• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026

Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026

RUSHYASHYA 08 Sep 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatangiye neza irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026, itsinda ikipe y’igihugu ya Botswana ku kinyuranyo cy’amanota 55.

Muri uyu mukino, u Rwanda nirwo rwatsinze toss, maze rutangira rukubita udupira (batting), aho abasore b’u Rwanda bashakaga gushyiraho amanota menshi mbere yo guha umwanya Botswana wo gukina.

Didier Ndikubwimana na Hamza Khan ni bo batangiriye u Rwanda, bagirana ubufatanye bwiza bubafasha gushyiraho amanota 122.

Didier Ndikubwimana, ari na we kapiteni w’u Rwanda, yatsinze amanota 69 mu dupira 60, harimo boundaries 6 za amanota 4 ndetse n’izindi 4 za amanota 6.

Ku rundi ruhande, Hamza Khan yatsinze amanota 53 mu dupira 34, harimo udupira 3 twavuyemo amanota 4 ndetse n’udupira 4 twavuyemo amanota 6.

Igice cya mbere cy’umukino (first innings) cyarangiye u Rwanda rushyizeho amanota 192/2 mu dupira 20, bivuze ko Botswana yasohoye abakinnyi babiri b’u Rwanda (2 wickets).

Mu gice cya kabiri, Botswana yasabwaga amanota 193 kugira ngo itsinde umukino. Gusa ntibyakunze, kuko mu dupira 20 yabashije gushyiraho amanota 137/7 gusa.

Bityo, u Rwanda rutsinda Botswana ku kinyuranyo cy’amanota 55, rutangirana intsinzi irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026.

Kapiteni w’u Rwanda, Didier Ndikubwimana, ni we watowe nk’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu mukino (Player of the Match).

Mu wundi mukino wabaye nyuma y’uw’u Rwanda na Botswana, ikipe y’igihugu ya Kenya yatsinze Sierra Leone ku kinyuranyo cy’amanota 94.

Kenya: 204/7 (20 Overs)
Sierra Leone: 110/7 (20 Overs)

Ku munsi wa kabiri w’irushanwa, imikino izakomeza kuri Stade Mpuzamahanga ya Cricket i Gahanga.

Ku isaha ya 09:50, ikipe y’igihugu ya Uganda izakina na Sierra Leone, mu gihe saa 13:30, u Rwanda ruzisobanura na Kenya.

Imikino yose ya ILT20 Continent Cup 2026 iri kubera kuri Gahanga International Cricket Stadium.

ImageImageImageImageImageImageImageImageImage

2026-09-08
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi cyatangijwe mu ntara zose z’igihugu

Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi cyatangijwe mu ntara zose z’igihugu

Ubwanditsi 12 Jun 2016
Imikino ya CECAFA y’Abagore yagombaga kubera i Kigali yasubitswe

Imikino ya CECAFA y’Abagore yagombaga kubera i Kigali yasubitswe

Ubwanditsi 08 May 2018
Abatuye mu karere ka Ngoma bakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge

Abatuye mu karere ka Ngoma bakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 25 Feb 2016
Ishimwe Moses wari warashimutiwe Uganda yarekuwe atanze akayabo

Ishimwe Moses wari warashimutiwe Uganda yarekuwe atanze akayabo

Ubwanditsi 11 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwitabaje ibindi bihugu mu kwamagana umucamanza Theodor Meron
ITOHOZA

U Rwanda rwitabaje ibindi bihugu mu kwamagana umucamanza Theodor Meron

Ubwanditsi 25 Jun 2018
AS Kigali yasezeye mu gikombe cy’Amahoro 2023,yasinyishije myugariro Manzi Thierry amasezerano y’imyaka ibiri
Amakuru

AS Kigali yasezeye mu gikombe cy’Amahoro 2023,yasinyishije myugariro Manzi Thierry amasezerano y’imyaka ibiri

Ubwanditsi 06 Feb 2023
“Akamaro amazi yahinduwe amaraso ya Yesu agirira abantu “-Patmos of faith church
Mu Rwanda

“Akamaro amazi yahinduwe amaraso ya Yesu agirira abantu “-Patmos of faith church

Ubwanditsi 10 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru