• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Uganda: Abashimuse umwangavu w’imyaka 18 barasaba miliyoni 10 z’amashilingi

Uganda: Abashimuse umwangavu w’imyaka 18 barasaba miliyoni 10 z’amashilingi

Ubwanditsi 17 Apr 2018 Mu Mahanga

Polisi ya Uganda iri gushakisha uruhindu abashimuse umwangavu witwa Rehema Naluzze w’imyaka 18 bakaba bari gusaba ababyeyi be miliyoni 10 z’amashilingi ya Uganda.

Rehema Naluzze ngo yashimuswe kuwa gatandatu ushize arimo ava ku ishuri yigaho ryitwa Kayindu Secondary School ryo mu karere ka Luwero.

Naluzze ubusanzwe ubana na nyirakuru ubyara Se witwa Aisha Namirimu mu karere ka Luwero, ngo yari yagiye iwabo mu karere ka Buikwe kugira ngo nyina witwa Hasfa Nakakaawa amuhe amafaranga y’ishuri agera ku bihumbi ijana by’amashilingi (100,000 Sh).

Naluzze ngo yoherejwe iwabo ku itariki 4 Mata agumayo kugera kuwa gatanu w’icyumweru gishize tariki 13, bukeye kuwa gatandatu nyina kuko aribwo yari abonye amafaranga arayamuha ngo asubire ku ishuri.

Nyina avuga ko umukobwa we yafashe imodoka (taxi) yerekeza i Kampala, ariho yagombaga gufatira indi imwerekeza mu karere ka Luwero aho yiga.

Mu gihe Nakakaawa yari azi ko umwana we yaba yageze muri Luwero mu ma saa tatu z’ijoro, ngo yaje gutungurwa no kumva murumuna we witwa Aisha Nantume amumenyesha ko umwana we yashimuswe ndetse hakenewe byibura miliyoni 10 z’amashiringi (2 317 950 Frw) kugira ngo umwana we arekurwe.

The New Vision iravuga ko Nakakaawa ngo yahise asaba numero z’abashimuse umukobwa we, abahamagaye nabo bamusubiriramo cya kifuzo cy’amafaranga. Ndetse ngo banamuha nyirantarengwa ko nagera kuwa mbere atarayabagezaho azabona umurambo w’umukobwa we.

Nakakaawa ngo yabasabye ko yavugana n’umukobwa we, hanyuma Naluzze amubwira ko afungiye ahitwa ‘Mukwano Arcade’ mu murwa mukuru Kampala, ariko itumanaho rihita ricika nta byinshi bavuganye.

Nakakaawa yatanze ikirego kuri Polisi ya Lugazi, ndetse umuvugizi wa Polisi yo muri aka gace witwa Hellen Butoto avuga ko iki kirego kiri gukurikiranwa n’ishami rya Polisi ryihariye ryitwa ‘Police Flying Squad’.

Ibyaha byo gushimuta abantu muri Uganda biri kugenda bifata intera ndende kuko biri kwiyongera, gusa byagiye binagaragara ko hariho n’abapanga gushimutwa babeshya kugira ngo bakure amafaranga ku nshuti n’imiryango.

2018-04-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Polisi y’u Rwanda yafatanye abantu batanu ibiro 170 by’urumogi mu bikorwa byayo byo kurwanya ibiyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda yafatanye abantu batanu ibiro 170 by’urumogi mu bikorwa byayo byo kurwanya ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 05 Apr 2016
Manchester City yegukanye igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza, ibyaranze umwaka w’imikino wa English Premier League 2023-204

Manchester City yegukanye igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza, ibyaranze umwaka w’imikino wa English Premier League 2023-204

Ubwanditsi 20 May 2024
Miliyari 210 zaburiwe irengero mu ngengo y’imari ya 2014-2015

Miliyari 210 zaburiwe irengero mu ngengo y’imari ya 2014-2015

Ubwanditsi 08 May 2016
Col. Willy BAGABE yitabye Imana

Col. Willy BAGABE yitabye Imana

Ubwanditsi 04 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yasuye Tanzania
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yasuye Tanzania

Ubwanditsi 07 Mar 2019
Frank Ruhinda yemeje iyegura rya Lea Karegeya wari ukuriye akanama k’inararibonye muri RNC
INKURU NYAMUKURU

Frank Ruhinda yemeje iyegura rya Lea Karegeya wari ukuriye akanama k’inararibonye muri RNC

Ubwanditsi 13 Jan 2020
Uko ubutegetsi mu Burundi bwanze kwitabira imishyikirano ya Arusha
Mu Rwanda

Uko ubutegetsi mu Burundi bwanze kwitabira imishyikirano ya Arusha

Ubwanditsi 11 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru