

-8208.jpg

Shaddy Boo [wicaye iburyo ku ruhande] yatumiwe mu birori by’isabukuru ya Diamond bitabonetsemo Zari

Shaddy Boo avuye muri Tanzania mu birori by’isabukuru ya Diamond Platnumz bavugwaho kugirana umubano wihariye, yahoze ari umugore wa Meddy Saleh uri mu bahanga mu gutunganya amashusho mu Rwanda ndetse banabyaranye kabiri ariko baza kwanzura gutandukana.

Diamond yahawe impano y’udukingirizo ku isabukuru ye!

Umuririmbyi Diamond Platnumz umaze kwamamara muri Afurika yatunguwe na Idris Sultan, umusore w’inshuti ya Wema Sepetu bahoze bakundana amubwira ko impano yamuha kuri uwo munsi mukuru we ari udukingirizo.

Idris Sultan yandikiye Diamond kuri Instagram ati “Ngaya 500 genda ugure udukingirizo kugira ngo ibyo bihumbi 70 tubitangemo inkunga na ya Modoka ya RAV4 izajyana umuceri ku bigo by’imfubyi. Isabukuru nziza muvandimwe.”

Ibi yabivuze agendeye ku magambo Diamond yavuze ubwo yemeraga umwana wa Hamisa Mobeto mu minsi ishize. Icyo gihe uyu muhanzi yagize ati “Nakoze buri kimwe umugabo agomba gukora, harimo kumuha amafaranga y’indezo ndetse namuguriye imodoka ya Rav 4.”

Diamond yanavuze ko nubwo yakomeje guhakana amakuru yavugaga ko ari se w’uruhinja rwa Hamisa, ngo yamuhaga amashilingi ya Tanzania 70,000 buri munsi yo kwiyitaho no kumenya buri kimwe ku mwana babyaranye.

Amagambo ya Idris Sultan n’andi yayaherekeje yumvikanisha ukumwishongora kuri Diamond mu buryo bw’urwenya n’ayafashwe nko ’gutesha agaciro abagore’, yanenzwe cyane n’abarimo Hamisa Mobeto wabyaranye na Diamond n’abandi bantu benshi bayatanzeho ibitekerezo bimunenga bituma asiba ibyo yari yanditse byose.

Idris Sultan yongeye kwandika kuri urwo rubuga asaba imbabazi abagore bababajwe n’amagambo yatangaje, avuga ko abubaha ibyo yabikoze ngo nk’uburyo bwo gusetsa abantu no gutera urwenya nk’uko mu buzima busanzwe ari wo mwuga akora.

-8211.jpg

-8212.jpg

-8213.jpg

-8214.jpg

-8215.jpg

2017-10-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amnesty International yamaganye ibyo kohereza mu bindi bihugu, abimukira bazaturuka muri Israel

Amnesty International yamaganye ibyo kohereza mu bindi bihugu, abimukira bazaturuka muri Israel

Ubwanditsi 01 Apr 2018
Urugaga rw’Abavoka rwasezeye Me Toy, ruvuga ko rwifuza ubutabera

Urugaga rw’Abavoka rwasezeye Me Toy, ruvuga ko rwifuza ubutabera

Ubwanditsi 06 Jan 2017
Ibihugu 6 byasezerewe mu gikombe cya Afurika 2022 birimo Algérie na Ghana, uko amakipe yakomeje muri 1/8 ndetse n’uko azahura

Ibihugu 6 byasezerewe mu gikombe cya Afurika 2022 birimo Algérie na Ghana, uko amakipe yakomeje muri 1/8 ndetse n’uko azahura

Ubwanditsi 21 Jan 2022
Imyigaragambyo y’inkorabusa yagera ku ki itagezeho mu myaka 28 yose!

Imyigaragambyo y’inkorabusa yagera ku ki itagezeho mu myaka 28 yose!

Ubwanditsi 14 Feb 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Radisson Blu yabaye iya mbere mu Rwanda yahawe igihembo cya hoteli itekanye
UBUKUNGU

Radisson Blu yabaye iya mbere mu Rwanda yahawe igihembo cya hoteli itekanye

Ubwanditsi 07 Aug 2019
Venant Rutunga, umujenosideri wihishahishaga mu Buholandi akabarizwa no mu ishyaka FDU Inkingi yoherejwe mu Rwanda
Amakuru

Venant Rutunga, umujenosideri wihishahishaga mu Buholandi akabarizwa no mu ishyaka FDU Inkingi yoherejwe mu Rwanda

Ubwanditsi 27 Jul 2021
Umugabo wa Yvonne Idamange yatangaje ko yagiriye inama umugore we inshuro nyinshi akamunanira atangaza ko umuryango we witandukanyije n’ibikorwa n’uyu mugore
Amakuru

Umugabo wa Yvonne Idamange yatangaje ko yagiriye inama umugore we inshuro nyinshi akamunanira atangaza ko umuryango we witandukanyije n’ibikorwa n’uyu mugore

Ubwanditsi 08 Feb 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru